00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu Umujyi wa Kigali witeze mu kuba mu ihuriro ry’imijyi myiza yo kuberamo inama ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 July 2026 saa 02:23
Yasuwe :

Mu minsi ishize ni bwo inkuru nziza yatashye mu matwi y’Abanyarwanda ko Umujyi wa Kigali winjiye mu ihuriro mpuzamahanga rya ‘BestCities Global Alliance’ rihuza imijyi izwi nk’ahantu heza habera inama n’ibikorwa by’ubucuruzi, uba umujyi wa 14 winjiye muri iri huriro ku Isi.

Ni ibintu bitapfuye kwizana kuko mu myaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo, kwimakaza umutekano no kunoza ibintu byose bituma ba mukerarugendo bisanga.

Kuba Kigali yarinjiye muri BestCities Global Alliance, rihuza imijyi izwiho kuba indashyikirwa mu kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga, ni indi ntambwe ishimangira umwanya w’u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama, imurikabikorwa n’ibindi bikorwa mpuzamahanga bizwi nka MICE.

Kigali yinjiye muri iri huriro mu ntangiriro z’iki cyumweru, bivuze ko mu buryo budasubirwaho yagiye ku rutonde rw’imijyi ifite izina rikomeye ku Isi mu kwakira inama mpuzamahanga.

BestCities Global Alliance ni ihuriro mpuzamahanga rihuza imijyi 14 (wongeyeho n’Umujyi wa Kigali) izwiho kugira ubushobozi bwo kwakira inama mpuzamahanga n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Iri huriro rigamije gufasha imijyi irigize gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu gutegura inama, kunoza serivisi zihabwa abashyitsi ndetse no gukurura ibikorwa mpuzamahanga muri iyo mijyi.

Kuba umujyi winjiye muri iri huriro, ntibishingira gusa ku kuba ufite ahantu ho gukorera inama, ahubwo harebwa n’ubushobozi bwawo mu gutanga serivisi nziza, umutekano, ibikorwaremezo bihagije ndetse n’ubushobozi bwo kwakira abashyitsi baturutse ku migabane itandukanye.

Iri huriro ryashinzwe mu 2000 binyuze mu bufatanye bw’imijyi ya Melbourne (Australie), Vancouver (Canada) na San Francisco (Amerika), yari ifite intego yo gushyiraho ihuriro ry’imijyi hagamijwe gutanga serivisi nziza mu bijyanye no kwakira inama n’abashyitsi mpuzamahanga. Kugeza ubu ifite abaturage bagera kuri miliyoni 50

Umujyi wa Kigali winjiye muri iri huriro usanze indi mijyi izwi ku Isi mu kwakira inama mpuzamahanga, harimo
Berlin, Cape Town, Copenhagen, Dubai, Dublin, Guadalajara, Houston, Madrid, Melbourne, Singapore, Tokyo, Vancouver na Washington DC.

Kimwe mu by’ingenzi Umujyi wa Kigali uzungukira muri iri huriro ni ukurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga nk’ahantu hakwiriye kubera inama n’ibikorwa bikomeye.

Abategura inama mpuzamahanga bakunze gushaka ahantu bafite icyizere ko bazabona serivisi nziza, umutekano n’ubushobozi bwo kwakira abitabiriye ibikorwa byabo. Kuba Umujyi wa Kigali uri muri iri huriro bituma ugira amahirwe menshi yo kugera ku miryango mpuzamahanga ishaka aho yakorera inama.

Na none kandi, kuba iri muri BestCities bizafasha Umujyi wa Kigali gusangira ubunararibonye n’indi mijyi imaze igihe iri imbere muri uru rwego, cyane cyane mu bijyanye no gutegura inama n’ibirori, gukoresha ikoranabuhanga no kunoza uburyo abashyitsi bakirwa.

Ibi bishobora no gufasha u Rwanda kongera umubare w’inama mpuzamahanga rwakira, bigatanga umusaruro ku nzego zitandukanye zirimo amahoteli, ubwikorezi, ubukerarugendo, ubucuruzi n’izindi serivisi.

Kigali ihagaze ite mu kwakira inama mpuzamahanga?

Mu myaka ishize, Umujyi wa Kigali wagiye ugaragaza iterambere rikomeye mu rwego rwo kwakira inama mpuzamahanga.

