Uko bwije n’uko bukeye ubukerarugendo bugenda burushaho gutera imbere, kubera ko leta y u Rwanda yashyize imbaraga mu bikorwa by’ubukerarugendo zigaragarira mu kubaka ibikorwaremezo bifasha abifuza gusura igihugu.
Uretse abagisura ariko ibikorwaremezo byubakwa byorohereza abifuza gushora imari yabo mu bukerarugendo yaba abava hanze ndetse n’ab’imbere mu gihugu.
Kubera amahirwe y’ishoramari ahishwe mu bikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda nka rumwe mu rwego ubukungu bwarwo bwubakiyeho, ab’ikwakuzi bamaze kuruyoboka.
Muri ibi bihe havutse sosiyete nyinshi zikora ibikorwa by’ubukerarugendo birimo gutembereza ba mukerarugendo, gutegura ingendo n’ibindi. Muri abo harimo na Global Line Safaris yiyemeje kuba ku isonga mu gutanga izo serivisi.
Mu gihe habura iminsi mike ngo umunsi w’abakundana ugere, Global Line Safaris yateguye urugendo rwanahawe izina rya St Valentine Tour, aho ruteganyijwe tariki ya 12 na 13 Gashyantare 2022.
Umukozi Ushinzwe gutegura ingendo muri Global line safaris, Rugamba Alexis yabwiye IGIHE ko bahisemo gutegura iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abakundana kwishimana.
Ati “Twabateguriye uru rugendo kugira ngo bazabone umwanya uhagije wo kuba bari kumwe kuko ni urugendo ruzamara iminsi ibiri kandi izaba ari mu mpera z’icyumweru.”
“Tuzarara ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu mahema meza cyane, urumva ko nta wuzakubuza gusangira n’umukunzi wawe ngo kubera ko amasaha yo gusoza ibikorwa yageze kuko hazabaho ukwisanzura guhagije.”
Yakomeje avuga ko urwo rugendo n’abadafite abakunzi bataruhejwemo.
Abazitabira uru rugendo bazaryoherwa n’ibyiza bitatse u Rwanda ndetse n’ibikorwa bijyanye n’ubukerarugendo bizabafasha gukomeza urukundo birimo gusura Urutare rwa Ndaba mu Karere ka Karongi, Ingoro Ndangamurage y’Ibidukikije, Inzuri za Gishwati, gutembera Umujyi wa Rubavu no gusura amashyuza ya Nyamyumba.
Uwifuza kuryoherwa n’umunsi w’abakundana cyangwa akeneye kwihera ijisho ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda yakwandikira Global Line Safaris kuri email ya [email protected]. Ushobora kandi gukurikirana ibikorwa byabo bya buri munsi ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram yabo ari yo globallinesafaris1.
Inkomoko y’uyu munsi ni iyihe?
Itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka isi yose yizihiza umunsi witiriwe Mutagatifu Valentin benshi bafata nk’umunsi w’abakundana.
Mutagatifu Valantin yari umupadiri w’Umuromani ku ngoma y’umwami Claudius II ahagana mu myaka ya 269 na 273 mbere y’ivuka rya Yesu Kirisitu.
Uyu mupadiri yamamaye cyane ubwo muri iyo myaka yashyingiraga inkumi n’abasore mu ibanga kubera ko umwami Claudius yari yarabihagaritse kubera ko nta musore wari ukijya ku rugamba kuko bangaga gusiga abafasha babo.
Ibi byarakaje umwami ariko amaze kubimenya ni bwo yategetse ko Valentin wafashwe nk’uwarenze ku itegeko ry’umwami afungwa akicwa.
Urupfu rwe ni rwo rwashibutseho uyu munsi wizihizwa n’abatari bake ku isi maze abakundana batangira kuwizihiza ku itariki 14 Gashyantare nk’umunsi w’abakundana.









Ibitekerezo 0