00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 24 b’ingagi bazitwa amazina muri Nzeri

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 10 June 2015 saa 04:35
Yasuwe :

Abana 24 b’ingagi bazabatizwa mu muhango wo “Kwita Izina” uzaba tariki ya 5 Nzeri 2015 mu Kinigi, mu Karere ka Musanze nyuma y’aho bakuru babo 18 bahawe amazina mu muhango uheruka, hagamijwe guteza imbere Ubukerarugendo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, Ambasaderi Yamina Karitanyi, yavuze ko umuhango wo Kwita Izina ari kimwe mu bikorwa bikurura ba mukerarugendo bazanira igihugu amadovize.

Yavuze ko ubukerarugendo buri ku mwanya wa mbere mu bizamura ubukungu bw’igihugu kuva mu 2007 bunagira uruhare rungana na 8.1% mu musaruro rusange w’Abanyarwanda (GDP).

Amb.Karitanyi yagize ati “Ubukerarugendo bwinjije miliyoni 303 z’amadorali ya Amerika umwaka ushize agira uruhare mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye by’igihugu ibi byose bigerwaho iyo habungabunzwe ibiyinjiza birimo ingagi.’’

Yakomeje asobanura ko miliyoni 15,700,000 z’Amadorali ya Amerika yinjijwe n’ingagi, angana na 5% aturuka mu bukerarugendo agakoreshwa mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Uyu muhango wo Kwita Izina uzaba ku Itariki 5 Nzeri uyu mwaka, uzaba ukorwa ku nshuro ya 11 mu Rwanda, dore ko watangiye mu 2005 ukaba uzabera i Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, Ambasaderi Yamina Karitanyi mu kiganiro n'abanyamakuru
Joseph Birori, Ukuriye ishyirahamwe ry'abatwara abakerarugendo
Denis Karera, Ukuriye ishyirahamwe ry'abacuruza ibya Hoteli na Restaurant

Rutikanga Paul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages