00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu byo wamenya ku ngagi birimo uburyo zibaho n’uko zishyingurwa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 6 February 2019 saa 06:08
Yasuwe :

Niyikoma mu gituza mwese muhite muca bugufi! Iri ni rimwe mu mabwiriza menshi twahawe ubwo twiteguraga kurira ibirunga tujya gusura imiryango itandukanye y’ingagi aho njye n’itsinda narimo twasuye umuryango wa Muhoza ugizwe n’ingagi 12.

Ndamiyabo Ferdinand wari utuyoboye muri uru rugendo twagize mu Ukuboza 2018, yatubwiye ko iyo ingagi yikomye mu gituza by’umwihariko ingabo, akenshi iba ishaka kugaragaza ko ariyo iyoboye, bityo guca bugufi biyigaragariza ko ihawe icyubahiro ikwiye, ikihitira.

Nyuma yo guhabwa aya mabwiriza, twahagurutse ku biro by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB mu Kinigi mu karere ka Musanze; Nubwo akazuba kari kamaze kurasa twagiriwe inama yo kwitwaza amakoti y’imvura kuko mu birunga ikirere cyaho gihinduka nta nteguza.

Saa yine zuzuye nibwo twageze ahitwa Akabatwa, hubatse urukuta rw’amabuye rutandukanya pariki n’imirima y’abaturage ndetse rukanakumira inyamaswa zajya kona imyaka yabo.

Tucyinjira mu ishyamba twahawe abasirikare bo kuduherekeza, tugenda tuvugana n’abashinzwe kumenya aho ingagi ziherereye bagomba kutuyobora aho tuzisanga. Twibutswa kwirinda kugira ikintu na kimwe tujugunya mu ishyamba mu byo tuba twitwaje nk’agacupa k’amazi cyangwa ikindi.

Uko twagendaga twinjira mu ishyamba ryiganjemo imigano n’ibindi byatsi nk’ibisura, niko ibyishimo n’amatsiko bivanze n’icyoba byarushagaho kwiyongera.

Tugeze hafi y’aho ingagi zari ziryamye dore ko zasaga nizarangije ifunguro rya saa sita, twasabwe gusiga ibyo twari twitwaje maze dusigarana telefoni n’ibindi bikoresho bifata amafoto n’amashusho gusa.

Saa tanu zirengaho iminota mike nibwo twageze ahitwa ku Mutima tuhasanga Muhoza, ingore ze umunani n’abana batatu barimo uwari umaze amasaha 48 avutse.

Twamaranye nazo iminota 60 dukurikira uko zirya, zikina ndetse zimwe zirimo iyitwa Aheza ukabona ishaka gukina natwe itwereka ko yatwishimiye aho twavuye twayihaye akazina ka ‘Miss Photogenic’ kubera uburyo yageraga imbere y’uri gufotora ikifata neza.

Ibyo ntari nzi ku ngagi nigiye muri uru rugendo:

Ingagi zisurwa iminota 60 gusa

Nk’uko twabisobanuriwe na Ndamiyabo, amabwiriza bagenderaho avuga ko umuryango w’ingagi udashobora gusurwa igihe kirenze iminota 60 kandi itsinda risura buri muryango rikaba ritarenga abantu umunani, biyongeraho ubayoboye n’abazikurikirana baba bamenyeranye nazo.

Impamvu y’aya mabwiriza ngo ni ukwirinda ko zimenyerana cyane n’abantu ku buryo zishobora gutangira kubakoraho no gukina, bikaba byakorohereza ba rushimusi kuko zishobora kubibeshyaho zikabitiranya n’abashyitsi basanzwe.

Zifite imvugo yihariye zivuganamo n’abazisuye

Tubura iminota mike ngo tugere aho izi ngagi zari ziri, Ndamiyabo yatubwiye ko dukwiye gushyira hagati yacu nazo intera ya metero byibura zirindwi, kandi tukirinda kuzikororera iruhande kuko bishobora gutuma zandura indwara zandurira mu buhumekero.

Aya mabwiriza ariko zo ubanza zitayazi kuko zazaga zikatwegera ndetse zigashaka kudukoraho, zigaragaza kutwisanzuraho mu buryo budasanzwe.

Aha ni naho namenye ko ingagi zifite imvugo yihariye zishobora kuvuganamo n’abantu, aho uretse ikimenyetso cyo kwikora mu gatuza kigaragaza ko itifuza ko uyegera zifite andi majwi asaga 20 arimo agaragaza kwishima, kuramukanya n’ibindi.

Ingabo irusha izindi imbaraga niyo iyobora umuryango

Kimwe n’uko bigenda mu biremwa muntu, aho umusore ukuze afata umwanzuro wo kujya gushinga urugo rwe ni nako bigenda ku ngagi aho iyiyumvamo gukura yisuganya ikagira umuryango.

Iyo ingagi y’ingabo igize imyaka 12 itangira kuzana ibara ry’umweru mu mugongo ari naho haturuka inyito ‘silverback’; iki kiba ari ikimenyetso cy’uko itangiye gukura.

Kuba yashinga umuryango ariko ngo akenshi binyura mu kubanza kwiyumvana imbaraga aho itsinze ariyo igumana abagore bose bari mu muryango.

Iyatsinzwe ishobora guhitamo kuba yonyine, kubana n’izindi ngabo zitangira ingore, cyangwa ikajya kurwana mu yindi miryango ishakamo ingore zishobora kwemera kuyikurikira kugira ngo umuryango waguke ari nako Muhoza twasuye yabigenje nyuma y’imyaka itari mike iba yonyine.

Icyantangaje kurushaho ni uburyo zirinda kuba zabyarana hagati yazo igihe zifitanye isano ya hafi, kugira ngo zirinde kuba havuka umwana ufite amaraso afite inkomoko imwe, ibyo bita ‘amacugane’ mu Kinayarwanda.

Iyo zirwaye ziravurwa, zapfa zigashyingurwa

Nubwo ari inyamaswa zo mu gasozi, ingagi zigira abantu bazikurikirana umunsi ku munsi ku buryo bamenya uko buzima bwazo bwifashe, iyarwaye muganga akayisuzuma ndetse akayiha ubuvuzi bwose ikeneye.

Nk’uko ibiremwa byose bigira igihe cyo kuvuka, ni nako bigira igihe cyo kuva kuri iyi Si biturutse ku mpamvu zitandukanye nk’uburwayi, ubusaza n’izindi.

Umwe mu itsinda ry’abazishinzwe twari kumwe yansobanuriye ko ingagi zo mu birunga by’u Rwanda zigira ahantu hihariye zishyingurwa, ndetse hashyirwaho igisa n’umusaraba cyanditseho imyirondoro, itariki y’amavuko n’igihe yapfiriye.

Igitangaje kurushaho ni uko nubwo ari inyamaswa, iyo zapfushije zibimenya, bikagaragara mu kuba nk’iyo ari ingabo yapfuye ingore zidahita zigenda ahubwo zimara iminsi zikiri iruhande rwayo, mu gihe iyo ari akana kapfuye nyina itagashyira hasi ahubwo ikomeza kukagendana kugeza gashengutse.

Nubwo ntabashije kugera aho zishyingurwa kuko hatari hafi y’aho twari twasuye, nashize amatsiko dore ko nari narigeze kubona ifoto igaragaza irimbi ry’ingagi ariko simbashe kubona unsobanurira uko umuhango wo kuziherekeza ugenda.

Imibare itangwa na RDB igaragaza ko mu Rwanda habarurwa imiryango 10 ishobora gusurwa kuko yabanje kubimenyerezwa.

Ni mu gihe ibarura riherutse gukorwa n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku bidukikije (IUCN) rigaragaza ko imbaraga zashyizwe mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima zatumye ingagi zo mu birunga zasaga n’izigiye gukendera ziyongera ku buryo bushimishije, aho zavuye kuri 480 mu 2010, ubu zikaba zisaga 1000.

Butera wari wagiye gusura ingagi yifashe ifoton y'urwibutso
Ikirenge cy'ingagi kijya kumera nk'icy'umuntu
Ku kirunga cya Sabyinyo ni ho umuryango wa Muhoza utuye
Ingagi zitunzwe n'ibyatsi byo mu ishyamba
Ingagi y'ingore yita ku mwana wayo mu buryo bukomeye
Iyo ugeze kuri uru rukuta utangira kwizera ko ingagi uri buzibone
Iyo zibonye abantu ziricara zikabitegereza
Iyo zikiri nto ubona zidashaka gutandukana na za nyina
Muhoza (ifite ibara ry'umweru) niyo iyoboyoye uyu muryango
Ndamiyabo Ferdinand niwe wari uyoboye itsinda twajyanye gusura umuryango wa Muhoza
Umuryango wa Muhoza ugizwe n'ingagi 12 zirimo ingore umunani
Umuryango wa Muhoza utuye mu kirunga cya Sabyinyo
Umugano ukimera ni ibiryo biryoshye bw'ingagi
Ahashyinguwe ingagi bashyiraho izina ryayo
Ingagi zirapfa zigashyingurwa mu irimbi ryiyubashye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages