Alexis Dusabe uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakoze igitaramo cy’amateka yizihiza imyaka 25 amaze akora ivugabutumwa mu ndirimbo.
Ni mu gitaramo yise “Umuyoboro 25 Concert’’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali, kuri iki Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025.
Abahanzi Vedaste N. Christian na Bosco Nshuti ni bo babimburiye abandi ku rubyiniro. Aba bahanzi bishimiwe cyane mu bihangano byabo bitandukanye. Iki gitaramo cyatewe inkunga na Airtel Rwanda.
Umuhanzi Pastor Lopez Nininahazwe ukomoka mu Burundi ni we wakurikiyeho aho yinjiye ku rubyiniro ashimisha benshi mu ndirimbo ze zirimo “Urukundo rwa Mbere’’ imaze amezi atandatu igiye hanze, “Wagize Neza Mana”, “Imana si Umuntu” asoreza ku yitwa “Imana y’akandi Karyo” yishimiwe cyane n’abari bitabiriye iki gitaramo.
Saa Tatu z’ijoro ni bwo Alexis Dusabe yinjiye ku rubyiniro mu gice cya mbere cy’igitaramo cye. Asuhuza abakunzi be, ati “Umugoroba mwiza Kigali. Mumeza neza. Imana ishimwe cyane!”
Uyu muhanzi yinjiranye n’itsinda rimufasha ku rubyiniro aririmba ibihangano bye birimo “Ngwino” yamamaye mu myaka isaga 10 ishize n’izindi zitandukanye.
Kayitare Jean Baptiste ufite ubumuga bwo kutabona ni we wigishije ijambo ry’Imana muri iki gitaramo. Uyu mugabo umaze imyaka 44 akorera Imana, yigishije yifashishije ijambo riri mu Ndirimbo za Solomo 5:8-10 ndetse n’Ibyahishuwe 5:7-9.
Arangije gusoma ibi byanditswe yavuze ko ‘Ijambo Imana yashyize ku mutima wanjye rifite umutwe uvuga uti ‘Yesu arabaruta’.” Ashaka kugaragara ko Imana iruta byose n’abantu bose.
Alexis Dusabe yinjiye ku rubyiniro mu gice cya kabiri ahagana Saa Yine n’igice. Yahereye ku ndirimbo yise “Ninde Wamvuguruza?”. Yagiye kuririmba iyo yise “Mfite Umukunzi” iri mu njyana ya Zouk, ati “Iyo ntaza gukizwa [ariko ndashima Yesu wankinjije ntabwo mbyicuza] iyo ntaza gukizwa nari kuba umu-rasta mfite dreadlocks. Nkunda injyana ya Zouk cyane.”
Yaririmbye izindi ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Ibyiringiro”, “Umuyoboro’’ n’izindi nyinshi zatumye yubaka izina mu buryo bukomeye. Uyu muhanzi asoza yashimiye abantu bose bamubaye hafi muri iyi myaka yose amaze akora umuziki.
Igitaramo cya Alexis Dusabe cyitabiriwe n’abarimo Israel Mbonyi, Jado Sinza, Fabrice na Maya, Miss Aurore Kayibanda, Massamba Intore, Aline Gahonganyire, Papi Clever na Dorcas, Muyoboke Alex, Irené Merci Manzi wamenyekanye afasha abahanzi na Prosper Nkomezi.
Hari kandi Bobo Bonfils, Rev. Alain Numa, Prof. Bishop Masengo n’umugore we Pastor Solange Masengo, Denyse Mpambara, Tonzi, Pamela Mudakikwa, Dominic Ashimwe, Pastor Richard Ngendakuriyo n’abandi batandukanye.
Airtel Rwanda ni umwe mu baterankunga b'imena batumye igitaramo cya Alexis Dusabe kigenda nezaAlexis Dusabe yakoze igitaramo cy'amateka yizihiza imyaka 25 amaze mu muzikiAlexis Dusabe yaririmbye mu bice bibibiri abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana baranyurwaUbwo Alexis Dusabe yari yinjiye ku rubyiniro mu gice cya mbereAlexis Dusabe yanyuze abakunzi beAlexis Dusabe ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu RwandaBosco Nshuti yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane mu myaka yashizeAline Gahongayire ni umwe mu bari bitabiriye igitaramo cya Alexis DusabeBosco Nshuti ni uku yaserutse ku rubyiniroBosco Nshuti yashimishije abari bitabiriyeChristian Irimbere yitabiriye igitaramo cya Alexis DusabeIgitaramo cya Alexis Dusabe cyitabiriwe cyaneFabrice na Maya basanzwe na bo ari abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bari bitabiriye igitaramo cya Alexis DusabeIgitaramo cya Alexis Dusabe cyatumye abakunzi be basoza icyumweru bishimyeIgitaramo cya Alexis Dusabe cyitabiriwe n'abantu abatandukanyeIndirimbo za Alexis Dusabe zafashije benshi mu myaka 25 ishize yaziririmbye benshi baranyurwaIrené Merci Manzi wamenyekanye afasha abahanzi ni umwe mu bari bitabiriye igitaramo cya Alexis DusabeMassamba Intore ni umwe mu bashyigikiye Alexis Dusabe mu gitaramo cyeIsrael Mbonyi umwe mu bahanzi bakomeye bashyigikiye Alexis Dusabe mu gitaramo cyeMiss Kayibanda Aurore wambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2012, ni umwe mu bari bitabiriye igitaramo cya Alexis DusabeMu myaka 25 Alexis Dusabe amaze akorera Imana agaragaza ko yagiye imuba hafiPapi Clever n'umugore we Dorcas bari bitabiriye igitaramo cya Alexis DusabePastor Lopez azwi cyane mu ndirimbo yise 'Imana y'Akandi Karyo'Tracy Agasaro yari yanyuzwe n'igitaramo cya Alexis DusabeBishop Masengo n'umugore we bitabiriye igitaramo cya Alexis DusabePastor Lopez Nininahazwe yaririmbye indirimbo ze zikunzweUmuhanzi Pastor Lopez Nininahazwe ukomoka mu Burundi yavuye ku rubyiniro bamwe batabishakaUmuhanzi Pastor Lopez Nininahazwe ukomoka mu Burundi yaririmbiye Imana biratindaUmuhanzi Pastor Lopez Nininahazwe ukomoka mu Burundi yashimishije abari bitabiriyeVedaste N. Christian ni umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramoUmunyamakuru Patie Sindayigaya ni umwe mu banezerewe no kwitabira iki gitaramoAbitabiriye igitaramo cya Alexis Dusabe banyuzwe bifata n'amafotoIgitaramo cya Alexis Dusabe cyitabiriwe ku rwego rwo hejuruWabonaga ko mu gitaramo cya Alexis Dusabe abantu bari banyuzweAlexis Dusabe yasoje igitaramo Saa Tanu na 35 z'ijoroAlexis Dusabe yizihizaga imyaka 25 amaze aririmbira ImanaAline Gahongayire yari yanezerewe cyaneMu gutaramo cya Alexis Dusabe bamwe batashye bakiriye agakizaIki gitaramo cyari kinogeye ijisho ku bacyitabiriyeIki ni kimwe mu bitaramo byafashije benshi guhembuka mu mpera za 2025Irené Merci Manzi wamenyekanye afasha abahanzi na Israel Mbonyi bafatanye ifotoKayitare Jean Baptiste ufite ubumuga bwo kutabona ni we wigishije ijambo ry’Imana mu gitaramo cya Alexis DusabeIsrael Mbonyi yari yaryohewe n'ibihangano yakuze akunda bya Dusabe AlexisMiss Aurore yageze aho na we arahaguruka ahimbaza ImanaMu gice cya kabiri Alexis Dusabe yagiye ku rubyiniro yambaye imyambaro yeraPapi Clever n'umugore we byageze aho bibanga mu nda barahagarukaTonzi ni umwe mu bari bitabiriye igitaramo cya Alexis DusabeBuri wese mu bitabiriye igitaramo cya Alexis Dusabe yatashye anyuzweAlexis Dusabe yagaragaje ko ashimira umuryango we by'umwihariko umugore we udahwema kumuba hafi
Ibitekerezo 0