Ibi byagarutsweho ubwo hasozwaga amahugurwa yamaze iminsi itanu yahuje abayobozi b’ibice bitandukanye bya Zaria Court Hotel na Onomo Hotel, yarangiye ku wa 18 Nzeri 2026.
Aya mahugurwa yari agamije gufasha abayobozi kurushaho kunoza uburyo bwo kuyobora, guteza imbere imikoranire hagati yabo n’abakozi bayobora, ndetse no kuzamura ireme rya serivisi zihabwa abakiliya. Yatanzwe na Aleph Hospitality, ikigo gicunga Zaria Court Hotel na Onomo Hotel.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa muri Aleph Hospitality, Steve Pratt, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo afashe abakozi kurushaho kugira ubumenyi bukomeza guteza imbere imikorere ya hoteli.
Ati “Twibanze ku kubaha amasomo arimo kubaka icyizere hagati y’abakozi, gucunga amarangamutima, ndetse no kumenya gutanga no kwakira ibitekerezo bigamije kunoza imikorere. Izi ni inkingi z’ingenzi zizafasha abayobozi bacu kurushaho gutera imbere no gukora mu nshingano zabo.”
Yakomeje agira ati: “Turi ikigo kiri kwaguka cyane, ni yo mpamvu dushaka guteza imbere abayobozi bafite ubushobozi bwo kuyobora neza no kubafasha kuzamuka mu mwuga wabo. Nyuma y’aya mahugurwa, turateganya ko abazitabira bazakoresha ubumenyi bahawe mu kazi kabo ka buri munsi ko kuyobora kuko yabahaye ibitekerezo bishya, uburyo bwo gukemura ibibazo ndetse n’ubumenyi buzabafasha kuba abayobozi beza.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amahugurwa muri Zaria Court Hotel, Christelle Umubyeyi Mugisha, yavuze ko aya mahugurwa yafashije abayobozi gusobanukirwa neza indangagaciro za Aleph Hospitality ndetse n’uburyo bazishyira mu bikorwa mu buzima bwabo bwa buri munsi nk’abayobozi.
Ati “Kimwe mu bintu by’ingenzi twatahanye ni uko tugomba kwiga kwakira ibitekerezo by’abakozi dukorana kuko usanga akenshi abayobozi ari twe dutanga umurongo w’ibigomba gukorwa ntitugire umwanya wo kumva uko abo bakozi babyumva kandi aribo bahura n’abakiliya cyane.”
Umuyobozi muri Onomo Hotel yavuze ko ubuyobozi bwiza butagarukira gusa ku gutanga amabwiriza, ahubwo ko bugomba kujyana no gusobanukirwa abantu, kubafasha kwiteza imbere no kuba urugero rwiza mu bikorwa bya buri munsi.
Ati: “Ibyo byoroshya gukorera hamwe, kugira impuhwe no gutega amatwi abo ukoresha. Iyo abakozi bumva ko bashyigikiwe kandi bubashywe, barushaho kugira umuhate wo gutanga serivisi nziza ku bashyitsi.”
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abayobozi 23, barimo 12 bo muri Zaria Court Hotel.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!