Munyagitare Epimaque utuye kuri icyo kirwa, asobanura ko hiswe hatyo bikomotse ku buryo hari hashyushye bitewe n’utubari twaho twari dutangiye gucuranga indirimbo zitandukanye.
Ngo byatangiye mu 1993 na mbere y’aho ubwo utubari twajya ducuranga hakoreshejwe radiyo yitwa ’technica’ yajyagamo gaseti.
Ati “Kera hari abantu bacuruzaga za Primus [gahuzamiryango] bityo hazamuka hagaragara neza, abaturage bari bahatuye bitewe n’uko bajyaga bumva ngo hari umujyi wa Kenya, bituma bahitirira ngo ni muri Kenya, kubera ibyishimo by’ukuntu hari hameze, n’umuziki wahabonekaga, icyo gihe kubona radiyo byari imboneka rimwe.”
Nubwo Munyagitare atibuka neza amazina y’indirimbo zacurangwaga bigatuma hitwa ‘Kenya’ ngo hari nk’indirimo yari iharawe baririmbaga bagera hagati bati “oye Kenya!”, ‘Nairobi Night’ y’itsinda Lokassa&Soukous n’izindi ziri mu njyana y’injyaruwa.
Ati “Ababyeyi bacu nubwo bagiye basaza nibo bayise ‘Kenya’ bakurikije ukuntu babonaga hameze neza, hari umuziki usobanutse, ari santere iri gutera imbere, bituma bayitirira ‘Kenya’ nkuko bajya bumva kera kuri radiyo abacuranzi bacuranga, bajya kumva bakumva baravuze ngo ‘oye Kenya!’
Mugenzi we Habimana Justin , avuga ko n’abavaga hakurya bazaga kunywera ku kirwa kubera hari agasantere gashyushye.
Ati “Kenya byatangiye ari agasantere abantu bayihuriramo ari benshi, hari n’abaturukaga hakurya bagahurira hano, noneho babonye ukuntu hari kuzamuka bahagereranya na Kenya.”
Kuri ubu Kenya yabaye agasantere gasanzwe, kuko hari utundi twayitambutse mu yindi Mirenge y’Akarere ka Rutsiro zirimo Gakeri, Nkomero, Nkora, Gisiza n’izindi.
Ikirwa cya Bugarura kiri nko mu birometero bitatu uvuye ku gice cy’ubutaka mu Murenge wa Boneza. Hari umuriro w’amashanyarazi, amashuri amavuriro n’ubwato bubafasha gushyikirana n’abandi.
Abaturage bahatuye babeshejweho n’imirimo itandukanye irimo uburobyi, ubuhinzi bwiganjemo ubwa kawa n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO