Inyamaswa ziboneka muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe zirimo amoko 13 y’ibisabantu, amoko 85 y’inyamabere, amoko 300 y’inyonyi, amoko 40 y’ibikururanda n’amoko 38 y’ibikeri.
Ibikorwaremezo byubatswe muri iyi pariki birimo ikiraro cyo mu kirere, umugozi wa zipline na rope course byiyongereye ku byiza karemano isanganywe.
Umubare w’abayisura wavuye ku bihumbi icyenda mu 2014, ugera ku bihumbi 24 mu 2024.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza Pariki ya Nyungwe n’abayituriye, Ntihemuka Pierre, yavuze ko abenshi mu bayisura iyo basobanuriwe amoko y’inyamaswa, bagira amatsiko yo kujya gusura inkomo n’impundu.
Ati “Inyamaswa zisurwa cyane ni impundu n’inkomo. Impundu impamvu bazihitamo ni inyamaswa ziri mu bwoko buboneka hake. Mu Rwanda uretse umuryango umwe uri muri Pariki ya Gishwati-Mukura, zikunze kuboneka muri Nyungwe kandi zikaboneka ku bwinshi”.
Ntihemuka avuga ko inkomo zo mu Rwanda nta handi ziboneka mu gihugu uretse muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Inkomo nazo ni inyamaswa ziri mu bwoko bwa maguge, zifite ibara ry’umukara n’umweru. Izi nyamaswa zikunze kugendera hamwe ku buryo ushobora kuzisanga hamwe zirenga 400.
Ntihemuka avuga ko inkomo ari inyamaswa z’inyamahoro, ndetse ku mu nyamaswa zijya zisohoka zikajya konera abaturage inkomo zitarimo.
Ati “Ifite ibara ry’umukara ikagira n’ibara ry’umweru ku buryo iyo uyireba ugira ngo ni umwavoka. Ni inyamaswa abantu bakunda kureba”.
Impundu ni inyamaswa zifite byinshi zihuriyeho n’abantu birimo gushyingura igihe zapfushije, gukora ikiriyo no gutinda ku kiriri igihe hari iyabyaye.
Mu nyamaswa zose z’ibisabantu, impundu ni yo ureba ukaba wakwibeshya ko ari umuntu. Impundu nta murizo igira, nta n’ubwoya igira ku kibuno.
Mu 2004 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Ishyamba rya Nyungwe ryari icyanya gikomye ihindutse Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Ibi byatumye mu 2020, u Rwanda rusinyana amasezerano n’Ikigo African Parks agiha uburenganzira bwo gucunga iyi pariki mu gihe cy’imyaka 20.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!