Imwe muri hoteli zitangarirwa na benshi bitewe n’uburyo bwihariye yubatswemo ndetse n’ibiyigize, ni Cormoran Lodge, yubatswe ku musozi uri mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ikaba ikikijwe n’ibiti bizana amahumbezi, ndetse ibiyubatse n’ibikoresho hafi ya byose biyirimo bikaba bikoze mu biti.
Ni hoteli yubatswe hatabayeho gusiza, ndetse aho iri ibiti byari bihasanzwe n’uko umusozi wari uteye ntibyahungabanyijwe, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Ni hoteli yakomotse ku gitekerezo cy’Umubiligi wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, akaba yaravukiye i Burundi agakurira mu Rwanda, Nathalie Cox. Urukundo yakunze u Rwanda, ni rwo rwatumye ahashora imari ahubaka iyo hoteli y’inyenyeri eshatu ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Inkuru ya Nathalie ihera mu 1945. Icyo gihe ni bwo sekuru ubyara nyina yageze muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), avuye iwabo mu Bubiligi.
Akigera muri RDC yabonye imiterere yo muri Afurika, ahitamo gusubira iwabo akajya kuzana umuryango we, dore ko igihugu cye cyari mu biri kugirwaho ingaruka n’Intambara y’Isi ya Kabiri.
Mu bana be yazanye harimo na Nyina wa Nathalie Cox, we wakuze agahitamo kuva muri RDC, ahubwo akajya gutura i Burundi, ari naho yashakiye umugabo babyaranye Nathalie Cox.
Ubwo Nathalie yari agize imyaka itanu, Se yitabye Imana biba ngombwa ko nyina wakoraga mu Bunyamabanga bw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Burundi ahava akajya gutura i Kigali, aho yari afite musaza we wahatangije ikigo cya SAR Motors gicuruza imodoka.
Mu kiganiro cyihariye Nathalie yagiranye na IGIHE, yavuze ko akunda u Rwanda ndetse aterwa ishema no kwitwa Umunyarwandakazi.
Ati “Nkunda u Rwanda kubera ikirere cyarwo cya mbere cyiza ku Isi. Ntihakonja, ntihashyuha ni heza cyane.”
Igitekerezo cya Cormoran Lodge
Nathalie yakundaga gutemberera ahantu hatandukanye mu Rwanda. Mu 2005 yageze ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu arahakunda, ahagura ubutaka, ahita atangira no kuhubaka hoteli ifatanye n’urugo rwe.
Ni hoteli y’ibyumba birindwi, ikaba imwe muri hoteli 17 ziri mu Karere ka Karongi. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 21 kubera umukiriya ubishatse bamwongerera umubare w’ibitanda.
Cormoran Lodge yubakishije ibiti n’imbaho kuva aho umuntu akandagiza ibirenge, kugera ku nkuta na ‘Plafond’, ahantu usanga amakaro ni agace gato ko mu bwiherero, ubwogero no mu gikoni.
Ni hoteli igizwe n’inzu zitandukanye, aho buri imwe iri ukwayo kandi igeretse rimwe. Ibintu Nathalie avuga ko yakoze mu rwego rwo kurinda umutekano w’ubuzima bwite bw’abakiriya ba Cormoran Lodge.
Nathalie akigura ubu butaka yahise atangira gushinga ibiti, asasaho imbaho, azamuraho inzu atabanje gusiza no kumena beto.
Ati “Abantu bakunda gusiza no kumena beto, biriya bintu ni ukwangiza ibidukikije. Njye nahisemo kubakisha ibiti kubera ko ibiti biraramba, kandi inzu y’ibiti ntishyuha cyane ntinakonja cyane.”
Iyi hoteli irimo imitako ya Kinyarwanda. Buri cyumba kitiranwa na rimwe mu mabara agize umukororombya. Harimo ‘Orange Room’, ‘Blue Room’, ‘Red Room’, ‘Green Room’, ‘Yellow Room’ n’ibindi.
Iyo ugeze mu cyumba usanga ibikoresho byose kuva ku itapi, amashuka, amarido, ikaramu byo muri icyo cyumba bifite ibara ry’icyo cyumba.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, aherutse gutangaza ko bahisemo guteza imbere ubukerarugendo butangiza ikirere, dore ko “iyo abantu bahuriye ahantu hamwe ari benshi bigira ingaruka mbi ku bidukikije biri aho hantu.”
Ijoro ni 105-185$
Nathalie avuga ko kimwe mu bibazo akunze kubazwa na benshi mu bagana iyi hoteli ari impamvu yahisemo izina ‘Cormoran’.
Umuyobozi w’iyi hoteli, Lievens Steve, yavuze ko iri zina rikomoka ku nyoni yitwa ityo ikunze kuba mu biyaga, igatungwa n’amafi. Iyo iguruka ntikunze gutumbagira ngo ifate ikirere ahubwo igurukira hafi y’amazi, bifite aho bihuriye n’imiterere ya Cormoran Lodge na yo iri hafi y’amazi.
Abenshi mu bagana iyi hoteli bagira amahirwe yo kubona inyoni nyinshi kuko ibiti byari bihari mbere y’uko yubakwa bitatemwe ahubwo hatewe ibindi.
Uraye muri iyi hoteli atuye mu Rwanda yishyura 105$ ku cyumba kirimo igitanda kimwe, hajyamo icya kabiri akishyura 145$, yakenera igitanda cya gatatu akongeraho 75$.
Uyirayemo adatuye mu Rwanda yishyura 145$ harimo igitanda kimwe, hajyamo icya kabiri akishyura 185$, yakenera icya gatatu akongeraho 95$.
Kuva ku mwana ukivuka kugera ku mwana w’imyaka ine ntabwo bishyuzwa, kuva ku mwana w’imyaka itanu kugera k’ufite imyaka 12 yishyuzwa 37$. Aha ni ku Banyarwanda mu gihe udatuye mu Rwanda ari 47$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!