00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EADV Ltd yiteguye gutembereza abanyotewe no kumenya ibyiza bitatse u Rwanda

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 16 June 2015 saa 03:26
Yasuwe :

Sosiyete ikora ibijyanye no gukodesha imodoka no gutembereza ba mukerarugendo East African Drivers -Vehicles Ltd ( EADV Ltd) yatangaje ko muri iki gihe cy’impeshyi (Iki) biteguye kwakira ba mukerarugendo baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga kugira ngo barusheho gusobanukirwa neza u Rwanda igihugu cy’imisozi igihumbi.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, umuyobozi mukuru wa East African Drivers-Vehicles Wibabara Jean Claude yatangaje ko muri aya mezi ari imbere (Tourism high season) usanga abakerarugendo ari benshi, akaba ari yo mpamvu biteguye kubaha serivisi nziza zo kubakodesha imodoka no kubatembereza hirya no hino mu gihugu no mu bihugu bitanu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ahari ibyiza nyaburanga.

Ati “Dufite uburambe n’ubunararibonye mu gutwara abantu , mu kubakodesha imodoka z’amoko yose inini n’intoya bitewe n’ikifuzo cy’umukiriya ku giciro kiza.”

EADV LTD batembereza ba mukerarugendo bagataha bazi neza u Rwanda

Yakomeje atangaza ko iyo ufite imodoka ugakenera uwo kugutwara bamuguha, wakenera imodoka uzi kwitwara bakayiguha kandi yujuje ibyangombwa ndetse wanakenera umushoferi n’imodoka byose ukabibona.

Wibabara yongeye kwibutsa abanyarwanda ko gusura ibyiza bitatse u Rwanda bitareba abanyamahanga gusa ko ahubwo n’abanyarwanda babigira ibyabo bakabyitabira cyane kuko n’ ibiciro usanga biri hasi ugereranyije n’iby’abanyamahanga.

EADV barakangurira abikorera, ibigo bya Leta n’indi miryango itandukanye itegamiye kuri Leta kubagana kuko imodoko zitwara abantu n’ibintu zihari kandi ku biciro byiza.

EADV ni ikigo gikorera muri Kigali, gikora serivisi zo gukodesha imodoka z’abageni, z’izitwara abantu n’ibintu. Iki kigo kigaragaza ko usibye gutwara abantu muri rusange (Public Transport) hari abantu bakenera imodoka zibatwara kubera gahunda zabo bwite baba bafite.

Ibiro bikuru bya EADV biri i Kigali aharebana n’ahahoze ETO Muhima mu muturirwa wegeranye na Audiotex.

Ushobora kubahamagara kuri 0788355551/0788811103/0788312970 cyangwa ukabandikira kuri [email protected] ku bindi bisobanuro wifuza cyangwa ugasura urubuga rwabo www.eastafricandv.com

Wibabara Jean Claude umuyobozi mukuru w EADV LTD

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages