Ni mu gitaramo yise “Umuyoboro 25 Concert’’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali, kuri iki Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025.
Abahanzi Vedaste N. Christian na Bosco Nshuti ni bo babimburiye abandi ku rubyiniro. Aba bahanzi bishimiwe cyane mu bihangano byabo bitandukanye. Iki gitaramo cyatewe inkunga na Airtel Rwanda.
Umuhanzi Pastor Lopez Nininahazwe ukomoka mu Burundi ni we wakurikiyeho aho yinjiye ku rubyiniro ashimisha benshi mu ndirimbo ze zirimo “Urukundo rwa Mbere’’ imaze amezi atandatu igiye hanze, “Wagize Neza Mana”, “Imana si Umuntu” asoreza ku yitwa “Imana y’akandi Karyo” yishimiwe cyane n’abari bitabiriye iki gitaramo.
Saa Tatu z’ijoro ni bwo Alexis Dusabe yinjiye ku rubyiniro mu gice cya mbere cy’igitaramo cye. Asuhuza abakunzi be, ati “Umugoroba mwiza Kigali. Mumeza neza. Imana ishimwe cyane!”
Uyu muhanzi yinjiranye n’itsinda rimufasha ku rubyiniro aririmba ibihangano bye birimo “Ngwino” yamamaye mu myaka isaga 10 ishize n’izindi zitandukanye.
Kayitare Jean Baptiste ufite ubumuga bwo kutabona ni we wigishije ijambo ry’Imana muri iki gitaramo. Uyu mugabo umaze imyaka 44 akorera Imana, yigishije yifashishije ijambo riri mu Ndirimbo za Solomo 5:8-10 ndetse n’Ibyahishuwe 5:7-9.
Arangije gusoma ibi byanditswe yavuze ko ‘Ijambo Imana yashyize ku mutima wanjye rifite umutwe uvuga uti ‘Yesu arabaruta’.” Ashaka kugaragara ko Imana iruta byose n’abantu bose.
Alexis Dusabe yinjiye ku rubyiniro mu gice cya kabiri ahagana Saa Yine n’igice. Yahereye ku ndirimbo yise “Ninde Wamvuguruza?”. Yagiye kuririmba iyo yise “Mfite Umukunzi” iri mu njyana ya Zouk, ati “Iyo ntaza gukizwa [ariko ndashima Yesu wankinjije ntabwo mbyicuza] iyo ntaza gukizwa nari kuba umu-rasta mfite dreadlocks. Nkunda injyana ya Zouk cyane.”
Yaririmbye izindi ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Ibyiringiro”, “Umuyoboro’’ n’izindi nyinshi zatumye yubaka izina mu buryo bukomeye. Uyu muhanzi asoza yashimiye abantu bose bamubaye hafi muri iyi myaka yose amaze akora umuziki.
Igitaramo cya Alexis Dusabe cyitabiriwe n’abarimo Israel Mbonyi, Jado Sinza, Fabrice na Maya, Miss Aurore Kayibanda, Massamba Intore, Aline Gahonganyire, Papi Clever na Dorcas, Muyoboke Alex, Irené Merci Manzi wamenyekanye afasha abahanzi na Prosper Nkomezi.
Hari kandi Bobo Bonfils, Rev. Alain Numa, Prof. Bishop Masengo n’umugore we Pastor Solange Masengo, Denyse Mpambara, Tonzi, Pamela Mudakikwa, Dominic Ashimwe, Pastor Richard Ngendakuriyo n’abandi batandukanye.
Amafoto: Cyubahiro Key



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!