Mu gihe imyidagaduro yafunzwe, byari ngombwa ko imibereho ijyanishwa n’ibihe. Ubu abasohoka aho kujya mu tubari (ubu twarafunzwe) ni ukugana restaurant, bagasangira amafunguro nubwo henshi bitabuza gufata akarahuri.
Muri ibi bihe hari hamwe muri restaurant imbaraga zaho zikubye inshuro nyinshi, ku buryo utabura kuvuga ko haganwa ku bwinshi, buri wese yitwaje agapfukamunwa ke ndetse bagakaraba intoki birinda Coronavirus kandi bagahana intera.
- Pili-Pili
Hamwe mu hantu haganwa cyane muri iki gihe ni muri Pili Pili, restaurant ivanze n’akabari iherereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.
Ni ahantu hakundwa na benshi kubera amafunguro ahaboneka, cyane cyane abahazi bakunda kuhatemberera ku Cyumweru, ku buryo na mbere y’icyorezo wasanga hakubise huzuye.
- Kuri Muhazi
Ikiyaga cya Muhazi ni kimwe mu byubatsweho inzu nyinshi zakira ba mukerarugendo cyangwa abashaka gusohoka, zaba hotel cyangwa motel. Bitandukanye cyane no mu Karere ka Rubavu, aho ikiyaga cya Kivu cyasurwaga cyane kubera umucanga uri ku mwaro wacyo, ubu harafunzwe mu kwirinda Coronavirus.
Kuri Muhazi niho uzasanga ahantu nka King Fish Beach Hotel, hakundwa cyane kubera amafi aturuka muri Muhazi n’amahumbezi ahaboneka, abantu bakabasha kuruhuka, cyane ko nubwo icyorezo cyahungabanyije imirimo inyuranye, mu mutwe hakomeje gukora ndetse cyane kurushaho, ku buryo abagushije ifaranga bakenera guhumeka umwuka utandukanye n’uwo mu murwa.
Soma: Ubwiza bw’Ikiyaga cya Muhazi nifuje kubasangiza (Amafoto)
- Blackstone Lounge
Ku bantu bakunze kunyura ku Kimihurura mu muhanda uca imbere y’inyubako ya KBC, niwitegereza hejuru uzabona ahantu hakunze guhurirwa n’abantu benshi bafata amafunguro, handitseho Blackstone Lounge and Bar.
Ni ahantu habereye umuntu wese ukeneye kwicara agafata amafunguro ye yumva amafu, cyane ku mugoroba – igihe ariko isaha ya saa tatu idashobora kugusanga mu nzira bitewe n’aho utuye.
Ni ahantu ushobora kwicara ku ibaraza witegeye Kigali Convention Centre na Radisson Blu Hotel, inyubako zimaze gufatwa nka kimwe mu birango by’u Rwanda iyo bigeze mu bukerarugendo no kwakira inama.
- Plus 250
Mbere ya COVID-19, ahazwi nka Plus 250 mu Karere ka Kicukiro, haruguru gato ya Sonatubes, hari hamaze kuba iwabo w’ibirori, ariko ubu ibintu byarahindutse buri wese ni ukugenda yigengesereye ngo hato atandura COVID-19, kuko n’uwayanduye ariko atagaragaza ibimenyetso ashobora gukongeza abandi.
Ubu ni hamwe abantu bakunda gufatira amafunguro muri ibi bihe, mu gihe bategereje ko ibintu byazasubira ku murongo bakongera gutarama, nubwo ntawe uramenya igihe COVID-19 izavira mu mayira. Abahanga bakomeje guteguza ko tuzabana nayo igihe kinini kurusha icyo dutekereza.
- Choma’d
Choma’d Bar & Grill y’i Nyarutarama ni ahandi hantu haganwa cyane n’abakeneye amafunguro muri ibi bihe, ndetse bimaze kugaragara ko hakundwa cyane kubera amafunguro bategura n’uburyo bakiramo abakiliya, bigatuma uhavuye aharangira mugenzi we.
- Riders Lounge
Muri Riders ni hamwe mu hantu batanga serivisi zigezweho, ukaba wicaye mu mahumbezi ya Kigali ku Kimihurura, witegeye Kigali Convention Centre na Radisson Blu Hotel.
Abantu benshi bahakundira amafu n’amafunguro meza aharangwa, n’ibinyobwa bifutse, bafatira mu igorofa ya mbere mu nyubako ya Kigali Heights.
- Khana Khazana
Khana Khazana ni ahantu hakundwa cyane n’abakunda amafunguro y’Abahinde, ikorera i Nyarutarama, winjiriye mu muhanda wo ku Gishushu ku Rwego rw’igihugu rw’Iterambere, RDB.
- THe Hut
The Hut ni imwe muri restaurant zimaze igihe kandi zikunzwe muri Kigali, iherereye ku Kimihurura hafi ya Kigali Convention Centre.
- Camellia
Cafe Camellia imaze kubaka izina mu Mujyi wa Kigali mu gutunganya amafunguro nk’aya mu gitondo, ikawa nziza, icyayi, imitobe y’imbuto n’andi mafunguro atandukanye.
Kugeza ubu itangira serivisi ahantu hatandukanye harimo muri M Peace Plaza iruhande rwa Car Free zone, mu nyubako ya Chic, ahahoze hitwa UTC, mu nyubako ya MIC, KBC na Kisimenti.
Ni henshi abanyamujyi basohokera, ndetse buri muntu agira aho akunda kujya bitewe na serivisi ahasanga. Gusa abantu bashishikarizwa kwitwararika muri ibi bihe, kuko icyorezo gihari kandi ukigendana ntaboneshwa ijisho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!