Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Luiz azagera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, akaba ari umwe mu bakinnyi ubuyobozi bwa Arsenal bwatoranyije kugira ngo agire uruhare mu bikorwa byo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda nk’uko amasezerano y’impande zombi abiteganya.
Bivugwa ko kugira ngo abe ariwe utoranywa, Ubuyobozi bwa Arsenal bwarebye umukinnyi usanzwe ukurikirwa cyane n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ubu Luiz aza mu ba mbere inyuma ya Mesut Ozil.
Luiz aje mu Rwanda mu gihe Shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi zahagaze kubera imikino y’amakipe y’ibihugu, uyu we akaba atarahamagawe n’Umutoza wa Brésil , Tite, mu mikino ya gishuti igihugu cye kizakinira muri Singapore.
Azava mu Rwanda agiranye ikiganiro n’abanyamakuru kizaba ku munsi ubanziriza uwo azasubiriraho mu Bwongereza.
Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal FC, bugamije kurumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’imyenda yayo.



















TANGA IGITEKEREZO