Raporo z’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe gukurikirana inama z’amashyirahamwe (ICCA) zigaragaza ko Umujyi wa Kigali umaze imyaka itandatu yikurikiranya uri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu mijyi yakira inama nyinshi z’amashyirahamwe mpuzamahanga.

Ibi byiyongera ku bikorwa bikomeye byamaze kubera i Kigali birimo inama mpuzamahanga z’abahanga, iz’ubuzima, ubukungu n’izindi nzego.

Mu 2025, u Rwanda rwakiriye inama zirenga 25 z’amashyirahamwe mpuzamahanga, harimo Inama ya 13 y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Kurwanya SIDA (International AIDS Society Conference) ndetse n’Inama ya Kane y’Ihuriro Mpuzamahanga rirwanya indwara zitandura (Global NCD Alliance Forum).

Nko mu 2025, u Rwanda rwakiriye ibikorwa 165 biri ku rwego rw’akarere, Afurika n’Isi. Birimo Shampiyona y’Isi y’amagare (UCI) yabereye i Kigali muri Nzeri, igitaramo cya Move Afrika cyatumiwemo John Legend, irushanwa rya BAL n’inama ya Mobile World Congress.

Mu myaka iri imbere, Kigali izakira kandi ibikorwa bikomeye birimo Inama ya ICCA izaba mu 2027 ndetse na World Nephrology Congress iteganyijwe mu 2029.

Urwego rwa MICE rumariye iki u Rwanda?

Urwego rwa MICE (Meetings, Incentives, Conferences and Exhibitions) ni rumwe mu nzego u Rwanda rwashyizemo imbaraga mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no gukurura abashyitsi bafite uruhare mu bukungu bw’igihugu.

Bitandukanye n’umukerarugendo usanzwe ushobora kumara igihe gito mu gihugu, abitabira inama mpuzamahanga kenshi bakoresha amafaranga menshi mu macumbi, gutwara abantu, amafunguro, gusura ahantu nyaburanga no gukoresha izindi serivisi.

Umubare w’abasura u Rwanda nakomeje kwiyongera uko imyaka yagiye isimburana. Mu 2025 wazamutseho 9% ugera ku bantu miliyoni 1,49. Benshi muri aba basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikunzwe kubera ingagi, ndetse n’izindi pariki n’abitabira inama zitandukanye.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rugaragaza ko ubukerarugendo ari rumwe mu nzego zikomeye zinjiza amadovize mu Rwanda. Mu 2024, ubukerarugendo bwinjije miliyoni 647 z’amadolari ya Amerika.

Umubare w’amafaranga u Rwanda rwinjije avuye mu nama, amamurikabikorwa n’amamurikagurisha ni miliyoni 94,7$, avuye kuri miliyoni 84,8$ zari zinjijwe n’ibi bikorwa mu 2024. Bingana n’izamuka rya 11%.

Abasura u Rwanda kandi bakomeje no kurushoramo imari kuko mu 2025 mu Rwanda handitswe ishoramari rifite agaciro ka miliyari 2,62$ rikubiye mu mishinga 799 yanditswe, ivuye kuri 612 mu 2024.

Kuva hashyirwaho gahunda yo guteza imbere Umujyi wa Kigali nk’ahantu ho kwakirira inama, u Rwanda rwakomeje gushora imari mu bikorwaremezo birimo Kigali Convention Centre, amahoteli mpuzamahanga ndetse no kunoza uburyo abashyitsi binjira n’uko bahabwa serivisi.

Nubwo Kigali imaze gutera intambwe ikomeye, haracyakenewe gukomeza gushora imari mu kongera ubushobozi bw’abakozi bakira abashyitsi, kunoza serivisi, kongera ibikorwaremezo no gukomeza kwamamaza Kigali ku isoko mpuzamahanga.

Kuba Kigali yinjiye muri BestCities Global Alliance ni amahirwe yo kurushaho kugaragaza ubushobozi bwayo no kwinjira mu ihuriro ry’imijyi ikomeye ku Isi mu bijyanye no kwakira inama.

Ni intambwe igaragaza ko Umujyi wa Kigali utagambiriye kuba gusa ahantu abantu basura, ahubwo ushaka kuba ihuriro mpuzamahanga ry’ibitekerezo, ubumenyi, ubucuruzi n’ibikorwa bihuriza hamwe abantu baturutse hirya no hino ku Isi.

Umujyi wa Kigali uherutse kwinjira mu ihuriro ry’imijyi myiza yo kuberamo inama ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages