Ni urutonde rwakozwe n’urubuga rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruzwi nka ‘Fodor’s’. Ni kimwe mu bigo bigize ikigo cy’itangazamakuru n’ikoranabuhanga gikomeye muri Amerika cya ‘Internet Brands’.
Uru rubuga rukorera muri New York rwashinzwe mu 1949, aho rwandika ndetse rugatanga n’ubujyanama mu bijyanye n’ubukerarugendo.
Mu bihe bitandukanye, uru rubuga rukora intonde z’ibintu bitandukanye mu bijyanye n’ubukerarugendo, nka hoteli na pariki nziza.
Muri mpera z’Ukwakira, uru rubuga rwashyize hanze urutonde rwa hoteli 11 nziza ku Mugabane wa Afurika hanagaragaramo Bisate Eco Lodge.
Mu byatumye iyi hoteli ishyirwa kuri uru rutonde harimo imyubakire yayo, ibyiza nyaburanga yitegeye birimo n’Ikirunga cya Bisoke, ndetse n’uburyo abayirimo babasha guhumeka umwuka mwiza bitewe n’uko iri mu ishyamba rwagati.
Bisate Eco Lodge ni hoteli iri mu rwego rwa hoteli z’inyenyeri eshanu yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 1 Nzeri 2017. Yubatswe n’ikigo Wilderness Safaris.
Iyi hoteli yubatswe hagendewe ku muco Nyarwanda kuko uwayikoreye inyigo yagendeye ku buhanga bw’imyubakire gakondo ndetse n’ibirunga by’u Rwanda.
Igizwe n’inzu z’ibyatsi esheshatu, buri yose ifite ishusho ya kimwe mu birunga byo mu Rwanda ikaba ahitegeye ku gasozi keza kari mu ishyamba, ku buryo uburanga bw’imisozi iyikikije n’ikirere bituma uhari yumva umwihariko waho.
Uretse kuba ifite ishusho y’ibirunga nka Bisoke, Mikeno na Kalisimbi, urebye Bisate Lodge uhita uyibonamo ishusho y’ingoro y’Umwami yo mu Rukali i Nyanza.
Iyi hoteli iza mu za mbere zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda ndetse kuva yatahwa yatangiye kwirahirwa n’abatari bake barimo icyamamare mu mukino wa Tennis, Maria Sharapova wayirayemo igihe yasuraga u Rwanda mu 2019. Kuharara ijoro rimwe wishyura amadolari ya Amerika ari hagati ya 1100–1400.
Uretse Bisate Eco Lodge, uru rutonde runagaragaraho izindi hoteli zo muri Afurika zitandukanye zirimo, and Beyond Kichwa Tembo Tented Camp yo muri Kenya, Elephant Plains Lodge yo muri Uganda, El Fenn na Jnane Tamsna zo muri Maroc na Hôtel Particulier yo muri Côte d’Ivoire.
Runagaragaraho kandi Kruger Shalati yo muri Afurika y’Epfo, Kyaninga Lodge yo muri Uganda, La Maison Bleue yo mu Misiri na Le Mirage Resort & Spa yo muri Namibia.
Si ubwa mbere Bisate Eco Lodge igaragaye mu ntonde za hoteli zifite umwihariko ku rwego mpuzamahanga kuko no muri Mutarama 2021 yari yashyizwe ku rutonde rwa hoteli 10 ku Isi zigezweho kandi zifite umwihariko wo kutangiza ibidukikije.
Ni urutonde rwakozwe n’Urubuga Elite Traveler, rwandika amakuru arebana n’ibintu bihenze kandi bigezweho, ubukerarugendo n’ibindi, rugaragaraho hoteli nziza kandi zigezweho hagendewe kuri buri mugabane.
Amafoto: Traveller made


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!