00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ’The Sanctuary’, igice gishya kizafungurwa muri Bisate Lodge

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 26 July 2025 saa 01:35
Yasuwe :

Ikigo Wilderness gisanzwe gikora ishoramari mu bijyanye n’ubukerarugendo, kigiye gufungura igice cyihariye muri Bisate Lodge, kizajya gifasha abantu kwita ku buzima bwawo.

Muri iki gice hazajya hakorerwa ibikorwa binyuranye birimo imyitozo ngororamubiri, yoga, spa, piscine, gufata umwanya wo gutekereza ku bintu runaka [Meditation] n’ibindi.

Iki gice cyiswe The Sanctuary, kizafungurwa ku mugaragaro mu Ukuboza 2025.

Uyu mushinga uri muri gahunda ngari y’iki kigo, yo guteza imbere ubukerarugendo buzwi nka ‘Conscious travel’, aho umuntu akora urugendo rwihariye agamije kwisobanukirwa, gufata igihe cyo kumenya no kwisanisha n’ibyo asanze, kubaha umuco w’aho agiye no kwakira ibishya mu buzima bwe, aho kuba urugendo rugamije gusura ahantu gusa.

The Sanctuary izaba ifite piscine ikoreshwa cyane mu myitozo ngororamubiri [indoor saltwater lap pool], icyumba cy’umwuka ushyushye ukoreshwa mu kwiyuhagira [steam room].

Hazaba harimo kandi igice cy’amazi akonje afasha kugabanya uburibwe bw’umubiri no gutuma amaraso atembera neza mu mubiri [ice bath] n’ibikoresho byagenewe gufasha abantu gutuza no gushyira intekerezo ku murongo [meditation pods].

The Sanctuary izaba ifite n’ibindi bikorwaremezo birimo icyumba cy’imyitozo ngororamubiri, icyumba cyagenewe siporo ya yoga, ibyumba byihariye byo kwakiriramo abakeneye massage n’izindi serivisi z’ubwiza, n’ibindi.

The Sanctuary yo mu Rwanda, izatangirizwa rimwe n’izashyirwa muri Hoteli ya Mombo yo muri Botswana, na yo igenzurwa n’Ikigo cya Wilderness.

Bisate Eco Lodge izashyirwamo The Sanctuary, yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 01 Nzeri 2017. Yubatse muri Pariki y’Ibirunga aho uba witegeye neza udusongero tw’ibirunga bya Bisoke, Kalisimbi ndetse na Mikeno.

Iyi hoteli iza mu za mbere zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda. Uko igaragara byavuye ku miterere y’Ingoro y’Umwami iherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Bisate Lodge ifite inyubako esheshatu zigiye ziteretse mu ishyamba hagati, zisakaje ibyatsi hejuru. Mu 2024, iruhande rwazo, hongeweho ikindi gice cya Basate Reserve kigizwe n’inyubako enye.

Iki gice cyubatse ku butumburuke buruta ubw’igice cya mbere ku buryo uba witegeye ibirunga byose neza kurushaho.

Iki ni igice cya Bisate Reserve kigizwe n’inyubako enye cyongewe kuri Bisate Lodge mu 2024
Ikigo Wilderness kigiye gufungura igice cyihariye muri Bisate Lodge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages