Iyi nzu yiswe Sanctuary Mandela iherereye mu gace ka Houghton, biteganyijwe ko izatangira kwakira abakiliya mu minsi ya vuba nyuma y’imyaka ibiri ivugururwa kuko yari yaratangiye kwangirika.
Iyi nyubako niyo Mandela yabayemo hagati y’umwaka wa 1992 na 1998. Kuyivugurura byagizwemo uruhare n’Umuryango Nelson Mandela Foundation.
Muri iyo nzu niho Mandela yabaye ari Perezida mu buzima bworoheje ubwo yari amaze gutandukana n’umugore we Winnie. Niho kandi yakiriye bamwe mu bayobozi bakomeye bagiye bamusura muri ibyo bihe nka Bill Clinton wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michelle Obama n’abandi.
Iyi nzu ishobora kwakira abantu 18, bakishyura amayero ari hagati ya 230 na 860 ku ijoro rimwe kurara mu cyumba cyayo.
Nubwo yavuguruwe, byinshi mu bikoresho n’imitako yahozemo ubwo Mandela yayibagamo biracyarimo.
Hari amajwi amwe yazamuwe yamagana icyo gikorwa cyo kugurisha umurage wa Mandela ufatwa nk’impirimbanyi y’ubwigenge bwa Afurika y’Epfo. Ababyamagana bavuga ko kwishyuza abantu byaba ari ukunyuranya n’ibyo yaharaniye bwo kwishyira ukizana no kureshya kw’abaturage.
Hari indi nzu Mandela yabayemo atarafungwa iherereye mu mujyi wa Soweto, yahinduwe inzu ndangamurage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!