Ni hoteli yubatswe ku buso bwa hegitari icumi z’ubutaka buherereye mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma. Yatangiye kubakwa mu 2022.
Ni umushinga w’Abanyarwanda bishyize hamwe muri sosiyete yitwa Mountain Ridge Estates, ikazuzura itwaye miliyoni 5$.
Ifite sale nini ishobora kwakira abantu 800, ikagira ibibuga bya Tenis bibiri, ibya Basketball, Volleyball n’indi mikino itandukanye. Iri kubakwamo kandi ikiyaga gihangano, ikanagira Piscine iri ku rwego rwa Mini Olympic.
Ifite ubusitani bunini bushobora kuruhukirwamo n’umuntu wese waharaye, ifite inzu igeretse kabiri irimo ibyumba 44 ikanagira ibindi ku mpande bishobora kwakira abandi bantu benshi. Uretse ibi byumba kandi iri no kubakwamo icyumba cyahariwe Umukuru w’Igihugu.
Ubuyobozi bw’iyi hoteli buvuga ko bwateganyije ko iyi hoteli izubakwa mu byiciro bitatu kuri ubu bikaba biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kizanasiga itangiye kwakira abayigana kizarangira muri Kamena 2026, hakurikireho ibindi byiciro bibiri bizakorwa nyuma.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko kuva batangira kubaka iyi hoteli yatanze akazi ku baturage benshi, bakaba bizeye ko nitangira gukora izongera abaturage basuraga aka Karere mu buryo bwo hejuru.
Ati “Nifungura amarembo izazamura abasura Akarere kacu ka Ngoma baje kwidagadura kuko ni ahantu heza hazaba hari ibikorwa bitandukanye, ubwato, siporo zo mu mazi. Ikindi kiriya kiyaga cya Mugesera cyakorewe igishushanyo mbonera ku buryo ishoramari twiteze ko rizaguka cyane.’’
Meya Niyonagira yavuze ko ikibazo gisigaye hafi y’ibiyaga ari ikijyanye n’ibikorwaremezo birimo kuhageza amashanyarazi, kuhageza amazi meza n’imihanda yizeza ko na byo batangiye kubikora ku buryo uyu mwaka uzarangira ahantu hose bihagejejwe.
Ati “ Nk’umuhanda ujya kuri iriya hoteli ntabwo umeze neza ariko dufite umushinga wo kuwukora, twamaze kuwukorera inyigo ku buryo nubwo uzaba atari kaburimbo ariko uzatsindagirwa ku buryo umera neza, amazi na yo ni uko twamaze kuyahageza, ubu turi kuganira n’abashoramari bahafite ubutaka tubereka ko ibyo badusabaga twabikoze na bo basabwa kubaka.’’
Biteganyijwe ko muri Kamena uyu mwaka icyiciro cya mbere cya hoteli Lakeside Recreation Resort kizaba cyarangiye neza ku buryo bazahita banafungura imiryango abashaka kuhasohokera bakajyayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!