Uyu mukino ukinirwa mu bice bitandukanye birimo iyo mu muhanda n’iyo mu misozi. Mu Rwanda umenyerewe ni uwo mu muhanda [nka Tour du Rwanda 2023 n’andi marushanwa atandukanye] ariko kuri ubu n’uwo mu misozi umaze gushinga imizi.
Mu mpera z’umwaka ushize, ni bwo hakinwe Irushanwa ry’Amagare yo mu Misozi “Rwandan Epic” ku nshuro ya gatatu. Ryabereye mu bice birimo ibyo mu Mujyi wa Kigali, Amajyaruguru no mu Burengerazuba mu Ugushyingo 2022.
Mbere y’isiganwa nyirizina, hakinwe iryo kwishimisha aho abaryitabiriye bavuye kuri Kigali Convention Centre bagana kuri Green Park Gahanga muri Kicukiro, ku ntera y’ibilometero 25.
Green Park Gahanga ni agasozi gaherereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kagasa, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Kari ku buso bwa hegitari imwe.
Ni ahantu hashyiriweho by’umwihariko gukinirwa amagare yo mu misozi ariko hakungahaye ku muco wa Kinyarwanda aho uhatembereye ahabona ibirangamateka bitandukanye birimo imiterere y’inzu gakondo, imikino yo hambere ndetse n’igezweho n’ibindi.
Green Park Gahanga ni ahantu hatunganyijwe ho kuruhukira no kwidagadurira binyuze mu mikino itandukanye. Ni wo mushinga wa mbere muri Kigali wahurije hamwe imikino iyobowe n’uw’amagare yo mu misozi [Mountain Bike].
Indi mikino ihabarizwa irimo Basketball, Badminton, Volleyball, Beach Volleyball, Igisoro, Beach Tennis, Table Tennis, Mini-Football, imyitozo ngororangingo ikorerwa muri gym tonic na siporo zo kuzamuka imisozi zikorwa hifashishijwe ‘escalier’.
Inzira y’amagare yatunganyijwe ku buryo ishobora kwakira imyitozo y’abakinnyi b’amagare yo mu misozi ndetse yanakira amarushanwa nka Rwandan Epic.
Mu bitekerezwaho harimo ko yakwagurwa ku buryo yakwakira nka Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare mu misozi.
Mu 2014 ni bwo Ngarambe Jean Paul, washinze Green Park Gahanga, yagize igitekerezo cyo gushyiraho aha hantu. Yari agamije gutanga umusanzu we mu iterambere ry’umukino w’amagare yihebeye ariko akanashyira itafari ku gushyigikira ubukerarugendo bushingiye ku igare.
Yabwiye IGIHE ko “mu mikino yose ihabarizwa twahisemo guteza imbere uw’amagare yo mu misozi nk’ugomba guhagararira indi.’’
Muri Green Sports Park hatunganyijwe inzira yabugenewe yifashishwa n’abakina Isiganwa ry’Amagare yo mu Misozi, ireshya n’ikilometero kirenga kimwe.
Yakomeje ati “Muri uwo musozi hari inzira izajya inyuramo amagare [izwi nka Mountain Bike Trail], aho ababishaka bamanuka n’aho baterera bagana ku musozi.’’
“Iyo ufite iyo mikino yose ufata umwe nk’uhagarariye indi, twahisemo inzira y’amagare kuko ubu u Rwanda rutera imbere kandi ruhanze amaso ubukerarugendo bushingiye ku igare.’’
Ngarambe yavuze ko batekereje ku mukino w’amagare kuko ubu winjiriza igihugu amadovize.
Ati “Twaravuze ngo reka dufate umukino w’igare, tuwutunganye neza uzajye ukurura ba mukerarugendo.’’
U Rwanda rwatangiye guharura inzira yo guteza imbere amagare ndetse ni rwo ruzakira Shampiyona y’Isi y’Amagare mu 2025.
Green Park Gahanga iri ku musozi ufite ubusitani impande zawo zose ku buryo uhari aba ahumeka akayaga kabivaho.
Imyubakire y’inyubako ziyirimo yakozwe mu buryo butangiza ibidukikije bigendanye n’icyerekezo cy’igihugu n’Isi muri rusange. Umuriro ukoreshwa muri iyi pariki ni ukomoka ku mirasire y’izuba.
Muri Mutarama 2022 ni bwo Green Park Gahanga yafunguwe. Usibye ibibuga biyirimo, inafite inzu ndangamuco irimo ibikoresho gakondo byo mu Rwanda rwo hambere. Uhasuye kandi ashobora kubona aho aruhukira afata icyo kunywa n’amafunguro y’ubwoko butandukanye.
Igishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo bw’u Rwanda mu myaka isaga 30 iri imbere kigaragaza ko bimwe mu bikorwa bizaba bibugize harimo n’imikino yo ku rwego mpuzamahanga.
Rwandan Epic yasoje umwaka wa 2022 yaganuriwe muri Green Park Gahanga
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!