Kuva ryabaho, ishyamba rya Nyungwe ryaje guhinduka Pariki y’igihugu ya Nyungwe ryari amahirwe atabyazwa umusaruro, ahubwo riri mu mazi abira kubera ba rushimusi baryigabizaga bagatutira bagatwika.
Mu myaka 25 ishize ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, bwasanze bidakwiriye ko ahantu nyaburaga igihugu gifite hakomeza kugipfira ubusa, bwiha intego yo guteza imbere ubukerarugendo bungabunga ibidukikije.
Ni uko amwe mu mashyamba igihugu cyari gifite arimo n’irya Nyungwe yahindutse ibyanya bikomye atangira ku bungabungwa, biza no kurangira ishyamba rya Nyungwe rihindutse Pariki y’igihugu.
Nyuma yo guhinduka Pariki byabaye ngombwa ko ishakirwa ikigo kiyibyaza umusaruro mu bijyanye n’ubukerarugendo, ari naho havuye ibikorwaremezo bitatu birimo Zipline, umugozi wa metero 1935 ufasha abantu gutembera mu kirere cya Nyungwe bareba ubwiza bw’ibinyabuzima biyirimo, hakaba Rope course, umugozi wa metero 280 ufasha abantu kunyura mu ntambanyi, na Munazi Lodge, hoteli yubatse rwagati mu ishyamba rya Nyungwe kugeza ubu.
Ibi bikorwaremezo n’umusaruro w’amasezerano y’ubufatanye Guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’Ikigo African Parks kizobereye mu bijyanye n’imicungire no kubyaza umusaruro ibyanya bikomye.
Nyuma yo kubona ko abasura Nyungwe bagorwa no kuba iyi pariki itifitemo hoteli bigatuma bajya kurara mu nkengero zayo, ubuyobozi bwahisemo kubaka Munazi Lodge.
Iyi hoteli yatangiye kubakwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 imirimo yo kuyubaka irangira mu ntangiriro za 2025. Hakurikiraho imirimo yo gushyiramo ibikoresho, yarangiye mu mpera za Gicurasi 2025, itangira kwakira abayigana muri Kamena.
Izina Munazi ryahawe iyi hoteli rikomoka ku giti cyitwa Umunazi. Ni igiti gikura kikagandara ku buryo iyo ukirebye uri munsi yacyo usanga gifite ishusho y’umutaka.
Mu gihe cy’abakiliya bake, icyumba gihebuje muri iyi hoteli umunyamahanga ugishaka yishyura 220$ ku ijoro naho mu mpeshyi ubwo abakiliya baba ari benshi akacyishyura 270$ ku ijoro rimwe.
Icyo cyumba mu itumba Umunyarwanda acyishyura 180$ naho mu mpeshyi akishyura 220$.
Iyi hoteli ariko ifite n’ibyumba bisanzwe Umunyamahanga yishyura 185$ mu itumba, yaza mu mpeshyi akacyishyura 230$.
Ibi byumba byose umukiliya ubirayemo yumva amajwi y’udusimba n’akayaga kava muri iyi Pariki ya Nyungwe iri ku buso bwa km2 1019.
Ni hoteli yubakishije imbaho kuva aho abantu bakandagiza ibirenge kugera ku nkuta. Ibikoresho byo muri iyi hoteli byose byakorewe mu Rwanda.
Ni hoteli rukumbi iboneka muri Nyungwe hagati kuko ibimburiye izindi zose zishobora kuzubakwa muri Nyungwe. Ifite ibitanda 20 bivuze ko ifite ubushobozi bwo gucumbikira abantu 20 mu ijoro rimwe.
Umwana uri hagati y’imyaka itandatu na 12 iyo ayirayemo yishyuzwa 100$, umwana uri munsi y’imyaka itandatu ntabwo yishyuzwa, naho urengeje imyaka 12 yishyura nk’umuntu mukuru.
Iyi hoteli yuzuye itwaye arenga ibihumbi 612$ hatabariwemo ibikoresho biyirimo. Kuri ubu ikoresha abakozi 25 ariko biteganyijwe ko baziyongera bakagera ku bakozi 60.
Zipline
Ni umugozi ufasha ba mukerarugendo gutembera mu kirere cy’ishyamba rya Pariki ya Nyungwe watangiye kubakwa mu 2024 ukaba waruzuye Gicurasi 2025 utwaye arenga 342$.
Mu kwezi kumwe uyu mugozi umaze utangiye gukoreshwa umaze kunyuraho abantu barenga 800 biganjemo Abanyarwanda ku kigero kiri hejuru ya 90%.
Ni umugozi ufite uburebure bwa metero 1935, ugizwe n’ibice bitatu, igice cya mbere umuntu akoresha amasengonda 20, icya kabiri agakoresha 43 naho igice cya gatatu agakoresha amasengonda 58.
Bitewe n’uko iyo umuntu avuye ku gice kimwe ajya ku kindi hari akagendo kagufi akora n’amaguru, umuntu wihuse ashobora kuba arangije kugenda izi metero 1935 mu minota itanu.
Umunyamahanga ukeneye kugendera kuri uyu mugozi yishyura 100$, Umunyamahanga utuye muri Afurika y’Iburasirazuba yishyura 80$ naho Umunyarwanda akishyura 20000 Frw.
Rope course
Ni umugozi utari muremure cyane kuko ufite metero 280, kimwe na Zipline nawo ufasha ba mukerarugendo kwidagadura. Uyu mugozi nubwo atari muremure uha akazi gakomeye umuntu uri kuwunyuraho kuko agenda akandagira ku bintu byizunguza ku buryo adafite imigozi imufashe yagwa.
Umuntu wese urangije Rope course yiyumva nk’utahukanye intsinzi ku rugamba ndetse binamufasha kwigirira icyizere.
Umunyamahanga yishyura 35$ kugira ngo anyure kuri uyu mugozi umufasha kurenga intambamyi, umunyamahanga utuye muri Afurika y’Iburasirazuba yishyura 20$, Umunyarwanda akishyura 10000Frw.
Umunyamahanga ukeneye kugenda kuri Canopy Walk, ikiraro cyo mu kirere kimaze kuba ikimenyabose muri Nyungwe yishyura 125$, Umunyamahanga utuye muri Afurika y’Iburasirazuba yishyura 100$ naho Umunyarwanda yishyura ibihumbi 23Frw.
Umunyamahanga ukeneye gusurira rimwe Rope Course, Zipline na Canopy Walk yishyura 150$, umunyamahanga utuye muri Afurika y’Iburasirazuba yishyura 110$ naho Umunyarwanda akishyura ibihumbi 40Frw.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika watashye ku mugaragaro ibi bikorwaremezo yavuze ko igihugu kibyitezeho kongera ba mukerarugendo no gufasha igihugu kugera ku nteko cyihaye yo kongera amafaranga ava mu bukerarugendo akagera kuri miliyari y’amadolari zitarenze 2030.
Ati "U Rwanda rwahisemo ubukerarugendo bukorerwa ku buso buto ariko bw’agaciro kanini".
Magingo aya ubukerarugendo ni imwe mu nkingi za mwamba zifashe ubukungu bw’igihugu kuko bwinjiriza u Rwanda agera kuri miliyari 1900Frw ku mwaka.
Afrika yagaragaje ko Politiki ya Leta yo guteza imbere ubukerarugendo ariyo yatumye umusaruro ubuvamo uva kuri miliyoni 7$ mu 2006 ubu ukaba ugeze kuri miliyoni 660$ ndetse intego akaba ari ugukomeza kuyongera akarenga miliyari 1$ bitarenze 2030.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence yashimye ibi bikorwaremezo byashyizwe muri Nyungwe avuga ko bihuye n’icyiciro cya kabiri cya gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere NST2.
Ati "Ni ibikorwaremezo bihuye n’intego esheshatu za NST2 kuko biragaragamo kubaka ubudahangarwa ku mihindagurukire y’ibihe, harimo guhanga imirimo kuko abayobora ba mukerarugendo ni Abanyarwanda kandi n’ibiribwa bitegurirwa abagana hoteli bigurwa mu giturage cy’inaha".
Umusaruro uva mu bukerarugendo bukorerwa muri Nyungwe uri kwiyongera ku muvuduko mwinshi kuko wavuye ku bihumbi 300$ mu 2021 uba miliyoni 2,3$ mu 2024, bikaba byitezwe ko uzagera miliyoni 3,4$ mu 2025.
Ibikorwaremezo byatwashywe byose hamwe byatangiye kubakwa 2024 bikaba byaruzuye mu 2025 bitwaye arenga miliyari 1Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!