Ibi byavugiwe mu nama y’abakora muri uru rwego, iri kubera mu Rwanda, yitabiriwe n’abagera kuri 300 bo mu bihugu 15 bya Afurika n’ahandi. Ni inama yabaye ku wa 25 kugeza ku wa 27 Kamena 2025.
Mu 2024 ni bwo Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko rigena ko imirimo y’ubuhanga mu guhanga inyubako, n’iy’ubwo kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro by’ubwubatsi yose igomba gushingirwaho mu bwubatsi.
Mbere y’uko amategeko ajyanye n’itangwa ry’amasoko avugururwa mu Rwanda ‘avenant’ yashoboraga kugera kuri 20% by’agaciro k’isoko.
Ubu amategeko agena ko itagomba kurenga 5% by’agaciro k’isoko kandi uko byagenda kose ntirenge miliyoni 100 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa RIQS, Rugira Charles ati “Kera habagaho ibyitwa ‘avenant’ ugasanga isoko ryamaze gutangwa ryiyongeyeho amafaranga menshi. Ubu ibintu bigomba kubarwa neza ba rwiyemezamirimo ntibitege kuzongeramo andi mafaranga. Turashimira Leta y’u Rwanda yabikoze.”
Yakomeje avuga ko umwuga wabo uri gutera imbere mu Rwanda kuko “ubu hari Abanyarwanda 12 b’abahanga muri uyu mwuga twohereje hirya no hino ku Isi batsinze abandi mu ihatana mpuzamahanga.”
Mbere y’ayo mavugurura mu itangwa ry’amasoko hajyaga habamo ibihombo bishingiye ku kuba bamwe barakoraga uko bashoboboye isoko ryatanzwe rigakenera ‘avenant’ noneho kuko yari iri ku janisha rinini bigatuma Leta yongeramo amafaranga menshi ari na ho kuyanyereza byaturukaga.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere imijyi n’Imiturire muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Dr. Ngarambe Jack yavuze ko uruhare rw’abahanga mu by’ubwubatsi ari rwo ruri gufasha mu kwihutisha ubwubatsi bw’u Rwanda.
Ati “Urwego rw’ubwubatsi mu Rwanda ruri gukura cyane kandi ntibayahoboboka rudafite abanyamwuga nka mwe. Ibyo mukora bifasha kumenya niba ibyubakwa byarapanzwe neza, bikoresha ingengo y’imari yagenwe ndetse binubahiriza ibindi bipimo mu bwiza no mu ireme.”
Perezida w’Ihuriro ry’ingaga z’abahanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi muri Afurika, Matthew Ngulube, yavuze ko ubufatanye bw’abakora muri urwo rwego muri ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’ubwubatsi bwa Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!