Iri murikagurisha ngarukamwaka ryabereye mu Buholandi, kuva tariki 9 kugeza tariki ya 14 Mutarama 2018 mu Mujyi wa Utrecht.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, aganira na IGIHE yavuze ko iryo murika ryagenze neza ndetse ryabaye umwanya mwiza wo gusobanurira abaryitabiriye ibyiza by’u Rwanda.
Yagize ati “Twagize umwanya mwiza wihariye wo kwerekana ibyiza bitatse u Rwanda. Ba mukerarugendo bashobora gusura, dufatanyije na RDB, RwandAir n’abikorera bakora ibijyanye n’ubukerarugendo.”
Uretse RwandAir n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Iri murikagurisha ryanitabiriwe n’abikorera.
Ambasaderi Karabaranga yavuze ko ari ubwitange bukomeye cyane kuri abo bikorera ku giti cyabo, kuko uretse kumurika, banafasha igihugu kumenyekana.
Ati “Usanga batagurisha gusa, ahubwo banadufasha gusobanura aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, umutekano warwo, bigakurura abadusura.”
Ambasaderi Karabaranga yanavuze ko uyu mwaka umwanya w’u Rwanda (stand) muri iryo murikagurisha wagutse ku buryo byatumye n’ibimurikwa byiyongera.
Ati “Uyu mwaka twashimishijwe n’uko aho dukorera (Stand-Rwanda) hagutse. Hari aho dutangira ibiganiro, twerekanira filime ngufi ku bukerarugendo, aho dusangirira ikawa n’icyayi by’u Rwanda n’abadusura mu rwego rwo kubimenyekanisha.”
Amb. Karabaranga yanagarutse ku buryo bashishikariza ababasuye kuzaza gusura n’u Rwanda hagendewe ku ivugururwa ry’imitangire ya visa nyuma y’uko ubu umunyamahanga wese yemerewe guhabwa visa ageze ku mupaka w’u Rwanda cyangwa ku kibuga cy’indege.
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama muri RDB, Yves Ngenzi, yavuze ko bazakomeza gushyira imbaraga muri iryo murikagurisha kuko basanze ari ingirakamaro.
Ati “Nka RDB tuzakomeza gushyiramo imbaraga, kuko biragaragara kuko twagize abantu benshi. Iyo ugereranyije n’indi myaka usanga bagenda barushaho kwiyongera, natwe rero tugomba kujyana n’ibihe. Icyiza kindi ni uko twakiriye benshi bemeye kuzaza gusura igihugu cyacu bwa mbere, nanaganiriye n’abavuyeyo bifuza kugaruka ndetse n’abazaza mu karere bagaca no mu Rwanda, icyo tugiye gukomeza gukora ni ugukomeza kubashakira ibijyanye n’ibyo bifuza.”
Ngenzi yavuze ko kugenda neza kw’imurikagurisha babifashijwemo na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ndetse n’abikorera baje kumurika ibikorwa byabo bavuye mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO