N’igikorwa cyakozwe binyuze muri gahunda ya ‘Tembera u Rwanda’ yatangijwe na RDB ikaba imaze kuba inshuro zirindwi.
By’umwihariko abana bitabiriye iki gikorwa cyabaye ku Cyumweru ni abatoranyijwe binyuze mu marushanwa yateguwe na RDB, tariki ya 4 Nyakanga 2018, ubwo hizihizwaga umunsi wo Kwibohora. Bose ni abujuje imyaka 15 y’amavuko muri uyu mwaka.
Ahagana saa mbili za mu gitondo nibwo bahagurutse aho bari bacumbitse mu mujyi wa Musanze, berekeza mu Kinigi babanza guhabwa amabwiriza ndetse bashyirwa mu matsinda y’abantu umunani, baherekejwe n’umuntu wagombaga kubayobora, ubundi berekeza iy’ibirunga gusura imiryango itandukanye y’ingagi.
Bamwe mu bana basuye umuryango witwa Muhoza ugizwe n’ingagi 12 zirimo ingore umunani, bagaragaje ko nubwo rwari urugendo rutoroshye kuko bagenze igihe gisaga isaha n’igice n’amaguru ngo bazigereho, bize byinshi kandi bagize ibihe bitazibagirana.
Nshuti Benigne Elcy yagize ati “Ingagi nazibonaga kuri televiziyo cyangwa ku mafoto gusa. Nkimenya ko nzaza narabyishimiye cyane. Namenye ko ingagi zitungwa n’ibyatsi, icyantunguye ni uburyo ingore zita ku bana bazo ndetse zigakina nabo.”
Nshuti avuga ko uretse kuba yize byinshi ku buzima bw’ingagi, urugendo yakoze rwatumye yunguka ubumenyi ku bwoko butandukanye bw’ibimera birimo, ibisura, ibireti, ingano yitiranyaga n’umuceli n’ibindi.
Butera Garno we yavuze ko akibona ingagi y’ingabo yabanje kugira ubwoba bitewe n’uburyo ingana, gusa yaje gutinyuka kubera uburyo yabonye zimenyeranye n’abantu.
Ati “Uru rugendo rwanatumye ndushaho gusobanukirwa akamaro k’ibidukikije. Ishyamba twanyuzemo wabonaga ritoshye kandi ririmo umwuka mwiza bitewe n’uko ntawe ujugunyamo amashashi cyangwa indi myanda iturutse hanze yaryo.”
Aba bana bari baherekejwe n’ababyeyi babo cyangwa abandi babarera, basuye ingagi nyuma y’abandi barindwi bazisuye tariki ya 2 Ukuboza.
Ibarura riherutse gukorwa n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku bidukikije (IUCN) rigaragaza ko imbaraga zashyizwe mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima zatumye ingagi zo mu birunga zasaga n’izigiye gukendera ziyongera ku buryo bushimishije, aho zavuye kuri 480 mu 2010, ubu zikaba zisaga 1000.
























Amafoto: Himbaza Pacifique




Ibitekerezo 0