Iyi hoteli igiye kuba iya gatatu mu zigenzurwa na Aleph Hospitality mu Mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko izafungurwa ku mugaragaro muri Nyakanga 2027.
Iherereye hafi y’agace karimo ibikorwa bifasha umuntu kubona serivisi zitandukanye.
Ni ho hari Chillax Lounge Nyarutarama, Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, za ambasade zitandukanye, ibiro bikoreramo inzego za leta na za minisiteri, Ikibuga cya Golf cya Kigali n’ibindi.
Yatangiye kubakwa muri Gicurasi 2024. Izaba ifite hoteli y’ibyumba 60, ‘apartments’ 41, ‘restaurants’ ebyiri, ahantu ho gukora imyitozo ngororamubiri na piscine.
Umuyobozi Mukuru wa DND Developers, Daniel Mehari, yavuze ko “Twishimiye gukorana na Aleph Hospitality mu kugenzura Best Western Premier - Royal Golf View, Kigali. Ubumenyi bwabo bukomeye ku isoko ry’u Rwanda no mu Karere kose hamwe n’uburambe mu gucunga neza ibikorwa, biduha icyizere gikomeye ku gutsinda k’uyu mushinga ufite agaciro.”
Bani Haddad washinze akaba no mu buyobozi bukuru bwa Aleph Hospitality, yavuze ko mu gihe bateganya ko u Rwanda rwakira abarusura hafi miliyoni ebyiri, n’urwego rw’ubukerarugendo ruteganya kwaguka ku rugero rwa 13%, u Rwanda rukeneye amacumbi ahagije kandi agezweho.
Ati “Izi nyubako zizaba inyongera ku rwego rwo kwakira abagana Umujyi wa Kigali ruri hejuru, kandi twijeje gutanga serivisi nziza kandi tugakora neza mu nshingano zacu.”
Muri ‘apartments’ z’amoko atanu ifite, harimo izifite icyumba kimwe, buri imwe iri ku buso bwa meterokare 96. Zifite igikoni n’uruganiriro, ubwogero n’ubwiherero, ibaraza n’ibindi.
Ziherereye mu igorofa ribanza [ground floor] kugeza ku igorofa rya kane.
Royal Golf View Apartment Hotel kandi yateganyije ‘apartments’ 30 zifite ibyumba bibiri n’uruganiriro na zo zigurishwa.
Buri imwe iri ku buso bwa meterokare 130, ifite ibyumba bibiri, buri cyumba gifite ubwogero n’ubwiherero byacyo. Ifite n’ibaraza.
Hazaba harimo kandi ‘apartments’ z’ibyumba bibiri buri imwe iri ku buso bwa meterokare 140. Buri cyumba gifite ubwiherero, ubwogero bitandukanye, ikagira uruganiriro ndetse n’ibaraza rigezweho.
Hari kandi ‘apartments’ eshanu buri imwe ifite ibyumba bitatu, ziherereye mu igorofa ribanza kugeza ku rya kane. Ziri ku buso bwa metero kare 175.
Ni ‘apartments’ na zo zifite ibyumba bitandukanye n’ibijyana na byo ni ukuvuga, ubwiherero, ubwogero n’ibindi, zikagira uruganiriro n’ibaraza rifasha umuntu kumva amahumbezi yo muri icyo gice.
Royal Golf View Apartment Hotel ifite izindi ‘apartments’ enye zizwi nka ‘Penthouses’ ziherereye ku gasongero k’inyubako yose.
Ziri ku buso bwa metero kare 400, imwe ifite ibyumba bitanu. Ziherereye mu igorofa rya gatanu n’iya gatandatu.
Buri cyumba muri ibyo bitanu gifite ubwogero n’ubwiherero n’ibindi bigezweho. Gifite amabaraza afasha uwaguze inzu kuryoherwa n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali. Iyi ’apartment’ yagenewe kandi ibiro.
Royal Golf View Apartment Hotel ni umushinga wa BWH Hotels, ikigo gikomeye gifite icyicaro gikuru i Phoenix muri Leta ya Arizona muri Amerika. Kigenzurwa na Best Western International, Inc.
BWH Hotel ibarirwa hotel zirenga 4700 mu bihugu birenga 100. Ifite hoteli igenzura zirenga 2000 zo muri Amerika y’Amajyaruguru. Ni ikigo cyashinzwe mu 1946 na Maurice K. Guertin.
Magingo aya Aleph Hospitality ifite hoteli 80 mu nshingano, zirimo 50 zikora na 30 zikiri kubakawa hirya no hino muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!