Ku wa 5 Ugushyingo 2020, umwaka umwe wari wuzuye itangiye imirimo, ari nabwo yatumiye abafatanyabikorwa bayo bifatanya mu kwishimira iyi ntambwe imaze guterwa.
Arkiyepiskopi wa Diyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda uheruka no gutorerwa kuba Cardinal, yashimiye abafatanyabikorwa bayo, abizeza ko bazakomeza kwakiranwa urugwiro muri iyi hotel.
Yashimiye byimazeyo abakiliya n’abafatanyabikorwa batahwemye kubana na Sainte Famille Hotel mu bihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19.
Ati “Ni umwaka utari woroshye kuko twatangiye COVID-19 ikadukoma mu nkokora, ariko twanze guhera hasi turabyuka. Nk’abafatanyabikorwa ba hafi mwakomeje gufatanya natwe, turabashimiye ku buryo bw’umwihariko.”
“Inshuti nyanshuti igaragarira aho rukomeye, kuba mwarakomeje kutuba hafi mu bihe bikomeye kugira ngo tuzanzamuke, ubu tukaba duhagaze, reka dushingure tugende, dukomezanye urugendo.”
Yavuze ko kwakira abantu neza ari imwe mu nshingano za Kiliziya Gatolika.
Ati “Mu ivanjili biratubabaza kubona umwana w’Imana yaraje ku Isi akabura icumbi, akazenguruka mu mahoteli y’i Yeruzaremu bakavuga bati haruzuye nta cumbi. Ubwo rero Kiliziya biri mu butumwa bwayo, kwakira abantu ibifite ku mutima.”
Umuyobozi wa Sainte Famille Hotel, Egide Bukumura, yavuze ko mu mwaka umwe iyi hoteli imaze ikora, bishimira urwego igezeho.
Ati “Tumaze kumenyekana mu rwego rushimishije, noneho byisumbuyeho kuba ari hoteli ya Kiliziya Gatolika ifite umwihariko mu gutanga serivisi nziza, bituma abakiliya bacu batugirira icyizere.”
Yavuze ko bishimiye cyane kuba Cardinal Kambanda yifatanyije na bo mu kwizihiza isabukuru y’umwaka wa mbere bamaze bakora.
Ati “Ni ibyishimo kuri hoteli yacu, kuba Cardinal yaje akifatanya natwe mu gushimira abafatanyabikorwa babanye natwe muri uyu mwaka, biragaragariza abakiliya ko abatekereza umunsi ku munsi.”
Sainte Famille Hotel ifite ibyumba 67 byo kuraramo, ikagira n’ibyumba by’inama birimo ibiringaniye byakira abantu 40, ibinini byakira 100, n’ikindi kinini cyane gikorerwamo inama, ubukwe n’indi myidagaduro gishobora kwakira abantu hagati ya 800 na 1000.
Iyi hoteli kandi ifite ibyumba byiza byo gukoreramo imirimo irimo ibiro, bikodeshwa ku biciro byiza. Ifite pisine (piscine), restaurant n’akabari bigezweho. Amafunguro ya ku manywa ahoraho kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, hagati ya saa Sita na saa Cyenda.
Iyi hoteli ifite umwihariko wo kuba ikozwe ahanini n’ibikoresho byakorewe mu Rwanda, ikagira parikingi ihagije ku bakiliya n’abahakorera, kandi ifite ahantu hanini yakirira abakiliya ku buryo babasha kwisanzura mu mahumbezi.
Sainte Famille Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali, hafi y’inyubako ya Paruwasi Ste Famille.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!