00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dutemberane Rutete Eco Lodge, hoteli yubatswe n’Umunyarwandakazi wamaze imyaka 40 i Burayi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 31 July 2025 saa 09:50
Yasuwe :

Julienne Toch ni umugore w’imyaka 57 wasubiye mu Rwanda nyuma y’imyaka 40 aba mu mahanga, afata inzu yavukiyemo ayihinduramo hoteli Rutete Eco Lodge itanga serivisi zitandukanye.

Nyina ni Umunyarwandakazi Se ni Umubiligi. Ababyeyi be bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza mu myaka yo hambere.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yatashye mu Rwanda nyuma y’imyaka 40 aba mu Bubiligi.

Rutete Eco Lodge umwaka wa 2024 yakiriye abakerarugendo 1050 baharaye, ikoresha abakozi 11 bahoraho ndetse n’abandi 23 badahoraho.

Ifite umwihariko w’uko yubakishijwe ibikoresho biboneka muri uyu Murenge wa Rwinkwavu birimo ibiti n’imitako ya gakondo.

Iherereye mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza. Uvuye i Kigali agera Kabarondo agakata ku muhanda ujya muri Pariki y’Akagera, ikaba iri ahantu ku muhanda urenze ku biro by’Umurenge wa Rwinkwavu.

Rutete Eco Lodge iri mu buso bwa hegitari ebyiri n’igice, ifite umwihariko wo kugira ibyumba bitanu gusa, amafunguro n’imbuto bihatangirwa biva mu byo bihingira.

Bakora ubuhinzi n’ubworozi bugezweho, nta fumbire mva ruganda bakoresheje, ibituma uharaye aryoherwa n’uyu mwimerere w’ayo mafunguro. Ntibakira abandi bantu bifuza kuhasohokera kereka gusa ku muntu waharaye.

Julienne Toch yavuye mu Rwanda mu 1980 ubwo yerekezaga mu Bubiligi aho Se avuka. Yabayeyo imyaka myinshi aza gutekereza kongera kugaruka ubwo yari agejeje imyaka 50 yumva ko igihe cyo gutaha kigeze akajya gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Ati ‘‘Icyo gihe umwana wanjye yigaga muri kaminuza, ntekereza ko nagaruka ku ivuko. Naraje ntekereza icyo iyi nzu yari yarasenyutse nayikoresha, dusanga tuhakiriye abantu byaba byiza nkanafasha mu kumenyekanisha umuco. Dukoresha ibintu bya gakondo y’ahantu hose ntabwo dukoresha ibintu birimo amafumbire.’’

Julienne Toch yavuze ko muri Nzeri 2021 ari bwo batangiye kuvugurura inzu yavukiyemo baza gufungura mu mpera za 2022 ari na bwo batangiraga kwakira abantu bifuza kuharara.

Imvano y’izina Rutete ryahawe iyi hoteli

Julienne Toch avuga ko Se ari we wari ukuriye kompanyi yacukuraga amabuye y’agaciro muri Rwinkwavu, Rutete kari akazina k’akabyiniriro.

Bamwe bavuga ko ari uko yari afite umutwe munini, abandi bakavuga ko mu gihe cy’inzara ari uko yagendaga akagura ibyo kurya akabizanira abaturage mu bitete bituma iwabo bahita kwa ‘Rutete’.

Ati “Nashatse kuhitirira irindi zina ngeze aho nsaga abantu bose bazi iwacu kuva kera bahazi nko kwa Rutete, mpitamo kurireka gutyo rero nkomeza mpita Rutete Eco Lodge.’’

Julienne Toch avuga ko kuvugurura iyi nzu akayibamo yumvaga bidahagije ahubwo ibyiza ari ukuyivugurura agatangiramo serivisi, ari na ko afasha abantu bamugana.

Kuri ubu Julienne Toch yifuza gufungura restaurant igezweho ku muhanda munini ujya muri Pariki y’Akagera kugira ngo abahanyura bajye bahabona ifunguro ndetse n’abaturage ba Rwinkwavu babone aho bafatira amafunguro banahaganirire.

Ni igitekerezo yungutse nyuma yo gusanga abantu benshi baba bashaka kujya muri Rutete Eco Lodge bataha ari benshi kandi bidashoboka.

Yavuze ko kandi afite umushinga ujyanye no guhunika imyaka, bigafasha abaturage bahinga imyaka ingunga imwe nyuma hakagira ibibura isoko. Ashaka kuzajya abahunikira bakabicuruza ku biciro byiza.

Juliennne Toch yagiriye inama Abanyarwanda baba mu mahanga n’abanyamahanga bashaka gushora imari mu Rwanda kubanza kuza bakareba ibyo bifuza gushoramo imari anabasaba kujya bakurikirana umunsi ku munsi.

Julienne Toch umaze igihe kinini mu bukerarugendo yakebuye abakora mu bukerarugendo batita ku babagana ngo bongere udushya twinshi ku buryo ababasuye babasha kubona ibintu byinshi bibarangaza.

Ati ‘‘Hari ukuntu ubukerarugendo babushyira mu cyiciro kimwe bwose, ugasanga ibyo basaba Serena Hotel ni na byo basaba Rutete Eco Lodge, ubu kubona icyangombwa cya hoteli usanga ibintu basaba ni bimwe kandi ntabwo tunganya ubushobozi, badufashe boroshye ku bantu bakinjira mu bukerarugendo.’’

Julienne Toch yavuze ko adateganya kongera ibyumba ngo kuko abifuza hoteli zifite ibyumba byinshi na zo zihari muri aka gace, akaba yifuza gukomeza kwakira abantu bake, akabitaho neza kugira ngo bagende bishimye.

Icyumba cy’iyi hoteli kimwe ni 60$ mu gihe iyo byatumbagiye icyumba kimwe cyakira abantu babiri gishyirwa ku 120$.

Rutete Eco Lodge ikozwe mu buryo buteza imbere Umuco Nyarwanda
Biroroshye gusobanukirwa umuco w'Abanyarwanda ukigera kuri Rutete Eco Lodge
Intebe zo muri Rutete Eco Lodge na zo zirihariye
Rutete Eco Lodge ni hoteli ibungabunga ibidukikije
Rutete Eco Lodge yakira abantu barara gusa
Rutete Eco Lodge iherereye mu Karere ka Kayonza
Igiti cyahawe umwihariko muri Rutete Eco Lodge
Byinshi mu bikoresho bibarizwa muri Rutete Eco Lodge bikoreshwa ibiti bakura mu Murenge wa Rwinkwavu
Ijoro rimwe muri Rutete Eco Lodge umuntu asabwa 60$ ariko hari n'aho icyumba cyishyurwa na 120$
Rutete Eco Lodge yashinzwe na Julienne Toch nyuma yo kumara imyaka hafi 40 aba mu mahanga
Rutete Eco Lodge ifite ibyumba bine biri mu nzu nto za Kinyarwanda zagiye zubakwa impande y'inzu nini
Imbere mu cyumba cyo muri Rutete Eco Lodge ni uko haba hameze
Muri Rutete Eco Lodge borora n'amafarashi
Julienne Toch avuga ko inzu yatangirijemo Rutete Eco Lodge ari yo umuryango we wabagamo akiri umwana
Izi ngofero zikorwa n'abakozi ba Rutete Eco Lodge
Ibikoresho bigaragara muri Rutete Eco Lodge bikorwa n'abo muri iyi hoteli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages