00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dusure Pariki y’ibimera n’indabyo i Beijing, igicumbi cy’ibimera bigeze aharindimuka ku Isi (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 April 2023 saa 09:34
Yasuwe :

Beijing ni umwe mu mijyi icumi ya mbere minini kandi ituwe ku isi, ukagira umwihariko wo kuba umurwa mukuru w’igihugu cya kabiri mu bukungu ku isi, ari icyo u Bushinwa.

Ubunini bwawo si ubutaka gusa kuko ari umujyi utuwe na miliyoni 25 z’abaturage, hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye u Rwanda.

Hari uwakeka ko kuba ari umujyi utuwe gutyo nta buhumekero ufite, nyamara siko biri kuko uri mu mijyi y’u Bushinwa irimo ibyiza nyaburanga byinshi birimo pariki, inzi ndangamurage n’ibindi bitandukanye.

Pariki ziri muri Beijing inyinshi ni impangano harimo n’iherutse gutahwa vuba igizwe gusa n’ibimera nk’ibiti n’indabyo zitandukanye, yiswe China National Botanical Garden.

Iyi pariki iri rwagati muri Beijing mu karere kitwa Haidian, yatashywe muri Mata 2022 nyuma yo kuvugururwa gusa yari isanzwe iriho guhera mu 1956.

Ukiyinjiramo ubona ko ari nshya koko kuko inyubako ziri ku marembo zirabisobanura, ukongera kuyibwirwa n’urujya n’uruza rw’Abashinwa cyane cyane mu mpera z’icyumweru no ku minsi y’ikiruhuko, baje kwihera ijisho ibihumbi by’indabyo n’ibimero by’imbonekarimwe biri muri iyo pariki.

Iyi pariki irimo ibiti, indabyo n’ibimera by’amoko asaga 30 000, byagiye bivanwa hirya no hino ku isi cyane cyane ibiri mu nzira yo gukendera.

Usangamo indabyo z’amoko yose, ibiti n’inyoni zitandukanye, akayaga gaturuka mu misozi ikikije yo Pariki dore ko yegeranye n’imisozi igize Fragrant Hills Park, indi pariki iri hafi aho igizwe n’ibiti bya cypress.

Muri China National Botanical Garden harimo ibihangano by’abanyabugeni nk’amabuye ateye nk’imisozi, amabuye yanditseho, ibibumbano n’ibindi bituma abahatembereye baryoherwa.

Iyi pariki iri ku buso bwa hegitari 600 ikabamo ibyiciro bitandukanye. Hari ahateye ibiti bigenewe abashaka kwishimisha babireba, hakaba ikindi gice cyagenewe ubushakashatsi ari nacyo gishyirwamo ibiti biri gukendera ku isi, bakabikoraho ubushakashatsi kugira ngo babashe kubibyaza umusaruro bitazimira burundu.

Ihangwa ryayo ryaturutse ku gitekerezo cya Kaminuza y’Ubumenyi y’u Bushinwa, Chinese Academy of Sciences n’ikigo gishinzwe Ibimera, Beijing Botanical Garden.
Ye Jianfei, Inzobere mu bimera muri iyo pariki, yavuze ko umwihariko wayo ari uburyo igaragaramo ibimero byo hirya no hino ku isi, utasanga ahandi icyarimwe.

Ibigo 50 bishinzwe ibijyanye n’ibimera hirya no hino ku isi byagize uruhare mu gushyira ibimera n’indabyo muri iyo pariki.

U Bushinwa bufite gahunda yo gufungura pariki zitandukanye mu bice byose by’igihugu zishinzwe kwita ku bimera mu kurengera ibidukikije, aho ubu hatahiwe umujyi wa Guangzhou uri mu Majyepfo. Uyu mujyi uzwiho cyane ubucuruzi kuko niho abacuruzi benshi b’abanyamahanga baza kurangurira mu Bushinwa.

Aya mabuye agerekeranye muri iyi pariki, ni hamwe mu hantu abayisura bafatira amafoto y'urwibutso
Iri buye rigaragaza ko ibihangano by'amabuye biri hejuru aho, byakozwe n'umunyabugeni w'Umuyapani, Mitsuaki Sora
Iyi pariki igizwe ahanini n'indabyo z'ubwoko bwose ndetse n'ibiti
Mu minsi y'impera z'icyumweru no mu biruhuko nibwo abantu benshi baza gusura iyi pariki iri mu murwa mukuru Beijing
Muri Pariki hagati harimo ikiyaga, aho abayisura bafatira akayaga baganira
Iyi pariki yahozeho guhera mu 1956 ariko ntabwo yari ivuguruye ku buryo ikurura abakerarugendo benshi
Muri pariki harimo intebe abayisuye bicaraho, bagafata amafunguro
Kubera ko pariki ari nini, harimo imodoka zitembereza abakerarugendo badashaka kugenda n'amaguru
Abakuru n'abato basura iyi pariki, banyurwa no kugenda munsi y'ibiti by'amoko atandukanye biyirimo
Ibiti nka cypress biri mu biboneka cyane muri iyi pariki
Buri rurabo cyangwa igiti gifite icyapa kigaragaza ubwoko bwacyo
Harimo ibimera byo mu gasozi byinshi ariko biri mu bikomeje gukendera ku Isi
Abantu aba ari urujya n'uruza baje kwihera ijisho iyi pariki nshya muri Beijing
Ababyeyi mu mpera z'icyumweru bazana abana babo ku bwinshi, bagasura ibyiza bitatse igihugu cyabo
Ibiti bimwe byarakuze kuko byatewe kera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages