00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dutemberane Chez Drocella Eglantine Lodge, ishusho y’ubwiza bwa Nyanza

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 4 August 2025 saa 07:21
Yasuwe :

Mu myaka 31 ishize Abanyarwanda batuye mu mahanga bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu mu buryo butandukanye, byaba mu kohereza amafaranga no kuhashora imari.

Nk’ubu mu 2024 amafaranga yoherejwe mu gihugu n’Abanyarwanda baba mu mahanga, yageze kuri miliyoni 502$ mu 2024 avuye kuri kuri miliyoni 274$ mu 2020.

Uretse abo kandi hari n’abiyemeje gushora imari mu bikorwa bitandukanye biteza imbere u Rwanda. Abo barimo na Mukarugwiza Drocelle utuye mu Rwanda no mu Budage.

Mukarugwiza yashoye imari mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana ahazwi nko mu Gihisi, aho yashinze ‘guest house’ izwi nka ‘Chez Drocella Eglantine Lodge.’

Bimwe mu bikorwa yubatse mu Gihisi harimo n’ikigo cy’amashuri abanza yise Gira Impuhwe Primary School, na Guest House Chez Drocella Eglantine Lodge, yakira abasura Akarere ka Nyanza.

Guest House Chez Drocella Eglantine ifite n’ubusitani bubereye ijisho, inzu zirimo ibyumba byo kuruhukiramo, aho gukorera inama n’ibindi bitandukanye.

Iherereye mu bilometero 100 uvuye mu Mujyi wa Kigali, hakaba mu bilometero 36 uvuye mu Mujyi wa Huye.

Iyo uhageze wifuza kuhaguma kubera ubwiza buharanga. Ukihagera usanganirwa n’umwuka mwiza uturuka mu biti n’indabyo bihateye, ukabyuka wumva amajwi y’inyoni zikuririmbira.

Wakirizwa kandi amafunguro aturuka mu bihingwa bihingira, wabishaka bakagutembereza ukajya gusura inka, bakakwakiriza amata n’ibindi byinshi byiza bibarizwa i Nyanza.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mukarugwiza yavuze ko batangiye kuhakorera mu 1990 we n’umugabo we n’abana babo, bahakorera ibikorwa bitandukanye.

Ati “Icyo gihe twakiraga abana bafite virusi itera Sida kuko batari bafite ubitaho abantu bose babatererana. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twahahariye gufasha abarokotse barimo ababyeyi b’abagore n’abakobwa n’abana.”

Mukarugwizwa yavuze ko ubu bahahinduyemo ‘guest house’, bifuza ko yagira uruhare mu gukomeza kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafasha “n’amashuri y’abana agakomeza kubona ibikoresho bikenerwa buri munsi.”

Mukarugwiza yifuza ko Abanyarwanda bavukiye i Nyanza n’inshuti zabo baba mu mahanga, n’abatuye hirya no hino mu gihugu bahasura, bakirebera imisozi myiza ya Mwima na Mushirarungu.

Ubwiza bwa Guest House Chez Drocella Eglantine Lodge mu mashusho

Chez Drocella Eglantine Lodge yashinzwe na Mukarugwiza Drocelle iherereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana
‎Mukarugwiza Drocelle utuye mu Budage no mu Rwanda akomeje ibikorwa byo guteza imbere Akarere ka Nyanza. Afite 'guest house' mu Gihisi yise 'Chez Drocella Eglantine Lodge'
Amashuri y’abana batuye mu Karere ka Nyanza ari mu bikorwa bya Mukarugwiza Drocelle ufasha abana bahiga
Mu masaha y'ijoro ni uku kuri Chez Drocella Eglantine Lodge haba hagaragara
Mukarugwiza Drocelle yereka Umunyamakuru wa IGIHE ibikorwa bye
Muri Chez Drocella Eglantine Lodge haba inka, ubasuye bamwakiriza amata
Chez Drocella Eglantine Lodge ni 'guest house' ifite ibyumba byiza byo kuraramo
Amashuri y’abana batuye mu Karere ka Nyanza ari mu bikorwa bya Mukarugwiza Drocelle ufasha abana bahiga
Mu masaha y'ijoro ni uku kuri Chez Drocella Eglantine Lodge haba hagaragara

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages