Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba bise izina umwana w’ingagi bayita “Narame”, uvuka kuri Mudakama mu muryango wa Mutobo.
Idris Elba ubwo yari afashe ijambo muri ibi birori, yavuze ko atewe ishema n’iterambere u Rwanda rwagezeho nyuma y’ibyo yabonye mu 2005 ubwo yari arugezemo bwa mbere.
Ati “Nageze mu Rwanda mu 2005, iyi ni inshuro ya kabiri ngeze hano , sinabasha kwiyumvisha uburyo u Rwanda rwiyubatsemo kuko rwabaye urugero rwiza n’icyitegererezo cya Afurika.”
“Ku ikarita y’Afurika aho u Rwanda ruri, ni mu mutima wa Afurika. Turabashimira cyane, Urakarama Rwanda.”
Uyu mukinnyi wa filime yageze mu Rwanda mu myaka 18 ishize ubwo yari aje mu bikorwa byo gufata amashusho ya filime “Sometimes in April” yakinnyemo, igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Idrissa Akuna Elba OBE ni umukinnyi wa filime w’Umwongereza wamamaye muri filime zirimo igaruka ku buzima bwa Nelson Mandela, Beast of No Nation, Luther: The Fallen Sun, The Suicide Squad, Three Thousand Years of Longing , Fast & Furious Presents: Hobbs & Shaw, Hijack, n’izindi.
Uyu mukinnyi wa filime ubifatanya no gukora umuziki, yaje mu Rwanda aherekejwe n’umugore we Sabrina Dhowre Elba umunya-Canada wubatse izina mu bijyanye no kumurika imideli akaba na ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye.
Sabrina Dhowre Elba wegukanye ikamba rya Miss Vancouver 2014, afite Ikigo cy’Imideli IMG Models gifite icyicaro mu Mujyi wa New York.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!