00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahantu wasohokana n’umukunzi wawe ku Munsi w’Abakundana

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 14 February 2022 saa 05:47
Yasuwe :

Niba umeze nkanjye ukaba upanga ibintu ku munota wa nyuma, birashoboka ko amasaha yakugereyeho utarabona gahunda ifatika y’ahantu ushobora gusohokana n’umukunzi wawe.

Uretse ibyo gutinda no gukerererwa, Umujyi wa Kigali umaze kwaguka ndetse n’ibikorwaremezo bimaze kwiyongera, ku buryo guhitamo ahantu ho gusohokera bishobora kugorana. Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe ahantu ushobora gusohokera ku Munsi w’Abakundana.

Molato

Molato iherereye i Remera mu Karere ka Gasabo. Ni ahantu hataramenyekana cyane ariko heza kandi hasa neza, ku buryo wahagirira ibihe byiza uri kumwe n’uwo mukunda.

Ibiciro byaho ntabwo bikanganye cyane, ndetse haba na piscine ku bantu bakunda koga.

M Hotel

M Hotel ni imwe muri hotel nshya zigezweho mu Mujyi wa Kigali, isa isa neza, iri ahantu heza kandi ifite umwihariko wo kugira abakozi batanga serivisi nziza.

Amafunguro n’ibinyobwa bishobora kuboneka muri iyo hoteli ni byinshi, inkuru nziza ikaba ari uko ibiciro bidakanganye cyane.

Iherereye ku muhanda wa Peyaje.

Mythos Boutique Hotel

Mythos Hotel iherereye mu Kiyovu, ni ahantu hasa neza kandi hiyubashye cyane, ntabwo ari ahantu haciriritse.

Kuri uyu Munsi w’Abakundana, Mythos yagabanyije ibiciro (promotion), aho iri butange ubwoko bune butandukanye bw’amafunguro (4-course dinner) n’icupa ry’umuvinyo ku bihumbi 70 Frw, kuva Saa Kumi n’imwe kugera Saa Tanu z’ijoro.

Stipp Hotel Kiyovu

Stipp Hotel nayo iherereye mu Kiyovu, ni Hotel iherereye ahantu hiyubashye kandi ushobora gusohokera uri kumwe n’umuryango. Birumvikana ko iyo ahantu hiyubashye n’amafunguro yaho aba ameze neza.

The Retreat

The retreat nayo iherereye Kiyovu, ni ahantu hasa neza kandi ifite abakozi bagira urugwiro. Menu yabo yiganjemo ibintu bitandukanye umuntu aba afite amahitamo menshi.

The Retreat ntabwo Iciciritse ibyiza ni uguteganya amafaranga menshi.

Nyurah

Nyurah iherereye mu mujyi mu nyubako nshya ya Banki y’Abaturage, BPR.

Kuri uyu munsi w’abakundana, Nyurah yashishikarije abantu biciye ku rubuga kuhasohokera cyane abakunda kumva umuziki wa Saxophone.

Papyrus

Papyrus iherereye ku Kimihurura. Ni ahantu heza wasohokana n’umukunzi wawe kandi hadahenze.

Papyrus igira ibice bibiri hasi no hejuru, iyo ushaka gufata ifunguro ryawe ureba umujyi, wakwicara hejuru.

L’Épicurien

L’Épicurien ni restaurant ifite cuisine française kandi ku giciro cyiza. Iherereye ku Kimihurura kandi yakira abantu neza.

Inside Afrika Boutique Hotel

Inside Afrika ni ahantu heza kandi hiyubashye, haherereye Kiyovu kandi hari promotion uyu munsi, ushobora gufata ubwoko bune bw’amafunguro (4 course dinner) ku mafaranga 30.000 Frw ku muntu umwe ni kuva saa kumi n’ebyiri kugeza saa yine z’ijoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages