Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, umuyobozi mukuru wa East African Drivers-Vehicles Wibabara Jean Claude yatangaje ko muri aya mezi ari imbere (Tourism high season) usanga abakerarugendo ari benshi, akaba ari yo mpamvu biteguye kubaha serivisi nziza zo kubakodesha imodoka no kubatembereza hirya no hino mu gihugu no mu bihugu bitanu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ahari ibyiza nyaburanga.
Ati “Dufite uburambe n’ubunararibonye mu gutwara abantu , mu kubakodesha imodoka z’amoko yose inini n’intoya bitewe n’ikifuzo cy’umukiriya ku giciro kiza.”
Yakomeje atangaza ko iyo ufite imodoka ugakenera uwo kugutwara bamuguha, wakenera imodoka uzi kwitwara bakayiguha kandi yujuje ibyangombwa ndetse wanakenera umushoferi n’imodoka byose ukabibona.
Wibabara yongeye kwibutsa abanyarwanda ko gusura ibyiza bitatse u Rwanda bitareba abanyamahanga gusa ko ahubwo n’abanyarwanda babigira ibyabo bakabyitabira cyane kuko n’ ibiciro usanga biri hasi ugereranyije n’iby’abanyamahanga.
EADV barakangurira abikorera, ibigo bya Leta n’indi miryango itandukanye itegamiye kuri Leta kubagana kuko imodoko zitwara abantu n’ibintu zihari kandi ku biciro byiza.
EADV ni ikigo gikorera muri Kigali, gikora serivisi zo gukodesha imodoka z’abageni, z’izitwara abantu n’ibintu. Iki kigo kigaragaza ko usibye gutwara abantu muri rusange (Public Transport) hari abantu bakenera imodoka zibatwara kubera gahunda zabo bwite baba bafite.
Ibiro bikuru bya EADV biri i Kigali aharebana n’ahahoze ETO Muhima mu muturirwa wegeranye na Audiotex.
Ushobora kubahamagara kuri 0788355551/0788811103/0788312970 cyangwa ukabandikira kuri [email protected] ku bindi bisobanuro wifuza cyangwa ugasura urubuga rwabo www.eastafricandv.com



















TANGA IGITEKEREZO