00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa 15 bahatanira kuba nyampinga w’ubukerarugendo

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 11 May 2013 saa 05:29
Yasuwe :

Abakobwa 15 bahatanira kuba nyampinga w’ubukerarugendo, bateguwe kuri gahunda ya (EREKA group), bamenyekanye.
Abakobwa bahatanira ku zavamo nyampinga umwe w’ubukerarugendo bamenyekaniye muri muri Hotel des Mille Collines, baturutse mu mashuri yigisha ibinjyanye n’ubukerarugendo nka RTUC Kigali, RTUC Gisenyi na AKILAH Institute for Women.
Mfizi Jean Marie Umuyobozi Mukuru wa EREKA Group, yavuze ko bajya gutekereza gushyiraho nyampinga w’ubukerarugendo, ngo byatewe n’uko babonaga mu (…)

Abakobwa 15 bahatanira kuba nyampinga w’ubukerarugendo, bateguwe kuri gahunda ya (EREKA group), bamenyekanye.

Abakobwa bahatanira ku zavamo nyampinga umwe w’ubukerarugendo bamenyekaniye muri muri Hotel des Mille Collines, baturutse mu mashuri yigisha ibinjyanye n’ubukerarugendo nka RTUC Kigali, RTUC Gisenyi na AKILAH Institute for Women.

Mfizi Jean Marie Umuyobozi Mukuru wa EREKA Group, yavuze ko bajya gutekereza gushyiraho nyampinga w’ubukerarugendo, ngo byatewe n’uko babonaga mu Rwanda hakenewe nyampinga wajya umenyekanisha ibyiza by’u Rwanda, kuko ubukerarugendo bwinjiza amafaranga menshi, ahanini biturutse ku banyamahanga baza mu gihugu.

Yavuze ko nyampinga uzatoranywa, agomba kuba azi amateka y’igihugu cy’u Rwanda, umuco umubare w’amapariki yo mu gihugu, ndetse n’ibindi bintu bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubukerarugendo bw’igihugu.

Yagize ati “ Ba nyampinga aba, bafite inshingano zikomeye kuko guhagararira ubukerarugendo bw’igihugu ntabwo ari ikintu cyoroshye; ni yo mpamvu bagiye kumara igihe kinini basura ibyiza by’igihugu harimo n’amapariki yose n’ibindi bintu nyaburanga.”

Yavuze ko igikorwa cyo kubahata ibibazo bahitamo 15 ba mbere cyatangiye ku ya 20 Mata 2013, na ho igikorwa cyo gutoranya nyampinga uhiga abandi kizatangira ku ya mbere Kamena 2013, muri Serena Hotel.

Mfizi yasabye Abanyarwanda kugira uruhare mu kwitorera nyampinga wabo, mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri ba nyampinga bazamara bari mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Uko nyampinga azatorwa

Nk’uko bitangazwa na Muhizi Charles ushizwe kwamamaza ba nyampinga, avuga ko mu gutora, abaturage bazakoresha uburyo bubiri harimo: ubutumwa bugufi kuri telefoni igendanwa, bandike ijambo vote, basige akanya, bohereze kuri nimero iranga uwo bifuza gutora. N’ubundi buryo uciye ku rubuga rwabo www. Misstourismrwanda.com, ukandika ijambo “start” cyangwa se “tangira” ugasiga akanya, ukandika 1 ukohereza kuri 5608.

Avuga ko hari n’ikindi cyiciro kizaba cyo guhata ba nyampinga ibibazo mbere y’uko batorwa, bakazabazwa ku bijyanye n’ubukerarugendo.

Uzatorerwa kuba nyampinga azahabwa amahirwe yo kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ku buntu mu bihugu by’i Burayi bafitanye amasezerano cyangwa muri Afurika birinze gutangaza icyo ari cyo.

Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda habaye guhatana kwa ba nyampinga b’ubukerarugendo, kandi bikitabirwa n’abafatanyabikorwa benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages