00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dutemberane Taj Mahal, inyubako ifite ibigwi ku Isi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 June 2025 saa 08:25
Yasuwe :

“Niba warabonye Taj mu mafoto, mu mashusho cyangwa se warayibariwe mu nkuru, ntabwo urabona Taj, uyu munsi urabona ibitandukanye n’ibyo watekerezaga.”

Ayo ni amagambo nabwiwe n’umwe mu bakora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo basura inyubako ya Taj Mahal yamamaye cyane mu Buhinde aho iri ndetse no ku Isi yose.

Amagambo y’uyu mugabo ubona ko akuze (uri mu kigero cy’imyaka 60) yarushijeho kuntera amatsiko, nubwo umunsi nyirizina wo gusura Taj Mahal wari wageze ndetse ndi muri metero nke uvuye aho iri, ariko ntashobora kuyibona.

Niba utari umukunzi wo gutembera cyangwa gusoma cyane cyane ibijyanye n’amateka, birumvikana ko ushobora kuba uri kwibaza uti ariko Taj Mahal ni iki? Itandukaniye he n’izindi nzu nabonye aha n’aha? Ntugire impungenge ni yo mpamvu ndi aha, byose ndabigusobanurira!

Nk’uko nabibabwiye Taj Mahal ni imwe mu nzu zifite amateka akomeye ku Isi, ndetse ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ‘Time Out’, giherutse gutangaza ko ari yo nzu ya mbere nziza ku Isi.

Iherereye mu Mujyi wa Agra muri Leta ya Uttar Pradesh, mu Majyepfo ashyira u Burasirazuba bw’Umurwa Mukuru w’iki gihugu, New Delhi.

Nyuma y’imyaka 22 yubakwa, Taj Mahal yatashywe ku mugaragaro mu 1643. Bivuze ko abatuye Isi bose uyu munsi nta n’umwe wari wakavutse. Yego ni byo, nushake ureke kubara kuko na sogokuruza wawe yari atarabaho. Iki ni kimwe mu bigira iyi nyubako iy’amateka, si byo?

Igitekerezo cyo kubaka iyi nzu cyatanzwe n’Umwami Shah Jahan wayoboraga Ubwami bwa Mughal, mbere yo kubaka k’u Buhinde tubona uyu Munsi. Umurwa Mukuru w’ubu bwami nubundi wari Umujyi wa Agra.

Umwami Shah Jahan ntabwo yategetse ko iyi nzu y’igitangaza yubakwa ngo azayibemo, ahubwo yashakaga ko ishyingurwamo umugore we, Mumtaz Mahal, witabye Imana ari kubyara umwana wabo wa 14, wiswe Gauhar Ara Begum.

Mumtaz Mahal yitabye Imana mu 1631. Yapfiriye mu gace ka Burhanpur kuko yari yaraherekeje umugabo we ku rugamba, aba ari na ho inda imufatira.

Urupfu rwa Mumtaz rwashenguye cyane Umwami Shah Jahan, amara igihe ku kiriyo, ndetse amateka ashimangira ko yamaze igihe kinini atagaragara mu ruhame.

Nyuma yo gutora agatege, Umwami Shah Jahan yategetse ko hubakwa iyi nzu ya Taj Mahal kugira ngo azayishyinguremo umugore we. Ni yo mpamvu hirya no hino ku Isi iyi nzu ifatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Imirimo yo gushushanya iyi nzu no kuyobora ibikorwa byo kuyubaka yahawe Ustad Ahmad Lahauri, Umugabo wakomokaga muri Bwami bwa Perse (Iran y’uyu Munsi), akaba umuhanga mu by’ubwatsi cyane.

Mu gihe Ustad Ahmad yahabwaga aka kazi ibijyanye n’ubwubatsi byari bitaratera imbere. Nta sima, amarangi, amakaro n’ibindi byose bikoreshwa mu kurimbisha inzu z’uyu munsi, gusa yabashije kubaka inzu ikirahirwa nyuma y’imyaka hafi 400.

Imiterere y’iyi nzu ikomoka ku ruvange rw’imyubakire yari igizweho icyo gihe hirya no hino ku Isi. Urugero udusongero twayo (dome) dukomoka ku myubakire y’Abayisilamu, mu gihe ibindi byinshi biri mu murongo w’imyubakire y’Abahindu.

Imirimo y’ubwubatsi yatangiye nyirizina mu 1632, iby’ibanze birangira mu 1643, ariko hakomeza imirimo yo kuyinonsora yarangiye neza mu 1653.

Taj Mahal yose yubatse ku buso bwa hegitari 17, ikagira ubuhagarike bwa metero 73. Ntabwo ari inzu ifite ibyumba kuko itubakiwe guturwamo, ahubwo ifite igice kimwe imbere ari na cyo kirimo umurambo wa Mumtaz Mahal.

Yahawe izina Taj Mahal (bivuze ‘Ikamba ry’Ingoro’) nyuma yo kuzura.

Mu gihe yubakwaga, umurambo wa Mumtaz Mahal wari warabaye ushyinguwe mu busitani buri hafi aho, nyuma yo kuzura wimurirwa muri ‘Taj Mahal’.

Nyuma y’urupfu rw’umugore we, Umwami Shah Jahan na we yaje kwitaba Imana mu 1666, na we ashyingurwa muri iyi nzu.

Kimwe mu bitangaza benshi ni uburyo Taj Mahal iri mu ibara ry’umweru wererana ariko uvanzemo n’andi mabara make, kandi nta marangi yakoreshejwe. Ibanga ry’ubu bwiza ni amabuye y’umweru ya ‘marble’ yubakishijwe iyi nzu, ariko akagenda avangwa n’andi mu gukora ibisa n’irangi.

Hagendewe ku gaciro k’amafaranga y’uyu munsi bibarwa ko Taj Mahal yuzuye itwaye miliyari 1,3$. Imirimo yo kuyubaka yagizwemo uruhare n’abakozi 20.000.

Nubwo imaze imyaka hafi 400, abahanga mu by’ubwubatsi bavuga ko nikomeza kwitabwaho neza izamara indi myaka 500.

Taj Mahal yubatse ku nkengero z’Umugezi wa Yamuna
Taj Mahal iri mu nyubako zifite amateka ku Isi

Umunsi wanjye kuri Taj Mahal

Nyuma y’ayo mateka maremare, ariko magufi ku bakunda gusoma, reka tujye ku ngingo nyamukuru yanzinduye: ibihe nagiriye kuri Taj Mahal!

Mu minsi mike ishize nasuye u Buhinde. Nkibimenya akanyamuneza kari kose, ku mutima nti ibyari inzozi bibaye impamo, Taj Mahal ngiye kuyibonesha amaso.

Ibyari ibyishimo ntibyatinze, kuko nyuma yo kuganira n’ababishinzwe, nabwiwe ko gusura Taj Mahal bitazashoboka. Gusa mbasaba ko bagerageza, bakareba niba bishobora gukunda.

Nyuma y’iminsi mike, nakiriye inkuru nziza imbwira ko gusura Taj Mahal byashyizwe kuri gahunda, ariko ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwanjye mu Buhinde. Ku buryo umunsi nagombaga kuruhukaho mbere yo gufata urugendo rungarura mu Rwanda, nahisemo kuwukoresha nsura iyi nyubako.

Ibiryo birimo urusenda, kwakirana abantu urugwiro, ubushyuhe burenze, urugendo n’ibindi byinshi naboneye mu Buhinde, ntabwo ndi bubigarukeho kuko uyu munsi twawuhariye Taj Mahal. Igihe nikidukundira na byo nzabibanyuriramo.

Iyo uri mu mujyi wa Agra uba witegeye Taj Mahal
Iyi nyubako igiye kumara imyaka 400 yuzuye
Buri mwaka Taj Mahal isurwa n’abantu miliyoni zirindwi bavuye hirya no hino ku Isi
Nubwo isa umweru, nta rangi ryakoreshejwe mu kubaka Taj Mahal
Taj Mahal ifitwa nk’ikimenyetso cy’urukundo hagati y’umugabo n’umugore kubera amateka yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages