00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo ikubye Gisagara inshuro 143: Uko uturere turutanwa mu kugira ibyumba bya hoteli

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 13 January 2026 saa 09:44
Yasuwe :

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bikomeje gushyira imbaraga mu bijyanye n’ubukerarugendo no kubaka hoteli zitandukanye zakira abasura igihugu.

Uyu muhate w’u Rwanda ugaragarira mu bwinshi bwa hoteli zizamurwa hirya no hino mu gihugu, zaba izikomoka ku ishoramari ry’Abanyarwanda Cyangwa abanyamahanga.

Umubare munini w’izi hoteli wiganje muri Kigali isigaye yarabaye igicumbi cyo kwakira inama n’ibirori bitandukanye, ndetse no mu bindi bice by’igihugu bibarizwamo ibyiza nyaburanga.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko uko imyaka igenda yicuma ariko hoteli zigenda ziyongera mu mpande zitandukanye z’igihugu.

Imibare ikubiye muri raporo izwi nka Rwanda Statistical Yearbook yasohowe na NISR mu mpera za Ukuboza 2025 igaragaza ko mu 2018 mu gihugu habarizwagamo hoteli 669 zifite ibyumba 13.802.

Mu 2019 hoteli mu Rwanda zageze kuri 836 zibarirwa ibyumba 16.113, mu 2020 zigera kuri 870 zibarirwa ibyumba 17.078. Mu 2021 zariyongereye zigera kuri 911 zifite ibyumba 18.201.

Iyi mibare yakomeje kwiyongera kubera ko mu 2022 hoteli zo mu Rwanda zageze kuri 1.189 n’ibyumba biriyongera cyane bigera kuri 21.232.

Icyakora mu 2023 umubare wa hoteli wagabanyutseho gato kuko zari 1.175 zifite ibyumba 21.217, gusa mu 2024 zongera kuzamuka zigera kuri 1.460 n’ibyumba 25.330.

Iyi raporo igaragaza ko uturere tubarizwamo hoteli nyinshi ari uturi mu Mujyi wa Kigali ndetse n’udukunze gusurwa na ba mukerarugendo batandukanye baba baje kureba ibyiza bitatse u Rwanda.

Akarere ka Gasabo ko mu Mujyi wa Kigali ni ko kabarizwamo hoteli nyinshi mu Rwanda kuko izigera kuri 277 ari ho zibarizwa, zifite ibyumba 5.450.

Gakurikirwa n’Akarere ka Kicukiro nako kabarizwa mu Mujyi wa Kigali gafite hoteli 167 zifite ibyumba 2.488.

Akarere ka Musanze kazwiho gusurwa na ba mukerarugendo benshi cyane bajya kureba ingangi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga gafite hoteli 157 zifite ibyumba 2.191. kari ku mwanya wa gatatu.

Ku mwanya wa kane hari Akarere ka Rubavu. Nako ni kamwe mu turere tugira hoteli nyinshi kubera ko gafite izigera kuri 146 zifite ibyumba 1.998. Gusurwa kwako gushingiye ahanini ku Kiyaga cya Kivu.

Nyarugenge iza ku mwanya wa gatanu mu turere tugira hoteli nyinshi. Ifite izigera kuri 106 zirimo ibyumba 3.490.

Mu tundi turere tugaragara kuri uru rutonde harimo Bugesera ifite hoteli 77, zifite ibyumba 1.190, Karongi ifite hoteli 53 zibarizwamo ibyumba bisaga 843.

Kayonza yegereye Pariki ya Akagera ikunze gusurwa cyane na ba mukerarugendo ifite hoteli 51 zirimo ibyumba 589.

Iyi raporo igaragaza ko hari ibice bimwe byo mu Rwanda bitaratangira kugira hoteli nyinshi kubera ko iyo urebye nk’Akarere ka Gasabo gakubye inshuro 143 Akarere ka Gisagara mu kugira ibyumba byinshi bya hoteli.

Aka Karere ka Gisagara ko mu Ntara y’Amajyepfo kabarizwamo hoteli ebyiri zifite ibyumba 38, Gakenke nayo ni uko bimeze kubera ko habayo hoteli enye zifite ibyumba 38.

Ngororero ifite hoteli enye zifite ibyumba 60 naho Burera yo ikagira hoteli eshanu zifite ibyumba 60.

Leta y’u Rwanda ifite intego yo kuzamura ibyumba bya hoteli, bikagera ku bihumbi 35 mu myaka ine iri imbere.

The Hut Hotel Kigali iri muri hoteli zigezweho mu mujyi wa Kigali
Radisson Blu Hotel iherereye mu Karere ka Gasabo
One&Only Gorilla's Nest iherereye i Musanze iri muri hoteli zihagazeho mu Rwanda
Marriott Kigali Hotel iherereye i Nyarugenge
Akarere ka Kicukiro gafite hoteli zirimo The Pinnacle Kigali
Cleo Lake Kivu Hotel ni imwe mu zikomeye mu Karere ka Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages