Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, Ambasaderi Yamina Karitanyi, yavuze ko umuhango wo Kwita Izina ari kimwe mu bikorwa bikurura ba mukerarugendo bazanira igihugu amadovize.
Yavuze ko ubukerarugendo buri ku mwanya wa mbere mu bizamura ubukungu bw’igihugu kuva mu 2007 bunagira uruhare rungana na 8.1% mu musaruro rusange w’Abanyarwanda (GDP).
Amb.Karitanyi yagize ati “Ubukerarugendo bwinjije miliyoni 303 z’amadorali ya Amerika umwaka ushize agira uruhare mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye by’igihugu ibi byose bigerwaho iyo habungabunzwe ibiyinjiza birimo ingagi.’’
Yakomeje asobanura ko miliyoni 15,700,000 z’Amadorali ya Amerika yinjijwe n’ingagi, angana na 5% aturuka mu bukerarugendo agakoreshwa mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro.
Uyu muhango wo Kwita Izina uzaba ku Itariki 5 Nzeri uyu mwaka, uzaba ukorwa ku nshuro ya 11 mu Rwanda, dore ko watangiye mu 2005 ukaba uzabera i Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Rutikanga Paul



















TANGA IGITEKEREZO