Nta mukino aba bagabo bari bagiye gukina mu Rwanda nubwo babigize umwuga ahubwo bari muri gahunda yo kureba ibyiza birutatse.
Sergio Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehrer bose ni abakinnyi ba Paris Saint Germain (PSG) mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.
PSG ni imwe mu makipe afitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo kwamamaza u Rwanda mu buryo butandukanye.
Bakigera mu Rwanda bahise bajya muri Parike y’Akagera barahacumbika banareba ibyiza nyaburanga biri muri iyi pariki.
Aba bagabo bafashe umwanya bahura n’Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), Clare Akamanzi, basangira ifunguro mbere yo kujya gusura ingagi.
Bagize umwanya uhagije wo gusura Pariki y’Ibirunga aho batsuriye umubano n’ingagi n’izindi nyamanswa zitandukanye.
Basuye kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ruri ku Gisozi.
Igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Jenoside cyabaye ku Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022.
Bigeze kuwa Mbere tariki ya 2 Gicurasi 2022 nibwo aba bakinnyi bahuye n’itangazamakuru muri Kigali Convention Centre (KCC) banaganira n’abana bakina muri PSG Academy.
Muri iki kiganiro, abana bahawe umwanya babaza ibibazo by’amatsiko bahabwa ibisubizo mu buryo butandukanye bitewe n’uwabajijwe.
Mbere yo gutaha, Sergio Ramos yavuze ko yanezerewe cyane n’uko yasanze u Rwanda kandi bitazaherera aho ahubwo azagaruka.
Yagize ati “ Narishimye cyane ku buryo n’ubu gutaha ntabishamadukiye. Nzagaruka kuko ntabwo ibi byiza nabyigomwa igihe kirekire.”
Umunyezamu wa PSG n’Ikipe y’Igihugu ya Costa Rica, avuga ko amateka y’u Rwanda yamuhaye isomo rikomeye ry’uko igihugu cyakwiyubaka nyuma y’ibibazo.
Yagize ati “Mu mateka y’u Rwanda hari aho ugera ukagira amatsiko yo kubona uko rumeze ubu. Buri wese yibaza ibanga Abanyarwanda bakoresheje ngo bagarure ishusho y’igihugu.”
Sergio Ramos ni myugariro ukomeye ku rwego rw’Isi ukina mu mutima w’ubwugarizi muri PSG n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne kuva mu 2005.
Ramos w’imyaka 36 yatangiye ruhago mu 1992 akina mu Camas y’abato ahava mu 1996 ajya muri FC Sevilla y’abato kugeza mu 2003.
Mu 2005 yavuye muri FC Sevilla agana muri Real Madrid yavuyemo mu 2021 ajya muri PSG azakinira kugeza mu 2023.
Umunya-Costa Rica, Keylor Antonio Navas Gamboa w’imyaka 35 nawe yabaye muri Real Madrid imyaka itanu (2014-2019) mbere yo kujya muri PSG mu 2019.
Navas yabaye muri Levante kuva mu 2014, ikipe yakiniye nk’intizanyo ya Albacete yari yamuguze imyaka ibiri, 2010-2012.
Mu bwana bwe, yakiniye Saprissa kuva mu 1999 kugeza mu 2005 yinjira mu ikipe nkuru yavuyemo mu 2010 ajya muri Albacete.
Julian Draxler w’imyaka 28 akina hagati mu kibuga afasha abataha izamu. Yageze muri PSG mu 2017 avuye muri VFL Wolfsburg yabayemo kuva mu 2015 kugeza mu 2016.
Draxler kandi akinira Ikipe y’Igihugu Nkuru y’u Budage kuva mu 2012 akaba amaze gukinamo imikino 58. Julian kandi yakiniye Ikipe ya Schalke04 y’iwabo mu Budage.
Thilo Kehrer ni myugariro w’imyaka 25 ukinira PSG kuva mu 2018 ubwo yari avuye muri Schalke04 y’iwabo mu Budage.
Kehrer ni we wari muto mu bakinnyi ba PSG basuye u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda. Uyu kandi yakiniye VFB Stuttgart (2010-2012) na SSV Reutingen imyaka itandatu (2000-2006).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!