00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda basura Pariki z’Igihugu biyongereyeho abarenga ibihumbi bitandatu mu 2024

Yanditswe na Ishimwe Cedric
Kuya 10 January 2026 saa 04:54
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko Abanyarwanda basura pariki z’igihugu biyongereyeho ibihumbi bitandatu mu 2024 bagera ku 45.763 bavuye ku 38.822 mu 2023.

Ni imibare ikubiye muri raporo izwi nka Rwanda Statistical Yearbook yasohowe na NISR.

Igaragaza ko Abanyarwanda basuye pariki z’igihugu zirimo Akagera, Pariki y’Ibirunga n’iya Nyungwe bageraga ku 9.790 mu 2008 bangana na 23% by’abayisuye icyo gihe.

Nyuma y’imyaka 16 iyi mibare yariyongereye cyane kubera ko umubare w’Abanyarwanda basura izi pariki wageze ku 45.763 bangana na 30% by’abazisuye bose mu 2024.

Iyi raporo igaragaza ko umubare w’abanyamahanga batuye mu Rwanda basuye izi pariki utigeze wiyongera cyane kubera ko mu 2008 bageraga ku 3.142.

Ubu abanyamahanga batuye mu Rwanda basuye pariki z’igihugu mu 2024 bageze ku 8.491 bingana na 6% by’abazisuye bose muri uwo mwaka.

Iyi raporo igaragaza ko abanyamahanga baturuka hanze y’igihugu aribo benshi basura izi pariki kubera ko urebye mu 2008 bageraga ku 30.151 bingana na 70% by’abazisuye bose muri uwo mwaka.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko mu 2024 abanyamahanga baturuka hanze y’igihugu basuye pariki zo mu Rwanda bageze ku 96.271 bingana na 64% by’abazisuye bose muri uwo mwaka.

Muri rusange Pariki y’Igihugu y’Akagera, iy’Ibirunga n’iya Nyungwe zongereye cyane umubare w’abasizura kuko bikubye inshuro zirenga esheshatu kuva mu myaka 20 ishize.

Mu 2005, Pariki y’Igihugu y’Akagera yari iyoboye izindi mu gusurwa cyane kuko abayisuye bagize ijanisha rya 47%, mu gihe iy’Ibirunga ari 44% naho Nyungwe iza mu mwanya wa gatatu na 10%.

Umubare w’abasuye Pariki y’Igihugu y’Akagera wavuye ku 11.239 mu 2005 ugera ku 67.661 mu 2024.

Imibare y'abanyarwanda basura Pariki z'igihugu ikomeje kuzamuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages