00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’ingenzi kuri M Hotel, imwe mu zigezweho i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 17 March 2023 saa 02:32
Yasuwe :

U Rwanda rwashyize imbaraga mu bukerarugendo nk’urwego rwinjiriza igihugu amadovize menshi; ni na ko rwashishikarije abashoramari mpuzamahanga gushora imari mu by’amahoteli nka bimwe mu bikorwaremezo by’ingenzi muri uru rwego.

Kwakira neza abakiliya no kubaha ibyo bakeneye bagataha banyuzwe ni intego iharanirwa n’abafite amahoteli arimo na M Hotel yafunguye ibikorwa mu Karere ka Nyarugenge mu 2021 nyuma y’imyaka ine yari imaze yubakwa.

Muri Gicurasi 2022 yashyizwe ku rwego rw’inyeyeri enye bitewe n’imiterere yayo guhera ku byumba birarwamo, igikoni, ibyumba by’inama no guharanira gutanga servisi inoze.

Kuri ubu ifite ibyumba 116 harimo icyumba cy’umuntu umwe kirimo ibintu byose yakenera mu gihe cyo kuharuhukira, icyumba kiraramo abantu babiri bari kumwe n’icyumba kiraramo abantu babiri ku buriri butandukanye, hakiyongeraho n’ibyumva bya VIP.

Icyumba gihendutse cyishyurwa ibihumbi 200 Frw, mu gihe icya ‘Presidential suite’ cyishyurwa miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Buri cyumba cyose kiba gifite igiciro kirimo ifunguro rya mu gitondo.

Mu byumba byo kubamo hiyongeramo na ‘Apartment’ ifite ibyumba bitatu, zikubiyemo ibintu byose byakenerwa mu gihe umuntu yamarayo.

M Hotel iharanira kuba icyitegererezo dore ko yagiye itoranywa mu zikwiye kwakira abashyitsi bakomeye bagiye basura u Rwanda harimo n’abitabiriye inama ya CHOGM 2022, Inteko Rusange ya 73 ya FIFA n’abandi.

M Hotel ifite ibyumba byo gukorerwamo inama 11 bifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati ya batandatu na 350 icyarimwe, bikagendana n’ibyakenerwa ngo inama igende neza.

Ifite kandi icyumba cyahariwe gukorerwamo imyitozo ngororangingo, ikagira ‘massage’ na ‘sauna’ ndetse na ‘piscine’.

Ni hoteli winjiramo ugasanganirwa n’imitako n’ubwiza bushimangira ibikurura abayigenderera. Ifite ahantu hatandukanye wakwicara ufata ibyo kunywa kitewe n’amahitamo yawe.

Harimo aho wakwicara ugafata ikirahuri ureba ubwiza bw’imitako iyitatse ndetse n’aho ushobora kwicara witegeye ibyiza bikikije imisozi n’inyubako mu mahumbezi y’umwimerere n’isuku biranga Kigali.

Ifite umwihariko wa restaurant iri ku rwego mpuzamahanga yahawe izina rya Panda n’utubari tubiri “Lark” (lobby Bar) na “Heron” (Pool Bar), igikoni gisukuye, abatetsi babizobereye kandi bafite ubuhanga bwo guteka amafunguro hashingiwe ku muco w’ibihugu.

Umuyobozi wa M Hotel, Twizeyimana Theogene aganira na IGIHE, yavuze ko intumbero ya M Hotel ari ugutanga serivisi zinyura abayigana buri munsi.

Ati “Hoteli ni serivisi, aho uzajya hose uko inyubako yaba isa kose nta serivise irimo ntacyo twaba turi gukora. Dutanga serivise inyura umutima itanganwe urukundo ikarangwa n’udushya no kujyana n’ibigezweho.”

Ku wa 30 Werurwe 2023 nibwo biteganyijwe ko izafungurwa ku mugaragaro hakanishimirwa ibikorwa imaze kugeraho nyuma y’uko iki gikorwa cyagiye kiburizwamo kubera Covid-19.

M Hotel yashyizwe ku rwego rw’inyeyeri enye bitewe n’imiterere yayo na serivise zihambaye itanga
Muri Hotel uhasanga na piscine wajyamo mu gihe ushaka gukomeza kugubwa neza no kuruhuka mu mutwe
Abakeneye gukora siporo bashyizwe igorora
Ni hotel usangamo ibikoresho bigezweho
Ni hoteli ifite intebe zijyanye n'iterembere rya none ndetse itatse ubwiza bukurura abayigana
Ni ahantu ujya kuruhukira ukakirwa neza ku buryo utaha unyuzwe
M Hotel ifite ibyuma byagutse kandi birangwa n'isuku
Abatetsi baho bafite ubumenyi bubabashisha kugaburira uwo ari we wese bitewe n'igihugu aturutsemo
Imitako iri muri iyi hoteli ni kimwe mu biyiha isura nziza igakurura benshi
Ibinyobwa birimo ibisembuye n'ibidasembuye urabihasanga
Ifite akabari kiswe Lark Lobby mo imbere muri hoteli usangamo ibinyobwa bw'ubwoko bwose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages