00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Didier Drogba ategerejwe i Kigali

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 31 October 2023 saa 02:35
Yasuwe :

Umunya- Côte d’Ivoire Didier Drogba ari mu banyacyubahiro batumiwe mu nama y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (World Travel & Tourism Council (WTTC) iteganyijwe kubera i Kigali.

Iyi nama yahuriranye n’ihuriro rya 23 rya WTTC izaba ku wa 1-3 Ugushyingo 2023. Ni ku nshuro ya mbere igiye kubera ku Mugabane wa Afurika.

Abayitumiwemo bazatanga ibiganiro biganisha ku kurushaho kunoza, kubaka ubudahangarwa no gutegura ahazaza h’urwego rw’ubukerarugendo n’uruhare rwarwo mu iterambere ry’Isi n’abayituye.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rubinyujije ku rukuta rwa X rwatangaje ko mu bazayitabira harimo na Didier Drogba ndetse runamuha ikaze.

Rwagaragaje ko uyu munyabigwi muri ruhago ya Afurika n’Isi muri rusange azasangiza abazitabira inama ubunararibonye bwe n’umusanzu akomeje gutanga muri Côte d’Ivoire.

Inama Mpuzamahanga y’Ubukerarugendo kandi itegerejwemo abakuru b’ibihugu batatu ndetse na visi perezida umwe. Itangazo rigenewe abanyamakuru ntiryagaragaje ibihugu bakomokamo.

Mu bandi bazayitangamo ibiganiro barimo Justin Urquhart-Stewart, umusesenguzi mu bijyanye n’ubukungu; David P. Pekoske, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Ubwikorezi muri Amerika na Juliet Slot ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri Arsenal FC.

Aba biyongeraho Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare na Yvonne Makolo uyobora Sosiyete y’Ubwikorezi bw’Ingendo zo mu Kirere, RwandAir.

Perezida wa WTTC, Julia Simpson, yavuze ko bishimiye kwakira abo mu nzego zikomeye mu nama yiga ku hazaza h’ubukerarugendo.

Yakomeje ati “Iyi ni yo nama ya mbere ibereye ku Mugabane wa Afurika. Umuhate w’u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo n’ubwikorezi nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo ni ingenzi cyane. Iterambere ry’igihugu ryihuse rigiha umwihariko wo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo.’’

Iyi nama yateguwe hashingiwe ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Kubaka uburyo bwizewe buganisha ku hazaza harambye’, izibanda ku gaciro k’urwego rw’ubukerarugendo mu bukungu bw’Isi.

Mu bandi bayobozi bazayitabira bategerejwe i Kigali barimo Minisitiri w’Ubukerarugendo wa Afurika y’Epfo, Patricia de Lille; Minisitiri ushinzwe Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo, Angellah Jasmine Mbelwa Kairuki n’Umuvugizi w’Urwego rw’Iterambere ry’Ubukerarugendo muri Ukraine, Mariana Oleskiv.

Didier Drogba agiye gukorera urugendo i Kigali nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa 30 Ukwakira 2023, yari i Paris mu Bufaransa aho yayoboye ibirori byo gutanga Ballon d’Or, yegukanywe na Messi, aho yafatanyije n’Umunyamakuru Sandy Héribert.

Si ku nshuro ya mbere azaba ageze mu Rwanda kuko mu Ukwakira 2019, yahagiriye uruzinduko ndetse yahagiriye ibihe byiza nyuma yo guhura n’abafana ba Chelsea FC, yakiniye, bo mu Rwanda ndetse yakirwa na Perezida Kagame ku wa 11 Ukwakira uwo mwaka.

Didier Drogba ategerejwe i Kigali mu Nama y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (World Travel & Tourism Council (WTTC)
Ubwo aheruka mu Rwanda, Didier Drogba yishimanye n'abakunzi be i Kigali by'umwihariko abafana ba Chelsea FC bo mu Rwanda
Didier Drogba ubwo aheruka i Kigali yakiriwe muri Village Urugwiro ku Kacyiru
Perezida Paul Kagame yakiriye Didier Drogba ku wa 11 Ukwakira 20219, bagirana ibiganiro byihariye
Didier Drogba yagiriye ibihe byiza muri Chelsea FC yagiriyemo ibihe byiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages