00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingagi zo mu Rwanda zaje imbere mu nyamaswa zikwiye gusurwa kurusha izindi ku Isi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 31 August 2026 saa 01:04
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya bwashyize gusura ingagi zo mu misozi zo mu Rwanda ku mwanya wa mbere mu bikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku kureba inyamaswa zo mu gasozi abantu bakwiriye kwitabira kurusha ibindi ku Isi.

Uru rutonde rushya rwagaragaje ko guhura n’ingagi zo mu misozi mu mashyamba yo mu Rwanda ari kimwe mu bikorwa by’ubukerarugendo bifite umwihariko ukomeye, kuko biha abashyitsi amahirwe yo kubona izi nyamaswa zidasanzwe mu buzima bwazo bwa buri munsi, aho kuzirebera mu bigo bishyirwamo inyamaswa.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubukerarugendo cyo mu Bwongereza cyitwa Bailey Robinson, binyuze mu cyegeranyo cyiswe Wildlife Experience Index.

Cyashyize ku rutonde ibikorwa 30 by’ubukerarugendo bwo gusura inyamaswa bidasanzwe ku Isi. Iki cyegeranyo cyasuzumye ahantu hatandukanye hashingiwe ku bintu birimo umwihariko w’inyamaswa, uko ziboneka, akamaro ko kuzibungabunga, aho ibikorwa biherereye, uburyo abashyitsi babigeraho ndetse n’amahirwe yo kuzibona.

Bailey Robinson ni ikigo gishinzwe gutegura ingendo zidasanzwe, cyakoze iri sesengura kigamije kugaragaza ahantu hadasanzwe mu bijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku kureba inyamaswa zo mu gasozi.

Muri uru rutonde, gusura ingagi zo mu misozi zo mu Rwanda byaje ku mwanya wa mbere n’amanota 90 kuri 100, bikaba byaratewe ahanini n’amahirwe menshi abashyitsi bafite yo kuzibona bayobowe n’abakurikirana ingagi babimenyereye.

Mu Rwanda, ibikorwa byo gusura ingagi bikorerwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho abashyitsi bagabanywa mu matsinda mato maze bagahabwa umuryango w’ingagi bakurikirana bayobowe n’abayobora babifitiye ubumenyi.

Kugira ngo ibikorwa byo gusura izi nyamaswa bitabangamira imibereho yazo, hashyizweho amabwiriza akomeye agabanya umubare w’abazisura.

Mu Rwanda hatangwa impushya 96 gusa buri munsi, ibintu bituma ibikorwa byo kuzisura bigira umwihariko kandi bikarinda ko ingagi zibangamirwa n’ubwinshi bw’abazigana.

Ubu buryo kandi bufasha mu kubungabunga ingagi n’aho ziba, kuko amafaranga ava mu bukerarugendo ashyigikira ibikorwa byo kurinda amashyamba no kurwanya ibikorwa byangiza ibinyabuzima. Abaturage batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga na bo bagerwaho n’inyungu ziva muri ubu bukerarugendo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ku Isi hasigaye ingagi zo mu misozi zigera ku 1.000 gusa, ziba mu mashyamba yo mu Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigatuma kuzibona ari amahirwe adasanzwe ku bakunda ibidukikije.

Gusura ingagi ntibigamije gusa gushimisha abakerarugendo, ahubwo binagira uruhare mu kubungabunga ubu bwoko bw’inyamaswa ziri mu zishobora gucika.

Abifuza kujya gusura ingagi mu Rwanda basabwa kwitegura urugendo rwo mu misozi, kuko akenshi bisaba kugenda amasaha menshi mu mashyamba y’ibirunga no mu nzira zigoranye.

Uretse gusura ingagi, mu bindi bikorwa by’ubukerarugendo byagaragajwe muri Wildlife Experience Index ya Bailey Robinson, harimo kureba inyoni zo mu bwoko bwa Emperor Penguin muri Antarctica, gusura inyamaswa za Saiga muri Kazakhstan, gukurikirana ingwe zo mu rubura mu misozi ya Himalaya, ndetse no kureba inkura zo mu bwoko bwa Javan muri Indonesia.

Mu bindi byashyizwe mu icumi bya mbere harimo gusura inkura z’umukara muri Namibia na Kenya, kureba idubu y’ibara ry’umweru muri Svalbard, gusura inkende za Orangutan muri Borneo.

Muri Afurika, uretse Rwanda na Uganda byagaragaye cyane kubera ingagi zo mu misozi, ibindi bihugu byagaragaye muri uru rutonde ni Namibia na Kenya kubera inkura z’umukara, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ingagi zo mu bwoko bwa Eastern Lowland, ndetse na Botswana na Tanzania kubera ibikorwa byo kureba imbwa zo mu gasozi.

Ingagi zo mu Rwanda zaje imbere mu nyamaswa zikwiye gusurwa kurusha izindi ku Isi
Ibikorwa byo gusura ingagi byinjiriza u Rwanda akayabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages