Iyi Ngoro iherereye ku Rwesero mu Karere ka Nyanza, ni inyubako Umwami Mutara wa III Rudahigwa ‘yari yubatse kugira ngo ayituremo, ayikoreremo nk’umwami, ariko ntiyabashije kuyituramo’ kuko yatangiye i Burundi atarayitaha. Icyo gihe hari mu 1959.
Yabanje gukorerwamo n’Inkiko zirimo Urw’Ikirenga, Urukiko rw’Ubucuruzi n’Ubushinjacyaha, ariko Urwego rw’Ingoro z’Umurage ruza kuyisaba igirwa ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi, itahwa muri Gicurasi 2006.
Ndabaga André ushinzwe iyi ngoro yabwiye IGIHE ko ‘‘harimo ibikorwa by’ubugeni, bigaragaza ubuhanga umuntu yerekanye akoresheje intoki ze, nk’umuntu agashushanya ikintu ariko harimo ubutumwa bwinshi cyane.”
Ati “Gusura ingoro yacu bitandukanye n’izindi ngoro, iyo usura igihangano bisa no kugisoma. Buri muhanzi mu bishushanyo bye cyangwa mu byo yabumbye, haba harimo ubutumwa.”
Ni inyubako yera igizwe n’inzu ebyiri zigerekeranye. Uhereye nko mu nzu yo hejuru, ubona ibihangano bigaragaza amateka y’u Rwanda, harimo nk’icy’umuhanzi Gumira, kigizwe n’amabati abiri ahujwe n’umunyururu urimo ingufuri ifunguye, ku ruhande hakabaho utubaho turimo imikoba.
Ndabaga ati “Gifite ibisobanuro bikomeye cyane, uru ni u Rwanda mu 1959, u Rwanda mu 1973, u Rwanda mu 1994. Ni amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo aho Abanyarwanda bicaga bene wabo…, imikoba irufashe ku ruhande ivuga abakoloni baturaze ibyo bintu twabayemo nk’Abanyarwanda.”
“Ariko uyu muhanzi yaravuze ngo tugomba kubivamo, hari icyizere, tugomba kubakira ku butabera aricyo uyu munyururu uvuga. Ingufuri ifunguye ni ubutabera ariko butanga n’imbabazi.”
Iki gihangano giherekezwa n’ikibazo kigira kiti “uri he?” giha umwanya buri wese gutekereza ku ruhare agomba kugira mu kubaka igihugu cye.
Harimo ibindi bigaruka ku gahinda k’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubihanganisha, ibikagaragaza ko nubwo hari abishimiraga kwica muri Jenoside nabo urupfu rwari rubarindiriye kandi bakazajya mu kirunga cya Nyiragongo nk’uko imyizerere yo ha mbere ibivuga, naho uwakoze neza yapfa akajya muri Kalisimbi.
Harimo kandi Moto y’amahoro, igaragazwa n’akanuma kerekana umuntu w’urubyiruko utwaye moto iriho umuntu mukuru, bigaragaza ko “urubyiruko aho gucurikwa n’abakuru ahubwo rufite intego yo kubajyana imbere.”
Ndabaga yavuze ko ibihangano bishyirwa muri iyi ngoro ari ibiba byatoranyijwe mu marushanwa atandukanye, noneho ibitsinze bikazanwa muri iyi ngoro.
Harimo ibibaje mu biti, mu byuma, ibishushanyije, ibibumbano, ibyomekanwa n’ibindi bitandukanye byose bisaga 300.
Ati “Iyo tubonye ibihangano ari byiza turabigura, iyo dusanze bijyanye n’icyo iyi ngoro yifuza, bikamurikwa. Hari n’ibindi bihangano abanyabugeni ubwabo badusaba ko tubyakira tukabimurika hano. Abahanga bakabanza kubisura bakareba niba bijyanye n’ibyo dukeneye.”
“Hari n’ibindi bihangano bijyana n’insanganyamatsiko dufite, tukaba twabitira tukabimurika hano, byarangira tukabibasubiza. Icyo twifuza ni uko Abanyarwanda bahasura ari benshi, kuko iyo bamaze gusobanurirwa bagira amatsiko menshi, ariko bacyinjira hari ubwo baba batumva icyo basura icyo aricyo.”
“Ikibazo gihari ni uko Abanyarwanda bataramenya ubuhanzi, turabasaba kuza gusura iyi ngoro, Abanyarwanda benshi babimenye n’abafite impano ze kudindira.”
Abanyabugeni bungukira cyane muri iyi ngoro, kuko hari urutonde rw’abahafite ibihangano, ku buryo umuntu ukunze igihangano agasaba kubonana n’uwagikoze babahuza, kuko ingoro ubwayo idakora ubucuruzi.
Iyi ngoro y’i Nyanza buri kwezi yakira abantu basaga ya 500, muri rusange abenshi baba Abanyarwanda, ariko ubuyobozi bwayo buvuga ko abasura ubugeni abenshi ari abanyamahanga, mu gihe Abanyarwanda benshi baba bashaka gusura inyubako y’umwami.
Abashaka gusura iyi ngoro y’ubugeni n’ubuhanzi, ku Banyarwanda, umwana n’umunyeshuri yaba uwo muri kaminuza yishyura 500 Frw, baba ari itsinda ry’abantu barenga 20 buri umwe atanga 300frw, mu gihe abakuru buri wese ari 1000 Frw. Ku baturuka mu karere, abakuru bishyura 3000 Frw, ariko abanyeshuri n’abana babo bakirwa nk’Abanyarwanda.
Iki ni kimwe mu bice ushobora gusura muri gahunda ya ‘Tembera u Rwanda’, aho kugeza mu Ukuboza, buri kwezi hazajya hashyirwaho imodoka itembereza abantu ku buntu mu bice nyaburanga by’igihugu, hagamijwe ko Abanyarwanda bakangukira gusura ibyiza by’igihugu cyabo.
Muri iyi gahunda yatangijwe n’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, biteganyijwe ko ikigo Wilson Tours kizafasha Abanyarwanda gusura Pariki y’Akagera kuwa 8 Ukwakira, kuwa 15 hagasurwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, n’izindi ngendo zitandukanye.
Amafoto: Mahoro Luqman



















TANGA IGITEKEREZO