00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Castel Gandolfo, umujyi Papa Léon XIV agiye kuruhukiramo (Amafoto)

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 10 July 2025 saa 02:43
Yasuwe :

Nyuma y’akazi kenshi kakurikiye itorwa rye, Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yahisemo gufatira ikiruhuko cy’impeshyi mu Mujyi wa Castel Gandolfo, uherereye ku misozi iri hafi y’Ikiyaga cya Albano, mu Majyepfo y’u Burasirazuba bw’Umujyi wa Roma.

Ni umujyi muto uri mu bilometero 24 uvuye i Roma, uzwiho kwakira abapapa mu bihe by’ikiruhuko kuva kera, ariko wari umaze imyaka utabakira kuva ku bwa Papa Francis kuko we yari yarabihagaritse.

Papa Francis ntabwo yigeze afatira ibiruhuko hanze ya Vatican ahubwo yahitagamo kuruhukira muri Casa Santa Marta.

Papa Francis yari yarahisemo guhindura Castel Gandolfo nk’ahantu ndangamateka ndetse yemerera abantu ko basura ubusitani bwaho.

Abahasura bahabwa uburenganzira bwo gusura imodoka abapapa bakoreshaga kera. Bashoboraga no gusura aho abapapa baryama, ibiro byabo, na Chapelle basengeragamo.

Uwaherukaga kuharuhukira ni Papa Benedigito wa XVI.

Uyu mujyi wa Castel Gandolfo uri ku butumburuke bwa 426, ukaba uri ahantu hatuje, hakurura ba mukerarugendo kubera ubwiza bwaho, amateka ndetse n’ibidukikije bitanga amahumbezi mu gihe cy’impeshyi.

Muri ibi bihe, Papa Léon XIV yahisemo kuharuhukira mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Biteganyijwe ko azasura ibikorwa byita ku bidukikije, guhura n’abagize komite ishinzwe iterambere rirambye no gusoma misa izahuza abakozi b’imishinga yo kurengera ibidukikije.

Nubwo Papa Léon XIV ashaka kugarura uwo muco, ntabwo azakurikiza imigenzo ya kera. Aho kujya mu ngoro yaho yubatswe mu 1596, azaba mu nzu izwi nka Barberini, yitegeye Ikiyaga cya Albano, yicare ku butaka bwahoze ari ubw’Umwami w’Abami wa Roma uzwi nka Domitian.

Vatican yavuze ko Papa Léon XIV azaharuhukira, bigashoboka ko yajya no koga muri piscine yashyizweho ba Papa Yahani II ndetse nibishoboka akine na tennis.

Ubutaka bwa Castel Gandolfo bugenzurwa na Vatican butuwe n’abaturage bagera ku 9000 bukaba bugizwe na hegitari 135 z’ubuhinzi n’ubusitani. Ni na ho kandi hari icyicaro cy’ishami rya Vatican rishinzwe ubumenyi bw’ikirere.

Abaturage bo muri Castel Gandolfo bishimiye cyane kwakira Papa, bemeza ko uruzinduko rwe ruzongera gukurura ba mukerarugendo, bityo bikongera ubucuruzi n’imibereho myiza.

Umuyobozi w’Umujyi wa Castel Gandolfo, Alberto de Angelis, yabwiye CNN ko uru ruzinduko rwa Papa ari ikimenyetso gikomeye cy’urukundo n’icyubahiro cyagenewe uwo mujyi n’abawutuye, yongeraho ko rufite akamaro ku bukungu n’ubucuruzi.

Ati “Twizeye ko Papa Léon XIV azanasura umujyi, akaza kuganira n’abacuruzi, abaturage ndetse akaza no gusangira natwe.”

Alberto de Angelis, yashimangiye ko Castel Gandolfo ari Vatican ya kabiri, yakira abantu baturutse hirya no hino ku Isi.

Mu ntambara ya kabiri y’Isi, iyi ngoro y’ibiruhuko bya papa yabaye ubuhungiro bw’Abayahudi bahigwaga. Ni na ho hafatiwe filime ya ‘The Two Popes’, igaruka ku bitekerezo bitandukanye bya Papa Benedigito wa XVI ku hazaza ha Kiliziya Gatolika.

Umujyi wa Castel Gandolfo
Ubusitani bwa Barberini buri mu mujyi wa Castel Gandolfo
Uri i Castel Gandolfo aba yitegeye ikiyaga cya Albano
Papa Leo wa XIV asuhuza abaturage
Ubusitani bwa Barberini
Ubusitani bwa Berberini buri mu bikurura ba mukerarugendo
Ikiyaga cya Albano mu bikerereza abagenzi
Mu Mujyi wa Castel Gandolfo hari igice cyagenewe ahatangirwa amasomo y'amateka ya kera
Ingoro abapapa baruhukiragamo
Ahagenewe gusenga mu mujyi wa Castel Gandolfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages