Ibi bigaragarira mu kuba nibura 75% by’abakora ingendo bifuza ko amakuru yabo yashyirwa mu ikoranabuhanga aho gukoresha uburyo busanzwe bwa pasiporo.
Mu nama y’Ihuriro rya 23 ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo, World Travel and Tourism Council (WTTC) iteraniye mu Mujyi wa Kigali, kuva ku wa 2 Ugushyingo 2023, ingingo y’ikoranabuhanga ku hazaza h’ubukerarugendo yagarutsweho.
Ni mu kiganiro cyibanze ku kamaro cyangwa imbogamizi ubwenge buremano, Artificial Intelligence, AI, bushobora kugira ku bukerarugendo.
Cyayobowe na Peter Greenberg, Umwanditsi Mukuru w’Inkuru z’Ubukerarugendo kuri CBS News, uzwi cyane muri Filime ‘Rwanda, The Royal Tour’ mu gihe abagitanzemo ibitekerezo barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda; Nelson Boyce, Umuyobozi wa Google Travel, itanga amakuru ku ngendo zo mu kirere; Umuyobozi Mukuru muri Microsoft, Julie Shainock; Umuyobozi muri HBX Group ikora ibijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, Mark Antipof.
Umuyobozi Mukuru wa Google Travel, Nelson Boyce, yavuze ko ubwenge buremano bukeneye kwinjizwa mu rwego rw’ubukerarugendo bigendanye n’aho Isi igana.
Yagize ati “Kuva ku gutegura, gusaba itike yo kugenderaho kugera ku gutangira urugendo hari amahirwe menshi yo gukoresha AI mu rwego rw’ubukerarugendo kugira ngo gusaba umwanya muri hoteli cyangwa itike y’indege (booking) birusheho koroha.’’
Ibi kandi byanashimangiwe na Mark Antipof uyobora HBX Group. Yagize ati “Hari amahirwe yo gukoresha AI iyo ugena inzira n’ingendo zihuza abagenzi ku buryo mu gihe habaye impinduka runaka nko gutinda kw’indege, byorohera abagenzi kumenya ayo makuru.’’
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yavuze ko u Rwanda rwatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya AI mu nzego zitandukanye kandi rigenda ritanga umusaruro.
Yagize ati “Twatangiye gukora isesengura aho twakoresha AI. Kuri ubu iri mu rwego rw’ubuzima. Turi kuerageza gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi no gushyiraho uburyo bufasha abari muri uru rwego kuko ikoranabuhanga mu buvuzi ni ingenzi.’’
“Icya kabiri ni ubuhinzi, aho dukoresha ikoranabuhanga mu kureba ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kongera umusaruro.’’
Yanibukije ko u Rwanda ruri mu bihugu byatangiye gukoresha drones muri serivisi z’ubuvuzi nko gutwara amaraso ndetse no guhangana n’imibu itera Malariya.
Iradukunda yavuze ko AI iri gufasha u Rwanda mu gukemura ibibazo biri mu nzego zitandukanye ariko hagikenewe gushora imari hagamijwe kwihutisha uru rwego.
AI niyimakazwa mu rwego rw’ubukerarugendo, hagaragajwe ko izafasha kwihutisha serivisi zihabwa abakiliya no kuzamura uru rwego muri rusange.
Yakomeje avuga ko aya ari amahitamo u Rwanda rushobora gukora nubwo hari aho usanga hakiri imbogamizi ziterwa n’imico ndetse n’amabwiriza abigenga.
Ati “Abakerarugendo bakenera kuganira n’abo bantu. Ntekereza ko ari amahitamo akeneye gukorwa.’’
Yavuze ko hakenewe gushyirwaho uburyo bwo kwagura ikoranabuhanga rihamye rizafasha abantu kubaho neza mu bihe bizaza ku buryo butanga umusaruro ufatika.
Iterambere ry’ikoranabuhanga rikoresheje AI ryitezweho kuzamuka ku kigero cya 37% hagati ya 2023 na 2030 ndetse rizahanga imirimo miliyoni 97 mu 2025.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!