Nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yaoze ibishoboka byose mu kubaka igihugu ihereye ku busa kandi n’urwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli ntirwarengejwe ingohe uko iminsi yashiraga indi igataha.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, Jackson Hakiza yabwiye IGIHE ko uru rwego rwateye imbere aho ibyumba by’amahoteli byageze ku 27.938 byakira abakiliya batandukanye mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Ni imirimo ikomeye kuko byiyongereyeho imyumba birenga ibihumbi 11 kuko byanganaga na 16.158 mu myaka itanu ishize.
Ati “Ni urwego rwateye imbere ndetse tuzakomeza kugira uruhare mu kuruzamura kuko rufatiye runini ubukungu bw’u Rwanda.”
Ibi byumba bibarizwa mu mahoteli 1.667 atanga serivisi zitandukanye zishingiye ku gucumbikira abantu. U Rwanda rufite hoteli icyenda z’inyenyeri eshanu.
Izi zirimo Bisate Eco Lodge iherereye mu Kinigi mu karere ka Musanze hafi neza na Pariki y’Ibirunga, yubatswe n’Ikigo Wilderness Safaris, yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 1 Nzeri 2017.
Harimo kandi Kigali Marriot Hotel yafunguwe ku mugaragaro ku wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2016. Yubatse rwagati mu Mujyi wa Kigali
Ni hoteli ifite ibyumba 250 birimo ibyakira abantu bo ku rwego rwa ba Perezida.
Hoteli z’inyenyeri eshanu zirimo Magashi Camp, Akagera National Park yubatswe mu 2018 muri Pariki y’Akagera, mu Ntara y’Iburasirazuba na One& Only Nyungwe House yubatswe mu 2010 iherereye muri Pariki ya Nyungwe.
Zirimo kandi One&Only Gorilla’s Nest iherereye mu Kinigi. Yatashywe na Perezida Kagame muri Gashyantare 2020. One &Only Gorilla’s Nest ifite ibyumba 21 bigezweho n’inzu zirindwi buri imwe iri ukwayo.
Radisson Blu Hotel & Convention Centre iri ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, ikaba yaratahiwe rimwe na Kigali Convention Centre na yo ifite inyenyeri eshanu hamwe na Singita Kwitonda Lodge y’i Musanze yubatswe n’Ikigo gikomeye mu bukerarugendo, Singita, ndetse yashowemo miliyoni $20.
The Retreat by Heaven ni hoteli y’inyenyeri eshanu yafunguye imiryango mu 2011 ishingwa na Josh na Alissa Ruxin, abanyamerika bakomoka muri Israel. Ifite ibyumba 20 iherereye mu Kiyovu.
U Rwanda kandi rufite hoteli 22 z’inyenyeri enye na hoteli 66 z’inyenyeri eshatu.
Aya mahoteli ni yo akomeje guteza imbere umusaruro uva mu bukerarugendo kuko ari yo acumbikira abantu benshi serivisi zihatangwa zigatuma abashoramari baza kuhashora imari.
Mu 2025 amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo mu 2025 ni miliyoni 685$, avuye kuri miliyoni 647$ zari zinjijwe mu 2024. Aya angana n’izamuka rya 6%.
Umubare w’abasura u Rwanda na wo wazamutseho 9% ugera ku bantu miliyoni 1,49. Benshi muri aba basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikunzwe kubera ingagi ndetse n’izindi pariki.
Umubare w’amafaranga u Rwanda rwinjije avuye mu nama, amamurikabikorwa n’amamurikagurisha ni miliyoni 94,7$, avuye kuri miliyoni 84,8$ zari zinjijwe n’ibi bikorwa mu 2024. Bingana n’izamuka rya 11%.
Muri rusange mu 2025, u Rwanda rwakiriye ibikorwa 165 biri ku rwego rw’akarere, Afurika n’Isi. Ababyitabiriye bacumbikiwe mu mahoteli atandukanye.
Hakiza ati “Twagiye dutera imbere. Imibare irabigaragaza. Uyu musaruro wavuye mu bukerarugendo ugaragaza inyongera kandi ntabwo usubira inyuma. Ibi bitubwira ko ari urwego rukomeje gutanga umusaruro ku bukungu bw’igihugu nko guhanga imirimo no gukurura ishoramari mpuzamahanga.”
Muri gahunda yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), byitezwe ko mu 2029 ubukerarugendo buzinjiriza igihugu miliyari 1.1$.
Urwego rw’ubukerarugendo ruhanga imirimo myinshi kuko nko mu 2024 bwahanze imirimo ibihumbi 165, iyo turebye ababukoramo.
Iyo ni imirimo myinshi cyane kuko yihariye 10% by’imirimo yose ihangwa mu gihugu ibyara inyungu ukuyemo iy’ubuhinzi n’ubworozi.
U Rwanda rufite gahunda yo guhanga imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.
Hakiza ati “Uruhare rw’abikorera ni runini cyane muri iyi ntego. Nubwo Leta ishyiraho akayo, abikorera na bo bafite ishoramari rikomeye kuko twakira abantu mu buryo butandukanye kandi tuzakomeza guharanira iterambere ry’uru rwego.”
Hakiza yagaragaje ko uretse ibyo kandi abikorera banagira uruhare mu kwamamaza ubukerarugendo rw’u Rwanda binyuze mu mahuriro n’amamurikagurisha atandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!