Kuva itegeko ry’ubukerarugendo ryo mu 2014 ryatangiraga gushyirwa mu bikorwa, ni bwo ibikorwa byo gutanga inyenyeri ku nyubako zicumbikira abantu n’amahoteli byashyizwemo imbaraga.
Hoteli zo mu Mujyi wa Kigali nizo zabaye iza mbere zahawe inyenyeri eshanu ku ikubitiro mu 2017, zari Kigali Serena Hotel, Radisson Blu Hotel na Kigali Marriot Hotel.
Mu Ukuboza kwa 2018, ni bwo hoteli ya mbere yo hanze ya Kigali yahawe inyenyeri zo hejuru, urugendo rwatangiriye kuri One & Only Nyungwe House iri muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Nyuma y’umwaka umwe, Bisate Eco Lodge yayikoreye mu ngata, na yo tariki ya 1 Ugushyingo 2019, yasize yambaye inyenyeri eshanu. Ni yo yabimburiye izindi hoteli zo mu Karere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru gushyirwa kuri urwo rwego.
Bisate Eco Lodge yubatse mu gace k’Ibirunga ni imwe mu zakira ndetse zikaruhukiramo ba mukerarugendo basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Iyi nyubako icumbikira abatari bake, kuri ubu ifite izindi zayiguye mu ntege bijyanye n’umubare w’inyenyeri zifite.
Kwaguka no kuryoshya imiterere y’inyubako zakira abantu biri mu bituma ba mukerarugendo baryoherwa no gusura ahantu, bakahagirira ibihe byiza.
Bisate Lodge iri muri hoteli u Rwanda rufite zubatswe mu buryo bugabanya ingaruka mbi ku bidukikije ndetse biri mu cyerekezo rwihaye.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ubukerarugendo bw’u Rwanda bukomeje kwaguka ndetse rwinjije miliyoni $247, asaga miliyari 290 Frw, mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023. Ni imibare yazamutse ku kigero cya 56% ugereranyije na miliyoni 158$ zari zabonetse mu gihe nk’icyo mu 2022.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mafoto agaragaza ubwiza bwa hoteli n’inyubako zakira ba mukerarugendo zifite inyenyeri eshanu ziherereye mu Karere ka Musanze.
– Bisate Lodge
Bisate Eco Lodge yubatswe n’Ikigo Wilderness Safaris, yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 1 Nzeri 2017.
Iyi hoteli igiye kuzuza imyaka irindwi itanga serivisi kuri ba mukerarugendo biganjemo abasura ingagi, yubatswe hagendewe ku muco Nyarwanda kuko uwayikoreye inyigo yagendeye ku buhanga bw’imyubakire gakondo ndetse n’ibirunga by’u Rwanda.
Igizwe n’inzu z’ibyatsi esheshatu, buri yose ifite ishusho ya kimwe mu birunga byo mu Rwanda ikaba ahitegeye ku gasozi keza kari mu ishyamba, ku buryo uburanga bw’imisozi iyikikije n’ikirere cyaho byizihira uwayigannye.
Uretse kuba ifite ishusho y’ibirunga nka Bisoke, Mikeno na Kalisimbi, urebye Bisate Lodge uhita uyibonamo ishusho y’Ingoro y’Umwami yo mu Rukali i Nyanza.
Iyi hoteli iza mu za mbere zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda. Kuharara ijoro rimwe wishyura ari hagati ya 1830$–2810$.
Bisate Lodge mu 2018 yashyizwe ku rutonde rwa hoteli 56 nshya nziza ku Isi. Kuva yafungurwa mu 2017 imaze guhabwa ibihembo 34.
– Singita Kwitonda Lodge and Kataza House
Singita Kwitonda Lodge and Kataza House igizwe n’inyubako zigezweho zubatse i Musanze hafi y’Ikirunga cya Sabyinyo, aho uba unitegeye ibya Gahinga na Muhabura.
Yubatswe ahantu hahoze igishanga cyari urwuri, igizwe n’inzu umunani zubatswe mu buryo butuma zirengera ibidukikije. Muri zo zirindwi zagenewe umuntu umwe cyangwa uherekejwe kuko buri imwe ifite uburiri bumwe, uruganiriro n’ibindi byangombwa nkenerwa, hakaba indi imwe yiswe Kataza House yo igizwe n’ibyumba bine byo kuraramo.
Singita Kwitonda Lodge yubatswe n’Ikigo gikomeye mu bukerarugendo, Singita, ndetse yashowemo miliyoni $20.
Singita ishora imari mu bukerarugendo guhera mu 1993, imaze kugira inzu z’ubukerarugendo 12 muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Zimbabwe.
Inzu yubatse mu Rwanda ni yo ya mbere ifasha abantu kureba ingagi, mu bihugu byose ifitemo ibikorwa.
Yahawe izina rya Kwitonda, yitirirwa ingagi y’ingabo yapfuye mu 2012 ifite imyaka 40, icyo gihe ikaba yarabonetse ipfuye, nyuma y’iminsi itakigaragara mu muryango wayo.
Singita Kwitonda Lodge kuyiraramo bisaba kwishyura ari hagati ya 1123$ ku mwana, 2245$ ku muntu mukuru ariko akiyongera ku bashyitsi bagera kuri batatu aho ashobora kugera kuri 6735$.
– One and Only Gorilla’s Nest
One&Only Gorilla’s Nest ni hoteli y’akataraboneka iherereye mu Kinigi mu nzira iri mu cyerekezo kigana mu Birunga. Ifite ibyumba 21 bigezweho n’inzu zirindwi buri imwe iri ukwayo.
Yubatswe hagati mu biti ku buryo buri nzu iteretse ku byuma bishinze, aho nibura bibarwa ko imwe yatwaye miliyoni 1$ ngo yubakwe.
Inzu zayo zitatse mu buryo bwa Kinyarwanda hakoreshejwe imigongo n’ibindi bikoresho by’ubugeni. Izi nyubako kandi zigizwe n’igice kinini cy’ibirahuri ku buryo umuntu yitegereza ibyiza bimukikije ayirimo.
Ni ahandi hantu ho kurara mu birunga, hakikijwe n’ibiti ku buryo hizihira abahasura binyuze mu guhumeka umwuka waho.
Umuntu uhari abasha kwitegereza ibyiza nyaburanga birimo imisozi itatse Musanze n’uduce tuyikikije nk’amashyamba n’imirima y’ibireti bihahingwa.
Imbuga zifasha ba mukerarugendo zerekana ko kurara muri Gorilla’s Nest Lodgebihera kuri 1500$ ku ijoro rimwe.
One&Only Gorilla’s Nest yubatswe mu Kinigi mu ishyamba ry’inturusu, ahantu hitegeye ibyiza by’ibirunga by’u Rwanda.
Iyi hoteli ni ishami rya hoteli iri muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, One & Only Resorts, ariko yo yashyize imbaraga mu kwakira ba mukerarugendo basura ingagi.
– Wilderness Sabyinyo
Iyi hotel yahoze yitwa Sabyinyo Silverback Lodge, izina ryahinduwe kuva ku wa 16 Ugushyingo 2022, iri hafi y’ibirunga. Ni imwe mu zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru by’umwihariko abasura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Wilderness Sabyinyo ifite inzu esheshatu zubakishije amabuye, ifite ibyumba bibiri bishobora kwakira abayobozi bo ku rwego rwo hejuru.
Buri cyumba gifite uruganiriro runini, ubwogero n’ahantu hisanzuye umuntu ashobora kuruhukira yitegeye ubwiza bw’imisozi yo mu Birunga.
Kurara muri iyi hoteli ku muntu umwe biri ku giciro kiri hagati ya 1200$ na 1860 ku ijoro rimwe.
– Amakoro Songa Lodge
Amakoro Songa Lodge ni inyubako zakira ba mukerarugendo ziherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze. Ziri ahantu hatuje ku buryo uwasuye ingagi mu birunga cyangwa wagiyeyo kuruhuka hamugwa neza.
Yahawe ubushobozi butuma nk’ababyeyi bafite abana, babona ikibuga gihagije cyo kwidagaduriraho.
Amakoro Songa Lodge yiswe iri zina biturutse ku mabuye aboneka mu Majyaruguru y’u Rwanda azwi nk’amakoro.
Yubatse ku butaka bungana na are zirindwi ndetse iri hafi y’ibirunga bya Muhabura, Gahinga na Sabinyo.
Usibye hoteli z’inyenyeri eshanu, Akarere ka Musanze gafite izindi nyubako zigezweho zakora ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru zirimo The Bishop House na Five Volcanoes Boutique Hotel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!