Uyu munyamakuru wazengurutse kimwe cya Kabiri cy’Isi, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko u Rwanda aricyo gihugu gifite isuku ku Isi ndetse arahira ko nihagira ubona n’icupa ryashizemo ikintu ku muhanda atazongera kwisiga ‘lipstick’ [ibirungo by’ubwiza basiga ku munwa].
Ubwo yari mu Mujyi wa Rusizi, yafashe amashusho y’umuhanda yari ari kunyuramo ari mu modoka, maze ayashyira kuri Twitter yandikaho ati “Nihagire umuntu unyereka byibura n’ikintu na kimwe cy’umwanda! Nihagira ukibona nzahita ndekeraho kwisiga lipstick! U Rwanda ni cyo gihugu ku Isi ‘gifite isuku.’”
Anjaly Thomas ukomoka mu Buhinde yamaze impungenge abagore bose bifuza gusura u Rwanda, ababwira ko ari igihugu cyiza gifite umutekano ndetse gifite n’abaturage bagira urugwiro, kandi giha agaciro abagore.
Yagize ati “Ku bagore bose bakora ubukerarugendo batekereza kuza mu Rwanda, mubikore rwose. Umutekano wanyu, icyubahiro ndetse n’icyizere byitabwaho. Muzaba muri mu biganza byiza. Ndabarahiye!”
Today, I wear the colors of Rwanda with pride and joy knowing that I am safe, happy and content. To all solo women travelers thinking of coming to Rwanda - do. Your safety, respect and trust is assured. You are in good hands here.
Trust me. @Kwitaizina @RwandaGov pic.twitter.com/CtfxRNV2hr— Anjaly Thomas (@ThomasAnjaly) September 19, 2021
Uyu munyamakuru ufite urubuga rwa TravelwithAnjaly.com yandikaho inkuru zivuga ku ngendo aba yakoze zitandukanye hirya no hino ku Isi. Yavuze ko mu Rwanda hari byinshi byagutera ibyishimo birimo ikawa iryoshye, icyayi, amashyamba n’ibindi.
Kuva yagera mu Rwanda ku itariki 16 Nzeri 2021, nta munsi urashira atanditse kuri Twitter ikintu cyiza yabonye ku Rwanda, biherekejwe n’amafoto atandukanye ndetse n’amashusho abihamya.
Anjaly Thomas ni umunyamategeko, akaba umunyamakuru wandika mu binyamakuru bitandukanye birimo n’icyitwa ‘Khaleejtimes.com’ cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Ni n’umwanditsi w’ibitabo.
Igitabo cya mbere yanditse kivuga ku buzima bwe cyitwa ‘Almost Intrepid’, yanditse n’icyitwa ‘There are no gods in North korea’ (Nta mana ziba muri Koreya ya Ruguru), ‘Lonely Planet (Dubai)’ ndetse n’icyitwa ‘UAE Country Guide’.
Ubu ari mu ruzinduko rw’iminsi icumi mu Rwanda hamwe n’abandi banyamakuru mpuzamahanga bandika inkuru z’ubukerarugendo aho bari gutemberezwa u Rwanda, ndetse berekwa ibyiza birutatse muri gahunda yo gutegura umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 17.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!