Ibi byatumye ikigo cya ‘African Management Institute (AMI)’ ku bufatanye na Mastercard Foundation bagenera amahugurwa abayobozi bakora mu bukerarugendo n’amahoteli yiswe ‘Inspiring Managers’ mu rwego rwo kubafasha guhindura imikorere no kumenya uko bayobora abakozi babo nka kimwe mu bifasha gutanga serivisi nziza.
Bamwe mu bahawe aya mahugurwa bemeza ko yabafashije cyane ndetse ko bahinduye uburyo bakoragamo kubera amasomo bayungukiyemo.
Karemera Daniel ukora mu bijyanye no kwakira abashyitsi na ba mukerarugendo mu masosiyete atandukanye, yavuze ko gukora aya mahugurwa byatumye arushaho kumenya uko akorana n’abandi.
Ati “Muri iyi porogaramu nungukiyemo ibintu byinshi ariko kimwe mu byamfashije, nize uko wakwakira umuntu, uko wamutega amatwi ndetse n’uko ushobora kumenya icyo atekereza ukagikora mbere yuko akigusaba.”
Yakomeje agira ati“Muri AMI badusobanuriye uburyo abantu bakorana mu itsinda, batubwira ko mbere yo gufata icyemezo ubanza ugaha umwanya abo mukorana na bo ukumva icyo batekereza ntufate umwanzuro wenyine ahubwo ugaha agaciro ibitekerezo byabo.”
Iradukunda Pauline wigisha mu ishuri rya Vatel Rwanda, ritanga amasomo y’ubukerarugendo n’amahoteli, na we yavuze ko aya mahugurwa yamufunguye amaso, yiga kwakira impinduka kuko yari atangiye gucika intege kubera ko Covid-19 yahinduye uburyo bw’imyigishirize.
Yagize ati “Mu bintu by’ingenzi iyi porogaramu yamfashije ni ukumenya kwakira impinduka. Mbere ya Covid-19 twigishaga abanyeshuri mu ishuri bisanzwe, imaze kuza dutangira kwigisha abanyeshuri twifashishije murandasi. Birangora, birambihira ariko muri iyi porogaramu nize uko umuntu ashobora kwakira impinduka.
Byaramfashije cyane kumenya uko nabyitwaramo kuko numvaga namaze gucika intege.”
“Nyuma yo gufata amasomo atandukanye muri ‘Inspiring Managers’ byamfashije guhindura imikorere ku buryo byatumye nzamurwa mu ntera, mpabwa izindi nshingano n’umushahara uriyongera.”
Mu myaka ibiri gusa, abarenga 400 bamaze gufashwa muri ‘Inspiring Managers ku buntu’
Uretse Pauline na Karemera bavuze byinshi bakuye muri aya mahugurwa, Umuyobozi uhagarariye ibikorwa by’iyi porogaramu ya Inspiring Managers, Cyusa Patrick, yavuze ko mu myaka ibiri gusa imaze, yafashije benshi kuko mbere wasangaga ba mukerarugendo banenga serivisi bahabwa bituma bafata umwanzuro wo guhugura abayobozi kugira ngo abakozi babo batange serivisi nziza.
Yongeyeho ati “Hari umusaruro munini tubona byatanze, hari abantu baduha ubuhamya bw’ukuntu aya mahugurwa yagenze hari na bamwe banadushimira cyane kubera ko bazamuwe mu ntera nyuma yo gufata amahugurwa kubera ko bayavamo bafashe ingamba nshya.”
“Usanga bari kuganira n’abakozi bayobora bigatuma bakora neza, ibibazo bahuraga na byo buri munsi bakabona bitangiye gukemuka kuko igikomeye cyane muri iyi porogaramu ni uguha ububasha abakozi bagakora akazi bakishimiye.”
Mu myaka ibiri iyi porogaramu imaze muri itanu iteganyijwe, abarenga 400 bamaze kuyitabira kandi 85% bayisoza neza ndetse muri uyu mwaka wa 2021 Ikigo cya AMI rifite intego yo guhugura abarenga 1000.
Porogaramu ya ‘Inspiring Managers’ imara amezi atandatu igatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Yitabirwa n’abayobozi bakora mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo bari hagati y’imyaka 18 na 35, kugira ngo barusheho kunoza imikorere no gufata neza abakozi bayobora.
Uretse iyi porogaramu, African Management Institute, ifite indi yiswe ‘Survive to Thrive’ yagenewe abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi cyangwa ba nyirabyo, igakorwa amezi ane mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bwabo, bagafashwa kumenya uko bafata ibyemezo cyane muri iki gihe Covid-19 ibangamiye ibikorwa bya bamwe.
Uramutse uri umuyobozi ukora mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo, ukaba wifuza kwitabira aya mahugurwa ya ‘Inpiring Managers’, wakwiyandikisha unyuze kuri uru rubuga http://bit.ly/InspiringManagers01


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!