Ibyo bihangano ni monument eshatu, imwe izashyirwa mu isantere ya Rubengera, iya kabiri ishyirwe mu marembo y’Umujyi wa Karongi uturutse i Rubengera, iya gatatu ishyirwe muri rond-point y’imbere y’Ibitaro bya Kibuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko bamaze umwaka bashaka abafatanyabikorwa bazafatanya n’akarere kubaka ibi bihangano nyabugeni, no kwemeza niba ari ibihangano byiza bitanga amakuru n’ishusho y’Akarere ka Karongi.
Ati “Izi monuments zizajya kuri rond-point eshatu dufite. Ni ukureba ngo uzazibona azazihuza ate n’isura y’akarere. Ibyo twarabirangije. Ebyiri twamaze kubona abazidukorera. Turi kuvugana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi RTDA kubera ko zizashyirwa muri rond-point z’igihugu kugira ngo baduhe uburenganzira ariko banadufashe ku bugororangingo”.
Karongi ni akarere kanyurwamo n’uruhererane rw’imisozi igize Crête Congo-Nil, ibikagira akarere kagizwe ahanini n’imisozi nubwo gafite itaba ahegereye ku Kiyaga cya Kivu.
Igihangano kizashyirwa kuri rond-point y’imbere y’ibitaro bya Kibuye, ari nacyo akarere katarabonera umufatanyabikorwa wo kucyubaka, kigaragaramo umugabo n’umugore bari mu bukerarugendo bwo mu misozi miremire, amaterasi y’indinganire n’isumo y’amazi.
Muri aka karere niho honyine mu Rwanda hari uruganda rukora ubwato bugezweho.
Igihangano kizashyirwa mu marembo y’Umujyi wa Karongi uturutse i Rubengera, kigaragaramo umuntu utwaye ubwato. Ibi bishushyanya ubukerarugendo bukorerwa mu Kiyaga cya Kivu, bikanereka ko muri aka karere hari uruganda rukora ubwato.
Iki gishushanyo kizubakwa na Afrinest engineering, uruganda rukorera ubwato mu Karere ka Karongi ndetse amakuru IGIHE yamenye ni uko imirimo yo kucyubaka yatangiye, kikaba kizahagezwa cyaruzuye hasigaye kugiitekaho gusa.
Igihangano nyabugeni cya gatatu kizashyirwa mu masangano y’aho umuhanda uva i Rubavu werekeza i Karongi uhurira n’umuhanda Kigali-Karongi. Ni igihangano kigaragaramo umugabo uri gusarura ikawa n’umugore ufite iPad, bisobanura uko abahinzi bakorana n’ibigo by’imari.
Dr Muhawenimana Abed Cherif, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imari, Inkunga Finance Plc kizubaka igihangano cy’i Rubengera, yavuze ko mu mpamvu zatumye bagitekereza harimo ko i Rubengera ari ho bafite icyicaro gikuru, kurimbisha umujyi no guha ikaze abawusura, kubereka ibihingwa ngengabukungu bihari, no kwerekana ko hari ibigo by’imari byabafasha abakeneye kubitsa no kubikuza amafaranga.
Ati "Abahanga mu by’ubwubatsi bazadufasha kubaka iyi monument basuye aho izubakwa. Imirimo ishobora kudindira cyangwa ikihuta bitewe n’impamvu zitandukanye ariko duteganya ko yaba yamaze kuzura bitarenze ukwezi k’Ukwakira".
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Karongi, Ntwari Janvier, yavuze ko ibi bihangano ari igisubizo mu kurushaho kumenyekanisha ibyiza biri mu karere no kongera ba mukerarugendo cyane ko ari akarere k’ubukeragendo karimo amahoteli arenga 15 akora ku Kiyaga cya Kivu.
Biteganyijwe ko ibi bihangano nyabugeni bizuzura bitwaye miliyoni 150 Frw kuko buri kimwe gifite agaciro ka miliyoni 50 Frw.
Ibihangano nk’ibi bigaragaza umwihariko w’Akarere biboneka mu turere turimo Rubavu, Muhanga, Rwamagana, Kayonza na Kicukiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!