N’icyanya kigiye kubakwa na Koperative yo mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Nyagahinika ho mu Mudugudu wa Nyaruku. Kizubakwa ku buso Bungana na hagitari imwe.
Muri ubu bukerarugendo bushingiye ku baturage n’umuco (Community Based Tourism) bukorwa ku gice cya (River Side Trail) bufite inzira iva i Kinihira igakomereza kuri Base Camp ya Bitenga ikagera ku rutare rwa Ndaba.
Yose ifite uburebure bw’ibilometero 70. Ukeneye kuryoherwa n’iyi nzira ayimaramo iminsi 4 n’amajoro 3.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu mezi arindwi iki cyanya kizaba cyuzuye.
Ati “Icyanya cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco kigiye kubakwa na Koperative y’Urubyiruko kizafasha abantu kubona aho bagurira ikawa, amata y’inshyushyu, fromage, ibyo kurya bya Kinyarwanda, n’ibikomoka ku bugeni no kuba babona aho gucumbika higashishijwe tentes.”
Yavuze ko kizafasha mu guteza imbere ubukerarugendo, ko bizeye ko muri Nyakanga 2026 imirimo yo kugitunganya izaba yararangiye.
Perezida wa Koperative Ejo Heza Rubyiruko Gishwati-Mukura, Kalisa Obed igiye gutunganya iki cyanya yavuze ko igitekerezo cyo kubaka iki cyanya cyaturutse ku nama bagiye bagirwa basabwa kwagura ibikorwa.
Ati “Twagiriwe inama yo kwagura ibyo dukora. Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) mu gusaranganya umusaruro wakomotse kuri pariki iduha 10.900.000 Frw duhita dutangira gutekereza uko twakwagura umushinga, wo kumenyekanisha ‘Base Camps’ zirimo iya Bitenga, Karumbi na Gatenga, aho ibyinshi muri wo bizakorwa n’imbaraga zacu dufatanyije n’abafatanyabikorwa kugira ngo urangire.”
Hateganyijwe ko muri iki cyanya hazongerwemo ubukerarugendo bushingiye ku nka, mu rwuri rurengeje hegitari 10 zikikije iki cyanya, imikino gakondo n’itorero ribyina ikinyemera, kuzamuka ureba ibirunga n’Ikiyaga cya Kivu.
Koperative Ejo Heza Rubyiruko Gishwati -Mukura, igizwe n’abanyamuryango 57, ikora ibikorwa by’ubukerarugendo bwo gutembereza, kwakira no gucumbikira muri ‘tentes’ abasura ibyiza nyaburanga byo muri aka karere.
Ku mwaka yakira ababarirwa hagati ya 250 – 300, aho Umunyarwanda yishyura ibihumbi 30 Frw, umunamahanga akishyura hagati ya $50 - $100.
Mu 2020 ni bwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryashyize Pariki ya Gishwati-Mukura ku w’Umurage w’Isi, nyuma y’imyaka ine Leta y’u Rwanda iyongeye mu Pariki z’Igihugu ikaba iya kane.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangiye kuyicunga mu 2019, ariko ifungurwa ku mugaragaro mu 2020 ari bwo ba mukerarugendo batangiye gusura amoko arenga 130 y’inyoni, n’izindi nyamaswa nto zinyuranye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!