Iyi hoteli yubatswe mu 1974, iza kugurwa na RSSB mu 2013 hagamijwe gushora amafaranga mu bikorwa bizagira uruhare mu iterambere ry’igihugu bikanahindura imibereho myiza y’abaturage.
Nyuma yo kuyigura RSSB yashatse kuyivugurura ikajya ku rwego rwiza rukurura ba mukerarugendo. Mu 2018 yagiranye amasezerano na Sosiyete yo muri Afurika y’Epfo ikora ibijyanye n’amahoteli, Mantis kugira ngo ivugururwe.
Ubuyobozi bwa Mantis bwavuze ko mu mirimo yo kuyivugurura hibanzwe cyane mu kwagura ibyumba no kubishyira ku rwego rwiza kuruta uko byari bimeze mbere. Hongewemo ibyumba bibiri bifite ubushobozi bwo kwakira abakuru b’ibihugu.
Uwari Umuyobozi wungirije ushinzwe Ishoramari n’Ubukungu muri RSSB, Gacandaga Jean Marie, yavuze ko uru rwego rumaze gushora amafaranga agera kuri miliyari 8 Frw kugira ngo iyi hoteli ivugururwe kuko yari ishaje.
Yagize ati “Twayiguze ishaje, ni yo mpamvu twashoyemo amafaranga kugira ngo igere ku rwego rwiza. Ubwo twayijyagamo yego abantu benshi barayisuraga amafaranga akaboneka ariko ntabwo yari ku rwego twifuza.”
“Urwego ubu iriho ni inyenyeri enye kandi ni rwiza twizeye ko ari umushinga mwiza, rero iyo urebye n’imibare usanga amafaranga yashowemo azagaruzwa.”
Gacandaga yavuze ko kugura iyi hoteli biri mu murongo bihaye wo gukora ishoramari mu mishinga igamije guteza imbere igihugu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.
Akagera Game Lodge iri mu mahoteli azakira abazitabira Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, izwi nka CHOGM, ibintu Gacandaga avuga ko ari amahirwe akomeye kuba bibaye n’imirimo yo kuyivugurura yarangiye.
CHOGM iteganyijwe kubera mu Rwanda ku wa 21 Kamena uyu mwaka. Iyi nama iba nyuma ya buri myaka ibiri, yagombaga kubera mu Rwanda ku wa 22–27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n’ibindi bikorwa bikomeye.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko iyi hoteli igiye gukomeza kurushaho kubera abaturage ivomo ry’imibereho myiza n’iterambere ry’intara cyane ko ubukerarugendo buri mu nkingi za mwamba bifuza kubakiraho ubukungu.
Yakomeje ati “Turifuza ko ubukerarugendo buba mu bintu bitatu tuzashingiraho iterambere ryacu, birimo guteza imbere ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse n’ubucuruzi. Ikindi ariko abaturiye aha ngaha imibereho izagenda ihinduka kuko babona akazi.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Belise Kariza, yashimye intambwe imaze guterwa mu bukerarugendo, avuga ko n’ubwo Covid-19 yakomye mu nkokora uru rwego, u Rwanda rudateze gucika intege mu kubushyigikira no kubuteza imbere.
Yashimiye Ubuyobozi bukuru bwa RSSB ku gikorwa cyo gushora imari mu bukerarugendo, avuga ko adashidikanya ko kizatanga umusaruro ushimije mu gihe Covid-19 izaba yacogoye ndetse n’ingendo zigakomeza nk’uko byari bisanzwe.
Hotel Akagera Game Lodge ifite ibyumba 59 harimo igishobora kwakira Umukuru w’Igihugu (Presidential Suite) n’igishobora kwakira abandi bayobozi mu nzego nkuru (Executive Suite).
Sosiyete ya Mantis ifite inshingano zo gukurikirana iyi hoteli umunsi ku wundi isanzwe icunga izindi ebyiri arizo Kivu Marina Bay iri mu karere ka Rusizi na Epic Hotel iherereye mu Karere ka Nyagatare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!