Ni hoteli iherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, ifite ibyumba 80 byo kuruhukiramo, restaurants enye, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, aho wakorera imyitozo ngororamubiri (gym), aho ushobora gukorera akazi ka we wisanzuye, akabari na studio ikorerwamo ibiganiro.
Hari kandi ikibuga kiberamo imikino, iserukiramuco, ibitaramo n’ibindi bikorwa. Irimo kandi iguriro rinini rifasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi.
Zaria Court Hotel yatashywe ku mugaragaro ku wa 28 Nyakanga 2025, mu muhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame.
Niba usuye Zaria Court Hotel, mu hantu utagomba kuyivamo utageze ni ahazwi nka The Joro Rooftop Lounge’.
Haherereye hejuru ku gisenge aho ushobora gufatira ibyo kurya no kunywa wisanzuye, witegeye ubwiza bw’Umujyi wa Kigali. Ni n’ahantu ushobora gusohokera n’incuti n’umuryango mu gihe ufite ibirori.
Mu hantu utagomba gucikwa kandi harimo ahazwi nka ‘Solia Poor Bar’. Ku bakunda koga Zaria Court Hotel yabashyiriyeho ‘piscine’ iri hejuru ku gisenge ndetse ukaba wanahafatira amafunguro yawe.
Hateganyijwe na Mansela’s all-day dining, restaurant ngari ishobora kwakira abantu benshi bafata amafunguro ikaba itatswe n’imitako isanzwe iranga umuco wa Afurika.
Ntugomba kugenda utageze muri The Sports Bar. Ni na byiza ko ucyinjira muri iyi hoteli, uhita uyibona.
Ni akabari kagezweho gafite ubushobozi bwo kwakira abantu 200 bicaye neza ndetse ushobora kuhafatira ibyo kunywa no kurya ari na ko ukurikirana imikino mpuzamahanga itandukanye.
Sports Bar ifite ecran nini 19, ibituma uri hanze n’uri imbere bose bareba ibyo bifuza nta nkomyi ikindi ikora iminsi cyose.
Zaria Court Kandi ifite icyumba cyakira inama n’ibikorwa bitandukanye gifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 100 bisanzuye.
Umuyobozi Mukuru wa Zaria Court Hotel, Walid Choubana, yabwiye IGIHE ko Zaria Court, yari umwe mu mishinga migari ya Perezida Kagame ugamije kugira Umujyi wa Kigali igicumbi cya siporo binyuze mu guteza imbere ibikorwaremezo bishingiye ku mikino n’imyidagaduro ariko bikanahuzwa n’ubukererarugendo.
Ati “Uyu mushinga wahereye kuri BK Arena, Stade Amahoro iravugururwa ishyirwa ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’uko u Rwanda rutanze umwanya ku bashoramari kugira ngo bashore imari yabo muri uwo mushinga ari na ho Zaria Court yaboneye yaziye.”
Walid Choubana yashimangiye uburyo Zaria Court Hotel, yihariye cyane ko uhageze ntacyo ahaburira, kuva kuri internet yihuta, ahantu heza ko kuruhukira no gukorera akazi, kwidagadura, ushaka guhaha na we akabikora bitamusabye gusohoka muri iyi hoteli.
Zaria Court Hotel igenzurwa na Hilton Hotels, ifite ubushobozi bwo kwakira ibitaramo n’imikino itandukanye. Muri Nyakanga 2025 yakiriye igitaramo cyo kumurika imideri cyiswe “Threads of Africa Fashion Show”, cyitabiriwe n’abasaga 1000, nk’igice cy’iserukiramuco rya “Giants of Africa”.
Ahantu Zaria Court Hotel iherereye uhasanga ikibuga kijyanye n’igihe, gitanga amahirwe ku bakiri bato bakina umukino wa ‘Basketball’, ndetse Zaria Court Kigali yatanze amahirwe y’akazi ku bakozi 162 biganjemo urubyiruko.
Zaria Court Hotel ni imwe mu bikorwaremezo biri kugira uruhare muri gahunda y’u Rwanda yo kongera amafaranga yinjira aturutse mu bukerarugendo bushingiye ku nama (MICE). U Rwanda rwihaye intego ko azagera kuri miliyoni 224$ mu 2028, avuye kuri miliyoni 85$ mu 2024.
Amafoto: Cyubahiro Key & Shumbusho Djasiri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!