00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dore ahantu 25 hatangaje ku Isi (Amafoto)

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 14 October 2025 saa 07:14
Yasuwe :

Abantu bakunda gutembera hari byinshi babona abadatembera batabona, noneho nko mu Isi tugezemo, hari ibyo bizajya bigorana ko umuntu yemera ko ari ibintu bibaho kubera aho ikoranabuhanga rya AI rigeze.

Hari ibice bimwe na bimwe kubireba biba bimeze nk’aho utakiri muri iyi Isi kubera ubwiza bwabyo.

Reka nkwereke ahantu 25 hafite ubwiza butangaje ku Isi bigoye kwizera ko habaho nyamara ari uduce tubaho ku Isi.

Mu Cang Chai

Mu Cang Chai ni akarere ko muri Vietnam abaturage bako biyeguriye guhinga umuceri aho bawuhinga ku misozi bakoresheje amatarasi y’indinganire.

Ubwo buhinzi bwabo bwatumye iyo misozi igira ubwiza budasanzwe bukurura ba mukerarugendo benshi birebera iyo misozi.

Ni imisozi abaturage bakoresha batera ibihingwa byabo ibituma igira ubwiza butangaje

Zhangye Danxia Landform

Iyi ni imisozi iri mu gace ka Zhangye, mu Ntara ya Gansu mu Bushinwa, izwi ku izina rya ‘Rainbow Mountains’ kubera amabara atatse iyi misozi.

Iyi misozi yashyizwe mu bice ndangamurage by’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, siyansi n’umuco, UNESCO, kubera ubwiza ifite bwatewe n’imicanga yabaga muri aka gace itukura yagiye ihura n’ibindi binyabutabire, imvura umuyaga n’ibindi bigenda bikora imisozi ifite ubwiza butangaje.

Zhangye Danxia Landform (rainbow Mountains) ni imisozi igizwe n'amabara menshi bigoye kwizera ko ari ahantu habaho ku Isi

Trolltunga

Aka ni agace kari muri Norvège gakunda gusurwa na ba mukerarugendo bakuruwe n’ibuye ryitwa ‘Troll’s Tongue’ riri hejuru y’Ikiyaga cya Ringedalsvatnet muri metero 700 aho urihagazeho aba yitegeye ubwiza bw’icyo kiyaga ndetse n’imisozi igikikije.

Trolltunga ni urutare rukase mu buryo butangaje butuma uruhagazeho aba yitegeye ubwiza bw'ikiyaga cya Ringedalsvatnet

Abraham Lake

Iki ni ikiyaga kiba muri Alberta muri Canada kizwiho kugira ubwiza butangaje buturuka kuri gas methane iba muri iki kiyaga ikora utuntu tumeze nk’utubuye (bubbles) mu bihe by’ubukonje.

Muri ibyo bihe hejuru y’iki kiyaga haba habaye urubura ku buryo kugenda hejuru y’iki kiyaga muri ibyo bihe uba umeze nk’ureba amarebe y’umweru ariko ari munsi y’amazi.

Ikiyaga cya Abraham ni ikiyaga cyuje ubwiza kukireba kubera gas methane ziba muri iki kiyaga zikora bubles iyo ari mu bihe by'ubukonge
Kureba iki kiyaga cya Abraham mu bihe by'ubukonje ni nko kureba amarebe afite ibara ry'umweru

Pariki ya Crystal Ice Cave at Vatnajökull

Ubu ni ubuvumo bwo muri Iceland buri munsi y’urubura abantu bakunda gutembereramo.

Aha ni ahantu ba mukerarugendo bakunda kugenda kugira ngo birebere ubwiza buturuka ku miterere y’ubwo buvumo ndetse n’urumuri ruca muri urwo rubura bituma haba ahantu hatangaje.

Ubu buvumo bwa Ice Cave at Vatnajökull murubura buri mu rubura bubereye ijisho
Ice Cave at Vatnajökull National Park ni ubuvumo buri munsi y'urubura butangaje kubureba

Meteora Monasteries

Aka ni agace ko mu Bugiriki k’amateka ashingiye ku myemerere, kagizwe n’inzu zubatse hejuru y’urutare, ahantu ubusanzwe abantu batekereza ko bigoye kuhaba no kuhatura ariko abihayimana bo mu idini rya Orthodox berekanye ko bishoboka.

Aba bihayimana bazubatse ku mabuye maremare cyane kugira ngo bitandukanye n’iby’Isi ndetse bibe uburyo bwo kwirinda umwanzi, ibyaje kurangira zibaye inzu ndangamurage zemejwe na UNESCO.

Meteora Monasteries ni agace kagizwe n'inzu zigiye zubatse hejuru y'urutare ahantu hagaragara nk'ahagoye guturwa

Petra

Ni agace kari muri Jordanie kashyizwe mu bice ndangamurage na UNESCO kubera ubuhanga bwubakanye inzu ziri muri ako gace gakunzwe kwitwa ‘Rose City’ kubera ibara urutare rwubatsemo aya mazu rufite.

Rose City ni agace kagizwe n’inzu zubatse mu rutare hakoreshejwe ubuhanga budasanzwe bw’abarabu batuye muri aka gace mbere y’ivuka rya yesu.

Petra ni agace ko muri Jordan kagizwe n'inzu z'amateka zubatse mu rutare zikunzwe kwitwa 'Rose City'

The Wave, Arizona

Aka ni agace k’ubutayu ko muri Arizona muri Amerika bufite amabara adasanzwe amenyerewe mu butayu. Ni amabara yagiye yikora bitewe n’umuyaga, imvura n’imicanga ibyatumye haba ahantu habereye ijisho.

The Wave ni agace gaherereye muri Arizona muri Amerika ihinduka ry'ikirere ryatumye kagenda kagira ubwiza kutangaje

Preikestolen (Pulpit Rock)

Uyu ni umusozi uri hejuru y’umugezi wa Lysefjord aho uba witegeye ibyiza bigize uwo mugezi, imisozi iwuzengurutse n’ibindi byiza.

Ni umusozi ukunze kugira ba mukerarugendo bakunda guterera imisozi kuko kugera ku gasongero kawo ahazwi nka ‘Pulpit Rock’ bisa n’ibigoye.

Urutare rwa Pulpit, ni ahantu hagoye kuhagera ariko uhageze yibinera ubwiza bwose bw'aha hantu

Nigardsbreen Ice Glacier

Aka ni agace kari Norvège kazwiho kugira urubura rwinshi ariko rukikijwe n’ikibaya ndetse ushobora no kurugendaho, runafite ubuvumo buto ushobora gusura.

Nigardsbreen Ice Glacier ifite ubuvumo bwiza kubureba

Socotra Island

Iki ni ikirwa cya Yemen kiri mu nyanja y’u Buhinde, gifatwa nk’ahantu higeze gutura ibivejuru (aliens) kubera ibintu byinshi bitangaje biri kuri iki kirwa birimo ibinyabuzima n’ibiti utasanga ahandi ku Isi.

Socotra hakunzwe kwitwa ahantu h'ibivejuru kubera imiterere y'aho

Salar de Uyuni

Aka ni agace gaherereye muri Bolivia kari mu dufite umunyu mwinshi ku Isi, kaba igitangaza mu bihe by’imvura kuko amazi yiretseho akora ikintu kimeze nk’indorerwamo’ ku buryo uheregereye aba abona ari nkaho ibicu biri ku butaka.

Salar de Uyuni ni agace gatangaje gatuma umutu amera nk'ugenda mu Bicu

Cappadocia

Aka ni agace kari muri Turikiya kakozwe n’iruka ry’ibirunga bikegereye byatumye haboneka amabuye afite imiterere idasanzwe, ndetse abaturage baje kujya batura munsi yayo n’insengero zimwe zisengera munsi yayo.

Cappadocia ni agace kagizwe n'amabuye yahinduwe inzu zo guturamo

Glowworm Caves

Ubu ni ubuvumo buherereye muri Nouvelle-Zélande, buzwiho kuba iwabo w’udusimba twa ‘glowworm’ (inyenyeri) tuzwiho kuba twaka, ibituma bugira ubwiza budasanzwe kuko buba bucaniwe n’utwo dusimba.

Udusimba twa Glowworm dutuma ubu buvumo bumera nk'ubutatsemo amatara

Pamukkale

Aka ni agace kari muri Turikiya gafite amazi yagiye yikora nk’amaterasi y’indinganire. Azwiho kuba ashyushye, akiza indwara. Uko kwikora nk’amaterasi bituma haba ahantu habereye ijisho ndetse hakunzwe.

Pamukkale ni amazi azwiho kuba ashyushye ndetse no kuvura

Fly Geyser

Aka ni agace kari muri Nevada muri Amerika kari mu duce dutangaje ku Isi kuko ni isoko y’amazi imena ashyushye agenda asiga amabara y’umuhondo, umutuku n’icyatsi aho aciye, ibituma aho iyi soko iri hagira ubwiza buhebuje.

Fly Geyser ni agace gatangaje gafite isoko y'amazi asiga aho iciye hasigara amabara adasanzwe

Yellowstone National Park

Iyi ni pariki iri muri Amerika irimo urusobe rw’ibinyabuzima byinshi bitangaje byerekana uburyo Isi iremye bitangaje, nk’umugezi ukikijwe n’umukororombya n’ibindi.

Yellowstone National Park irimo udushya twinshi

White Desert

Ubu ni ubutayu buri mu Misiri bugizwe n’amabuye akoze mu mucanga w’umweru akoze mu buryo butangaje. Agenda akorwa n’umuyaga kugeza akoze ikintu kimeze nk’inkingi ihagaze ukwayo.

Ubutayu bw'umweru ni izina ryahawe ubutayu buri mu Misiri burimo amabuye atangaje

Lofoten Islands

Ibi ni ibirwa biri muri Norvège bituma witegera ubwiza bw’ibiyaga biriyo ndetse mu gihe cya nijoro ibi biyaga bigira ishusho idasanzwe mu kirere mu buryo bubireye ijisho.

Ibirwa bya Lofoten mu bihe byose haba hafite ubwiza butangaje

Santuario Madonna della Corona Monastery

Aka ni agace kariho inzu z’abihayimana zubatse mu buryo butangaje kuko zimeze nk’izubatse ku misozi ihanamye ubusanzwe igoye kuyiruri.

Santuario Madonna della Corona Monastery ni inzu zubatse ku misozi mu buryo butangaje
Santuario Madonna della Corona Monastery ni agace kariho amazu yubatse ahantu hahanamye ku buryo uburyo yubatse bitangaje

Antelope Canyon

Aka ni agace kari mu butayu bwo muri Arizona kagizwe n’ubuvumo bwaciwe z’amazi yagiye aca inzira muri ubwo butayo ibyatumye izo nzira zigira ubwiza budasanzwe n’amabara menshi.

Antelope Canyon, ni inzira ziri mu butayu muri Arizona zakozwe n'isuri y'amazi zifite ubwiza buhebuje
Antelope Canyon ni ubu buvumo bufite imiterere idasanzwe bwaciwe n'isuri y'amazi ndetse n'umuyaga utuma haba ahantu hatangaje

Plitvice Lakes National Park

Iyi ni pariki iri muri Croatia igizwe n’ibiyaga 16 byakozwe n’amasoko y’amazi aturuka mu misozi ikikijwe n’ibyo biyaga. Ni ahantu habereye ijisho kuko ibyo biyaga byose bisa n’ibyegeranye ndetse n’ayo masoko uba uyareba ari hamwe.

Plitvice Lakes National Park, igizwe n'amasoko menshi atuma haba ahantu hatajaje
Plitvice Lakes National Park, ni pariki igizwe n'igaga 16

Banff National Park

Iyi ni pariki iri muri Canada izwiho kugira ikiyaga cyiza gikikijwe n’imisozi y’urubura ndetse icyo kiyaga cyizwi nk’iwabo w’utunyamasyo dutandukanye.

Pariki ya Banff izwiho kugira ikiyaga cyiza
Pariki ya Banff ifite ikiyaga cya Moraine kiri mu bituma iyi pariki iba nziza bihebuje

Benagil Sea Cave

Ubu ni ubuvumo buri muri Portugal ku nkombe za Algarve ku nyanja ya Benagil. Ni ubuvumo bunini, budatwikiriye hejuru butangaje kubera ko hari igice cyabwo gikora mu mazi.

Benagil Sea cave ni ubuvumo bukora ku nyanja busurwa na bamukerarugendo cyane
Benagil Sea cave ni ubuvumo buri muri Portugal butangaje

Dolomites

Aka ni agace kari mu Butaliyani kagizwe n’imisozi miremire n’ibibaya bitatswe n’ubusitani n’ibiturage byiza.

Dolomites igizwe n'ibiyaga n'imisozi miremire
Dolomites ni agace kagizwe n'imisozi n'ibibaya bigizwe n'ubusitani bwiza ibituma haba ahantu bahereye ijisho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages