Itangazo iki kigo cyashyize hanze ku wa 16 Ukwakira 2025 rivuga ko gukorana na The Pinnacle Kigali bizatangira muri Mutarama 2026.
REYA isobanura ko umuntu uri muri The Pinnacle Kigali aba yitegeye ubwiza bw’uruhererekane rw’imisozi kuva i Kigali kugera iwabo w’ingagi mu birunga.
Iyi hoteli iherereye i Rebero mu Karere ka Kicukiro, yafunguwe ku mugaragaro muri Werurwe 2025. Ni iy’ikigo nyarwanda cy’ishoramari kizwi nka ‘Spelman Estates’.
The Pinnacle Kigali ifite ibyumba icyenda binini bishobora kwakira abantu 18, buri cyumba kikagira umwihariko ugitandukanya n’ikindi. Biri ku magorofa abiri, aho ku igorofa rya mbere hari ibyumba bine mu gihe hejuru yaryo hari ibindi byumba bitanu.
Ifite kandi umwanya wahariwe kwakira inama no gukoreramo akazi gasanzwe. Uyu mwanya ugizwe n’icyumba kinini cyitwa Umurage gishobora kwakira abantu 16 icyarimwe, n’ibindi bibiri bya Inyenyeri na Amahoro byakira abantu umunani buri kimwe.
Ifite umwanya wahariwe ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino witwa Izuba.
Hari kandi umwanya wahariwe ibikorwa by’imyidagaduro, nk’akabari gashobora kwifashishwa mu birori bitandukanye wakira abantu 100 na théâtre yitwa Inseko ireberwamo filimi, yubakanye ikoranabuhanga rya ‘Dolby Atmos’ rituma abarimo bumva amajwi mu buryo budasanzwe.
Sheila Kyarisiima washinze iyi hotel yavuze ko bifuzaga kugira umufatanyabikorwa mpuzamahanga ushobora kuyigeza ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “REYA yagaragaje ubushobozi bwo kuzamura hoteli zigenga, hakiyongeraho ko bakunda ibikubiye mu bukerarugendo bw’u Rwanda, bituma ubu bufatanye buzarushaho gutanga umusaruro.”
Umwe mu bashinze REYA Communicatios, Alexandra Avila, yashimangiye ko icyerekezo cya Sheila Kyarisiima kirenze kure ibyerekeye kwakira abantu gusa ahubwo ari ukubaka ibigwi, no gushyira ku rwego ruhanitse serivisi z’ubukerarugendo no kwakira abantu ku mugabane wa Afurika.
Muri ubu bufatanye, REYA izaba ifite inshingano yo gushyiraho gahunda y’iyi hoteli ku byerekeye isakazamakuru, inozabubanyi n’itangazamakuru, no kuvuga inkuru ya The Pinnacle Kigali ikagera ku rwego mpuzamahanga, bereka ba mukerarugendo bose ko bakwiye kujya kuharuhukira no kumva icyanga cy’ibyiza by’u Rwanda.
REYA isanzwe ikorana na hoteli zitandukanye zo mu Rwanda zirimo Virunga Lodge ya Volcanoe Safaris.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!