00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bari kumwenyura: Abasaga 4000 babonye imirimo mu gutegura ahazabera #KwitaIzina (Amafoto & Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 29 August 2023 saa 10:30
Yasuwe :

Ku gihugu, umunsi wo Kwita Izina ni ibirori bidasanzwe ariko ku Banya-Musanze biba akarusho kuko ibyishimo byo kwakira ibyamamare biva imihanda itandukanye babihuza no kubona imirimo.

Kuva mu myaka 18, hari abaturage bo mu Karere ka Musanze batangiye gusarura ku matunda yo guturira Pariki y’Ibirunga binyuze mu gukora ibiraka bijyana n’ibirori by’umunsi wo Kwita Izina.

Kimwe no mu myaka yabanje, uwa 2023 na wo wabyariye amata n’amavuta abaturiye Ibirunga.

Benshi muri bo bahawe akazi ko gutegura no gutazanura ahazabera ibirori byo Kwita Izina, kuboha imitako izengurutswa imbuga ngari ihari n’indi.

Inyungu bakura muri ibi bikorwa zirenga kuba bagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bibarizwa muri Pariki y’Ibirunga, by’umwihariko ingagi zihari ahubwo bikajyana no kwiyubaka mu buryo butandukanye.

Sebunani Emmanuel uboha ibisika [bizengurutswa nk’imitako ahabera ibirori mu Kinigi] yatangiye aka kazi mu 2005 ubwo Kwita Izina byatangiraga.

Yabwiye IGIHE ko yahawe akazi ko kuboha ibisika 50, ashobora gukuramo miliyoni 1 Frw.

Ati “Iyo mfite akazi, nanjye ngira abandi dukorana kugira ngo byihute. Igisika kimwe cyishyurwa ibihumbi 20 Frw.’’

Nibura ku muntu uzi kuboha, bisaba amasaha atatu kugira ngo igisika kibe cyuzuye. Mu kukiboha hifashishwa imigano aho umwe ugura hagati ya 2000 Frw na 2500 Frw. Iyo imaze kugurwa irasaturwa, ikumishwa mbere yo kuboheshwa.

Sebunani yishimira ko abikuye muri iyi mirimo ubu asigaye yidodera inkweto z’ubwoko butandukanye i Musanze.

Uru ni Urugo rwa Kinyarwanda rwubatswe mu Kinigi ahabera ibirori byo Kwita Izina

  Kwita Izina bivoma mu muco Nyarwanda, bigasiga inyungu ku baturage

Kwita izina ni umugenzo wakorerwaga umwana w’umuntu kuva kera mu Muryango w’Abanyarwanda. Kwita Izina ingagi ni gahunda iva kuri uwo muco.

Mu kwerekana urwo ruhurirane, ahabera Kwita Izina hubatswe inzu za Kinyarwanda zerekana ubuzima bw’abo hambere uhereye ku Mwami wayoboraga rubanda. Abayobozi bitabira ibi birori batambagizwa muri izi nzu bakerekwa ibikoresho byabagamo n’imiterere yazo.

Abaturage bo mu Kinigi ni bo bagira uruhare mu kubaka iyo nzu ya Kinyarwanda, aho biyemeje gusigasira uwo murage wo kumenyekanisha umuco gakondo.

Rwubaka Alphonse w’imyaka 68 ni we usakara inzu za Kinyarwanda zubakwa mu Kinigi kuva mu 2005. Avuga ko abaturage babyungukiyemo ndetse we yaguze akanyana [inka] ku buryo ‘abana banjye birirwa bakaragiye, si ba mayibobo.’’

Yavuze ko ibyo akura muri pariki bimuha umukoro wo kurinda ingagi. Ati “Nturiye nko muri metero 400, ingagi zigera iwanjye zikarya n’amapapayi ariko nta mwana wayitunga urutoki kuko ziri gutuma turya. Ntacyo ziduhungabanyaho.’’

Rwubaka Alphonse ni we uhagarariye ibikorwa byo gusakara inzu za Kinyarwanda mu Kinigi

Ibikorwa byo gutaka izi nzu bihagarariwe na Mukeshimana Louise ukurikirana imirimo y’iyubakwa ry’inzu ya Kinyarwanda kuva mu myaka 18 ishize.

Yagize ati “Nagize amatsiko yo kumenya uko kera byari bimeze kuko nkunda igihugu, ndabyiga.’’

Yasobanuye ko mu Kwita Izina hateganyijwe inzu eshatu zirimo iy’Umwami, iy’Abakobwa n’iy’Abahungu. Zishyirwamo ibikoresho bitandukanye bijyanye n’uko byabaga bimeze.

Kugira ngo zimere neza zishobora gutwara agera kuri miliyoni 15 Frw mu gihe zakozweho nk’abakozi nka 400.

Nibura ku munsi abagera kuri 80 bahabwa akazi, aba barimo abubaka urugo, abasakara, abacana kugira ngo inzu ishyuhe ndetse igire ka gahumuro [umwotsi] kerekana ko urugo rutuwe.

Mukeshimana yavuze ko igikorwa cyamufashije gutanga mituweli byoroshye, kugura itungo rimuha ifumbire n’ibindi bimufasha mu buzima.

Ati “Nk’ababyeyi bari hano bari gushaka amafaranga kugira ngo abana bazabone amakaye kuko ishuri riri hafi gutangira.’’

Mukeshimana Louise ni we utaka inzu za Kinyarwanda mu Kinigi kuva mu 2005

Mu buryo bwa rusange, ubariyemo imirimo yose ikorerwa ahazabera ibirori byo Kwita Izina mu Kinigi, abaturage basaga 4000 ni bo bamaze guhabwa akazi.

Gahamanyi Daniel, Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri JimAfrica Events Ltd, Ikigo gikora ibikorwa byo gusana inzu za Kinyarwanda n’ahabera ibirori byo Kwita Izina mu Kinigi, yagaragaje ko nka rwiyemezamirimo mu gutanga akazi yibanda ku batuye i Musanze.

Ati “Iyo mpagurutse i Kigali mba ndi umwe. Abakozi dukorana n’aba hano muri Kinigi. Mu minsi 10 ya mbere nakoresheje abaturage bari hagati y’ibihumbi bitatu n’ibihumbi bine. Umubyizi ni 2500 Frw kandi amafaranga barayatahana.’’

Gahamanyi Daniel ni we Muyobozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri JimAfrica Events Ltd, Ikigo gikora ibikorwa byo gusana inzu za Kinyarwanda n'ahabera ibirori byo Kwita Izina mu Kinigi

Yavuze ko ikigo cye gikora ikiraro, gushyiraho aho abaturage bazahagarara, kubaka inzu za Kinyarwanda n’ibindi byo gusukura no gutaka ahazabera ibirori.

Abakozi bahabwa akazi biyongeraho abasaga 100 bahawe akazi ko kubaka ikibumbano cy’ingagi gishushanya ibi birori ndetse n’izindi nyamaswa zatumiwe mu muhango wo Kwita Izina zirimo Intare, Agasumbashyamba n’Imbogo.

Ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 19 bizabera teganyijwe kubera mu Kinigi ku wa 1 Nzeri 2023, ahazatangwa amazina ku bana 23 bavutse mu mezi 12 ashize.

Abaturage bahawe akazi ari benshi mu minsi ya mbere yo kubaka ahazabera ibirori byo Kwita Izina
Mu kazi bahabwa harimo no kuboha ibisika byifashishwa mu gutaka ahantu hatandukanye
Mu bitunganywa harimo n'urugo ruba ruzengurutse za nzu za Kinyarwanda
Rwubaka Alphonse w’imyaka 68 amaze imyaka 18 ari we usakara izi nzu za Kinyarwanda zubakwa mu Kinigi
Ikiraro gihuza ahari inzu za Kinyarwanda n'ahabera ibirori byo Kwita Izina cyubatse hifashishijwe ibiti
Imirimo ya nyuma yashyizweho akadomo ndetse urugo rwamaze kubakwa neza
Muri uru rugo harimo inzu eshatu zirimo iyerekana imiterere y'aho Umwami yabaga
Mu marembo y'uru rugo hatewe ibiti bibiri birimo icy'umuko n'icy'umuvumu, ni byo bishyirwaho imyugariro
Uru rugo ku munsi wo Kwita Izina ruba rurimo Umwami, ufite agacuma n’abana bamugaragiye, abari gucunda, abari gusya, ababoha uduseke n’abandi bafite ibyerekana Umuco Nyarwanda n'ubuzima bw'abo hambere
Ababyeyi biganjemo abaturiye Pariki y'Ibirunga babonye imirimo itandukanye mu kubaka ahazabera ibirori mu Kinigi
Aha bapondaga umucanga wo kwifashisha hubakwa inzira izakoreshwa n'abanyacyubahiro bazitabira ibirori byo Kwita Izina
Aba bari mu bungukiye mu bikorwa byo gutegura ahazabera Kwita Izina mu Kinigi
Ikiraro cyubakishwa imbaho ndetse n'imigano nka bimwe mu bikoresho bitangiza ibidukikije
Ab'ibyiciro bitandukanye bahabwa akazi na bo bakabasha kwiteza imbere
Rwubaka Alphonse yishimira ko inzu agira uruhare mu gusakara zisurwa n'abanyacyubahiro kandi na we zikamusigira inyungu imufasha kwiyubaka
Imirimo ya nyuma twasanze iri gushyirwaho akadomo by'umwihariko ku nzu za Kinyarwanda
Abaturage babona imirimo itandukanye. Aba baharuraga ibiti bishyirwa ku marembo y'urugo rw'umwami. Hirya urabonaho bya bisika bizengurutswa mu Kinigi, bisimbura ibiba bihamaze umwaka
Abaturage babonye akazi mu kubaka na bo baranyuzwe
Iki kibumbano ubu cyamaze gufata ishusho yacyo neza mbere y'uko Umunsi wo Kwita Izina ugera

Amafoto: Yuhi Augustin

Video: Mucyo Jean Regis


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages